RDB : Inyamaswa ziri hanze ya Parike y’Akagera zizaguma aho ziri ariko zidateza ibibazo
Bamwe mu bashinzwe ubworozi mu mirenge iri hafi ya parike y’Akagera bavuga ko inyamashwa zonera abaturage ari izasigaye inyuma y’uruzitiro rw ‘iyi parike. Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko harimo gushakwa uburyo izi nyamaswa zaturana n’abaturage ntizibatere ikibazo ahubwo bakazibyaza inyungu.
Gashayija Penani ushinzwe ubworozi mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko inyamaswa zirya amatungo ari izasigaye inyuma y’uruzitiro rwa parike y’Akagera. Akaba ari impyisi n’ibyoha byica inyamaswa z’abaturage ndetse n’imvubu zona imyaka y’ abaturage.
Nubwo kuri parike y’Akagera, inyamaswa zituruka inyuma y’uruzitiro arizo zangiza amatungo n’imyaka by’abaturage, abaturiye parike ya Nyugwe siko bimeze.
Karangwa Pascal umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe avuga ko inyamaswa ziza kona mu mirima iri ku nkengero ya parike ya Nyungwe ziba zivuye muri iyi parike. Bimwe mu bihingwa zona harimo amashaza, ibigori, ibirayi, n’ibiti by’inturusu. Naho inyamaswa zikunze kona cyane n’inguge kuko zikunze kubaho nk’umuryango zikagendera hamwe kandi zigakunda kujya hafi yaho abantu batuye kuko zitabatinya, aho zigeze zigenda zangiza ibigoli zibivunagura zirya imisigati ndetse n’ibigoli mu gihe ibiti zibishishura cyangwa zikabivunagura.
Karangwa anavuga ko mu bworozi ho inyamaswa zitangiza amatungo cyane kuko amatungo akunze kugira ibiraro bityo umutekano wayo uba ucunzwe kurusha ibihingwa. Ikindi ngo inyamaswa z’indyanyama zikaba atari nyinshi ziza mu nkengero za parike ya Nyungwe. Ariko ngo hari inyamaswa ikunze kwangiza amatungo cyane cyane ihene yitwa imbaka.
Ngoga Télesphore umuyobozi mu rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB ukora mu ishami ryo kubungabunga parike z’igihugu avuga ko mu gihe bazitiraga parike y’Akagera hari inyamaswa zabaga mu gice bazitiye n’izindi zabaga mu gice kiri inyuma ya parike ariko bitavuze ko ari izari zarasohotse muri parike ngo zijyeyo ahubwo ngo ni mu gice cyahoze ari parike y’ Akagera zikaba zarahagumye naho abantu bahaturiye zikomeza kuhaguma.
Gusa ngo hari zimwe mu nyamaswa zari ziri hanze y’uruzitiro bagiye bahindira muri parike bakongera bagafunga uruzitiro harimo imbogo, impala n’impalage. Ariko bitazuve hatari inyamaswa zimwe na zimwe zikiri hanze nkuko zahahoze nk’imvubu, ibitera bizenguruka mu bihuru no mu mashyamba.
Inyamaswa ziri hanze ya parike y’ Akagera zizahaguma zitangiriza abaturage ahubwo zibyazwe umusaruro
Ku kibazo cy’ibi bitera n’izindi nyamaswa, Ngoga asobanura ko harimo gushakwa uburyo babicungira aho biri bakabirinda kwangiriza abaturage.
Naho imvubu ziri mu madamu niziri mu biyaga biri hanze ya parike bafatanije n’impuguke mu kubungabunga ibinyabuzima by’agasozi, abize iby’ubukungu, iby’ubukerarugendo abize ibinyabuzima muri rusange baba abo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo barimo gushaka uburyo izo nyamaswa zaguma aho ziri zitangiriza abaturage ahubwo bakazibyaza umusaruro.
Urugero : imvubu ziri mu idamu zishobora kuzitirirwamo hagasigara akanya zizajya zirishirizamo. Hakajyaho uburyo bwo kuzicunga bikozwe n’ubuyobozi bw’umurenge cyangwa abikorera ku giti cyabo bakahakoresha ibikorwa by’ubukerarugendo, n’uburyo bwa siporo yo kuroba, abaje kuzireba bakaba bagira n’ikintu babagurisha amafaranga akinjira mu baturage.
Ibi ngo bikunze abaturage bakagira inyungu bakura muri izo nyamaswa, byakuraho bya bibazo bagiraga nkuko bitangazwa na Ngoga.
Zimwe mu ngaruka zo kubura aho inyamaswa zisanzurira
Si kuri parike y’Akagera gusa ibi bigaragara ahubwo no mu bindi bice by’igihugu hari inkende zigaragara zirimo gutera ibibazo, kuko igihugu cyigenda gitera imbere gisa nigihinduka umujyi hose bikagenda bigabanya amashyamba, indiri za nyamaswa zisanzuriramo noneho ugasanga ziragenda zegerana n’abaturage bigatera ibibazo kubera ko niba inyamaswa imenyereye kugenda izenguruka mu ishyamba ishakisha ibyo irya yasanga umuturage yahinze intoryi hafi aho, amatunda, inanasi, ntago yakanga kubirya ngo kuko ari ibyo umuturage yahinze. Kuriyo biba biyoroheye. Nkuko byatangajwe na Ngoga Télesphore.
Ngoga asaba abaturage kumenya guturana nazo bakamenya ati niba inyamaswa ikunda izi mbuto ntibazihinge hafi yazo ahubwo bakahahinga ibyo zitarya bityo zabura ibyo zona zigasubira inyuma.
Anatanga urugero rwo kuri parike ya Nyugwe, aho ku nkengero zaho ahahinze icyayi, inyamaswa zisohoka zigihingukiraho sigasubirayo kuko zitona icyayi. Aragira ati « kandi icyo cyayi giha amafaranga menshi abaturage ».
Abaturage bagomba gufata ingamba mu kurinda ibyabo
Aha, Ngoga yatanze urugero rw’umuturage utuye mu murenge wa Ndego akarere ka Kirehe wapfushije inka 10 mu minsi 17, ziribwa n’impyisi. Ati « birababaje, ariko naramubajije nti kuba mu minsi 17 umaze gupfusha inka 10 urabona werekeza he ? Ndamubaza nti ese aho hantu uba harazitiye byibuze aramunsubita ati oya, ariko ni mu kwanjye hegereye igifunzo. Ntise ntiwazitira aho ku gifunzo niba ariho impyisi zituruka. Aransubiza ati ahubwo mwe muzaze muhazitire. » Ngoga avuga ko nubwo yishyuwe nta nyungu irimo kuko 5% ashyirwa mu kigega cy’ingoboka aba aturutse mu bukerarugendo n’andi aturuka ahandi yagirira abaturage akamaro kurusha guhora bahinga byonywa, borora zicwa bajya kurihisha. Ko abaturage nabo bagomba kugira uruhare mu kurinda ibyabo batavuga ngo nitwangirizwa tuzishyurwa.
Zimwe mu ngamba zo kwirinda izi nyamaswa
Ngoga yagarutse ku ngamba abaturage bafata mu rwego rwo kwirinda. Kugarira ingo, kudashyira amatungo ku gasozi, gushyira umutego aho impyisi zinjirira (iyi mitego itangwa na pariki y’Akagera), gucunga niba hari impyisi yaguyemo ugahamagara pariki y’Akagera ugahabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.