Serivisi zo mu nzego z’ibanze zitangawa neza nubwo amatora yasubitswe
Amatora y’inzego z’ibanze yagombaga kuba muri Gashyantare 2021 yarasubitse ku gihe kitazwi kubera icyorezo cya Covid-19. Abarigusimburwa bakomeje akazi kabo neza, kandi hari serivisi zishimwa n’abaturage mu buryo zitangwa. Ariko, bamwe mu baturage basanga gutinda kw’amatora bibangamira amahame ya demokari.
Nubwo abaturage bishimiye serivisi zitangwa mu nzego z’ibanze muri iki gihe k’icyorezo cya Covid-19, ntibishimiye ko amatora atinda cyane, kandi hari abayobozi barangije manda zabo. Uyu ni Barahirwa Joseph utuye mu Karere ka Muhanga, uvuga ko serivisi zitangwa n’abayobozi barangije manda ari nziza, ati “Muri rusange, serivisi ziragenda neza mu nzego za Leta, ariko kandi dukeneye kubona amasura mashya kuko itegeko rigenga amatora rigombwa Kubahirizwa.” Akomeza asobanura ko icyorezo cya Covid-19 cyatumwe amatora y’inzego z’ibanze asubikwa mu gihe kitazwi bibangamira amahame ya demokarasi, ati “Icyingenzi ni uguharanira ubuzima bwiza by’abaturage harwanywa Coronavirus. Ariko hari n’uko amatora yakorwa, abatora bahana intera cyangwa hagashyirwaho uburwo kwo gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga. U Rwanda ruri mu bihugu by’Afurika byateje imbere ikoranabuhanga, birashoboka rero ko amatora y’inzego z’ibanze yategurwa kandi akagendeka neza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Bwana Munyaneza yavuze ko niba icyorezo cya Coronavirus gicishije bugufi, ayo matora azategurwa akaba. Hari abayobozi b’uturere barangije manda yabo, ubu bakaba bari mu nyongera itazwi igihe izarangirira.
Uwitonze Eugène umwe mu bifuzaga kujya mu nzego z’ibanze mu karere ka Muhanga, yemeza ko gutinda mu buyobozi bitera imikorere mibi, ati “Ni byiza ko amatora aba bitarenze uyu mwaka, kuko hari abayobozi batinze cyane mu kazi babangamira abaturage, ugasanga ibyo bishe bitakosoka kuko bisaba izindi mbaraga ziturutse ku bayobozi bashya batowe”.
Kuri Kanyange Odette, umubyeyi w’abana batanu, umucuruzi mu isoko rya Muhanga, amatora yarakwiriye gukorwa nubwo Covid-19 igihari, ati “Hari uburyo yategurwa, abatora bagahana intambwe ku murongo, bambaye agapfukamunwa. Ese, niba Covid-19 ikomeje kuba icyorezo, ubwo aba bayobozi bagombaga gusimburwa bazagumaho ubuziraherezo?”
Nyirandutiye Françoise ukora nawe ubucuruzi, avuga ko guhindura abayobozi ari ngombwa cyane, ati “Hari abayobozi baba babangamiye abaturage runaka kubera amakimbirane. Niba bakomeje kuyobora, birumvikana ko abaturage bazakomeza kubangamirwa igihe cyose abo bayobozi bazaba baba bakiyobora. Covid-19 ni ikibazo, ariko no kudategura amatora nabyo ni ikibazo gikomeye. Turasaba inzego zibishinzwe kwiga uko amatora yazategurwa vuba”.
Guhera muri Werurwe 2020 niho icyorezo cya Coronavirus cyagaragaye mu Rwanda. Cyagize ingaruka mu gusubika amatora y’inzego z’ibanze yo muri Gashyantare 2021. Abaturage bamwe bumva ko bitabareba, abandi bahangayikishijwe nuko abayobozi bamwe na bamwe bafite imikoranire mibi, bakwiye kubisa abandi binyuze mu inzira y’amatora.