Ubwumvikane: Iterambere rirambye mu muryango

Karemera Antoine na Uzayisenga Lucia n'umwana wabo batuye mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyamasheke intara y’Iburengerazuba bemeza ko umuryango ushyira hamwe ugafatanya muri byose ntakabuza ugera ku iterambere rirambye kandi abana babo bagakura neza kuko nta makimbirane aba ari mu miryango.

Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa ku italiki ya 8 Werurwe buri mwaka, Karemera Antoine  utuye mu kagali ka Ninzi,  umurenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke yariyawitabiriye avuga ko umunsi w’umugore batawuharira abagore gusa. Aragira ati « abagabo tugomba gushyigikira abagore bacu kuyo umunsi w’umugore njye nywufata nk’uw’umuryango ugizwe n’umugore, umugabo n’abana. »

Karemera anavuga  ko umuryango uhora mu makimbirane utajya utera imbere ahubwo usubira inyuma kuko n’intego wiha udashobora kuzigeraho nta byumvikane  bityo bikagira ingaruka kubo babyaye ndetse bikaba byanabaviramo guta amashuri, kutarya ngo bahage ndetse rimwe na rimwe bakagwingira, uburere buke kuko ntaho bakura ikinyabupfura n’ibindi.

Karemera ashimangira ko gufatanya ku mugabo n’umugore ari ingenzi utibagiwe no kuganira kuri byose ibigenda neza, naho ibitagenze neza bigakosorwa bityo urugo rugatera imbere. Ibi akaba arinako abikora hamwe n’umugore we.

Akaba anashishikariza abagore n’abagabo gukomeza gufatanya muri byose kugira ngo umuryango urusheho gutera imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Umugore yahawe ijambo, agira uruhare mu iterambere ry’umuryango

Uzayisenga Lucia ni umugore wa Karemera Antoine avuga ko kuba barahawe ijambo ari umwanya mwiza wo kwiteza imbere bafatanije n’abagabo babo. Ati « kuba turi mu gihugu gitekanye dutanga ibitekerezo byacu byubaka igihugu n’ibyagaciro. » Ikindi ngo kuba umunsi mpuzamahanga w ‘umugore wizihirizwa mu karere ka Nyamasheke biranejeje cyane kuko mu bihe byo ha mbere  hatapfaga gutekerezwa ariko ngo kuri  uyu munsi bikaba bigaragarira buri wese ko iterambere rigenda ryaguka muri aka karere.

Nyirabipfuko Philomène  atuye kagali ka Kibogora umurenge wa Kanjongo  avuga  ko kera umugore ataserukaga ngo ajye aho abandi bari agaragare afate umwanya avuge ijambo ariko ngo kuri ubu afite umwanya wo gutanga igitekerezo cye mu bandi, ntabe uwo mu rugo gusa. Ikindi ngo  nuko umugore nawe agana ibigo by’imari agafata inguzanyo akiteza imbere kandi akishyura neza.

Mukankaka Nathalie atuye mu kagali ka Gako umurenge wa Kagano avuga ko umugore wa kera yari umuntu waheranywe n’amateka ntaburenganzira yagira mu bye ari umuntu uhora mu nsi y’amategeko y’umugabo. Ariko ngo ubu ari mu gihugu cyiza, gitekanye, aragera aho abagabo bagera agafata ijambo mu ruhame. Abana b’abakobwa bakiga kimwe n’abasaza babo, abagore bakagira n’uruhare ku mutungo w’urugo rwabo. Ibi ngo bigatuma urugo rurushaho gutera imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Amb. Nyirahabimana Solina, yasabye imiryango ikiri mu makimbirane kubizibukira ahubwo ikimika ubwuzuzanye kuko ari inkingi ya mwamba mu kugera ku muryango utekanye kandi utera imbere.

Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’imirenge 15, utugari 68 n’imidugudu 588. Kakaba  gafite ubuso bungana na  Km2 1,174 ; gatuwe n’abaturage  412.352. Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke babeshejweho ahanini n’ubuhinzi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 24 =