Inzitizi zituma urubyiruko rutagana BDF ngo ruhabwe inguzanyo zirufasha kwiteza imbere

Carine Umugwaneza, ushinzwe imenyekanishabikorwa mu Kigega cya Leta gifasha ba Rwiyemezamirimo BDF, watanze ibisubizo ku nzitizi zagaragajwe n'urubyiruko zituma bategera BDF ngo biteze imbere.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba batagana Ikigega cya Leta gifasha ba Rwiyemezamirimo BDF, ngo biteze imbere aruko nta makuru bagifiteho, kubura ingwate, abandi bakagishinja kutuzuza zimwe mu nshingano zacyo.

Ikigega cya Leta gifasha ba rwiyemezamirimo BDF cyatangiye mu mwaka wi 2011 kugira ngo umuntu wese ufite igitekerezo yifuza kwikorera ahabwe inguzanyo harimo n’urubyiruko. Carine Umugwaneza ashinzwe imenyekanishabikorwa mu Kigega cya Leta gifasha ba Rwiyemezamirimo BDF yasobanuye uburyo bafasha ba rwiyemeza mirimo.

”Hari uburyo bubiri; ugukorana n’ibigo by’imari bagabashwa gukora na BDF, hari aho batagana ibigo by’imari, bagana BDF igashora imari mu mishanga yabo. Aho basabwa kugana ibigo by’imari hari serivisi 2 aho banyura muri za SACCO, dufitanye amasezerano n’ibigo by’imari byose na SACCO. Ku bijyanye n’ingwate ni ukuvuga ko rwiyemezamirimo asaba inguzanyo banki ikaziga umushinga nkuko bisanzwe, yabona ko ari umushinga mwiza afite isoko azakora akunguka akaba azabasha kwishyura, bamusaba n’ingwate igihe babona ko umushinga we ari mwiza. Ariko ya ngwate yatanze iyo idahagije; ikigo cy’imari nicyo kizandikira BDF gisaba wa muntu kumwishingira. Twishingira hagati ya 50 na 75 %.  75% si abantu bose ni abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga”   

Hari rumwe mu rubyiruko rwugarijwe n’ubukene ahanini bitewe no kutagira amakuru kuri iki kigega ndetse no kwitinya ariko kandi hari n’abafite ubushake.

Uretse kutamenya amakuru rumwe mu rubyiruko runavuga ko kubona ingwate bitoroshye cyane ko bamwe ariho baba bakirangiza amashuri.

Ikindi uru rubyiruko rugaragaza nk’imbogamizi ni uko kujya kuvuga imishinga haba hari abantu batandukanye bateze amatwi bakumva umushinga bakaba bawutwara. Ndetse bamwe mu batanze imishinga bagatinda gusubizwa, aho batanze urugero rwuwatanze umushinga mu mwaka wi 2018 agahamagarwa 2021.

Akaba ariho Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Cyanika Akarere ka Burera, Hassan Jean Aime hamwe na bagenzi be bahera basaba ko izi mbogamizi zavaho. Iki kigega kikegera urubyiruko binyuze mu bukangurambaga bagasobanukirwa uko gikora nuko bakigana bakivana mu bukene, korohereza abadafite ingwate, naho abatwaye imishinga y’abandi mu gihe bayerekanaga bakaba bashyirirwaho ibihano. Ikindi basaba nuko BDF yava mu biro ikegera urubyiruko yaba abibumbwiye mu matsinda, mu makoperative n’abandi.

Carine Umugwaneza yaratanga igisubizo kuri izi nzitizi uru rubyiruko rwagaragaje. Yagize ati “Amakuru turayatanga, ubukangurambaga burakorwa, hifashishwa itangazamakuru, ibya Covid bitaraza twegeraga urubyiruko, dufite amashami mu turere twose, aho abakozi bamanuka bakegera abaturage bakabaganiriza, ahubwo nabakangurira kwegera BDF ibegere kugira ngo babone amakuru arambuye ajyanye nicyo bashaka gukora, bamenye inzira banyuramo izo arizo. Urubyiruko rutabasha kubona ya 25% dusaba, icyo tubasa icyo gihe ni ukwibumbira hamwe ufite ingwate akayitanga mu izina rya ryatsinda bityo ikigo cy’imari kikabafasha natwe tukabasha kubishyingira. Ikindi nuko umuntu watanze umushinga asabwa kuwukurikirana kandi abantu bashobora guhurira ku mushinga”.

Abadafite ubumenyi mu kwandika no kunoza imishinga, iki kigega gifite serivisi ibikora ariko ku kiguzi, aho BDF iri hose hari abashinzwe gutanga ubujyanama nkuko byatangajwe na Carine Umugwaneza.

Imishinga irenga ibihumbi 40.000 niyo iki kigega kimaze gufasha muri rusange; naho urubyiruko rwafashijwe mu byiciro bitandukanye harimo imishinga mito n’iciriritse, iy’ubuhinzi, imyuga, inguzanyo yo kugura ibikoresho bizaba ingwate n’indi; ingana ni 23.667. Inguzanyo rwahawe ingana ni miliyali 46. 646.566.844 naho ingwate BDF yatangiye urubyiruko ingana na miliyali 16.115.403.830.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 × 11 =