Abagore bahagarariye abandi mu nzego bazanye impinduka

Umugore yahawe ijambo. Ifoto ya mbere ya COVID19. PAXPRESS

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rwamagana na Gatsibo barishimira ko imibereho yabo yahindutse binyuze muri bagenzi babo batowe ngo babahagararire. Haba mu kwiteza imbere, kugira ijambo, gutinyuka no kumenya agaciro kabo.

Kanzayire Jeanne wo mu Kagali ka Bushenyi, yavuze ko abagore batowe ngo bahagararire abandi bazanye mpinduka nziza kuko babavugiye bagahabwa  ijambo, bakabashishikariza gukora imishinga ibyara inyungu ndetse bamwe bakagana amabanki bahabwa inguzanyo zibafasha kwiteza imbere.

Kanzayire nayanagize ati “Banakemura amwe mu makimbirane aba mu ngo binyuze mu mugoroba w ’ababyeyi none ubu ingo nyinshi ziratekanye, usibye ko Covid yatumye itagikorwa”.

Umubyeyi wo mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo yavuze ko abagore babahagarariye babafashije cyane haba mu gukemura amakimbirane yo mu ngo, ndetse ngo iyo mu Mudugudu ikibazo bakinaniwe, bakohereza mu Kagari, byakwanga, uwo mu Kagari akakohereza ku Murenge.

Yakomeje agira ati “Batwigishije uburyo umuntu yatera imbere, twishyira hamwe mu matsinda yo kugurizanya”.

Uyu mubyeyi yasobanuye ko bafata icyumweru kimwe amafaranga bateranije bakayaha umudamu umwe akagura igitenge, ubukurikiye bakayaha uwundi mudamu ku buryo nta mudamu, utambara igitenge; ndetse bakazafata n’ikindi gihe bakagurira umudamu matera. Ati “Ubu rwose nta bishangara bikirangwa mu badamu, badukanguriye no kugira isuku kuri twebwe naho tuba. Gusa ubu hari imbogamizi za corona ntitugihura mu mugoroba w’ababyeyi waduhuzaga”.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana,  Musanabera Christine nawe yemeza ko abagore batowe bazanye impinduka zigaragara haba mu gufasha abandi bagore guhindura imyumvire, bakitinyuka, bagakora imirimo ibabyarira inyungu, mu buhinzi, hakaba hari amakoperative y’abagore biteje imbere, abakora ubucuruzi ndetse bunamukiranya n’imipaka nubwo COVID19 yabisubije inyuma.

Yagize ati “Tubanza kubasobanurira ibikorwa bakabona kubijyamo, benshi bagannye amabanki,  bafata inguzanyo biteza imbere. Dufite inzego ziri hasi yacu ziduhagarariye zidufasha kwigisha abagore bagenzi bacu”.

Yanavuze ko ngo nubwo bagihura n’imbogamizi zitandukanye nk’abakobwa baterwa inda, akaba ariyo mpamvu asaba ubufatanye bw’abagore n’abagabo mu gukumira iki kibazo. Ikindi nuko inteko zajyaga zibafasha cyane hamwe n’umugoroba w’ababyeyi ariko covid ikaba yaratumye bitakiba.  Bakaba barimo gutekereza uko bakorera mu masibo  ibibazo byose  akaba ariho bikemurirwa ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda covid 19.

Imibanire y’abagize umuryango niyo yaba iyambere mu gukemura ibibazo biwurimo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 6 =