Abagore barasaba ko imirimo yo mu rugo bakora yahabwa agaciro

Arimo gutegura amafunguro yo kugaburira umuryango.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mwulire basigara bakora imirimo yo mu rugo, abagabo babo bagiye gushakisha imibereho, bababazwa nuko abagabo babo iyo batashye batabona ko nabo baba bakoze akazi katoroshye, kanavunanye nibyo bakoze ntibihabwe agaciro.

Mukanyandwi Germaine wo mu Mudugudu wa Kangaruye, Akagari ka Bushenyi yagize ati “Abagabo benshi ntabwo imirimo yo mu rugo bayiha agaciro, bumva ko idakomeye, itavunanye, kandi mu byukuri mu rugo haba harimo akazi kenshi katagaragara, ndetse n’umugabo yasanga utaranahisha akiryamira atariye, akabireka, ngo kuko watinze guhisha kandi uticaye”.

Akomeza agira ati “nk’umudamu arabyuka agafata isuka akajya guhinga, yavayo akaza agakora indi mirimo yo mu rugo, agatekera abagiye ku ishuri, agakubura, akahirira amatungo, akita ku bana basigaye mu rugo, mbese ugasanga ntiyicaye, ku buryo bigeza na sasita ubona atatuje kandi yavunitse. Abatayiha agaciro ni benshi ugereranije n’abayiha agaciro”.

Maniraguha Jean Baptiste wo mu Mudugudu wa Kabahima, ahamya ko imirimo abagore bakora, nta gaciro igira kubera ko imirimo umugore aba yakoze ntacyo iba yinjije  cy’inyungu igaragara ibyara amafaranga.Yagize ati “nkubu jyewe iyo nagiye gukora ubuyedi ntahana amafaranga ibihumbi 2500 cyangwa3000.

Yakomeje agira ati “Nubwo umugore wanjye asigara ku rugo, akuhagira abana agateka, agakubura, akoza amasahane, ariko ntagaciro k’amafaranga yakuyemo anyereka iyo ntashye, ahubwo usanga ahora ansaba amafaranga yo guhaha nkaho we atashobora kuyakorera”.

Nshimiyimana Valentine atuye mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire we yagize ati “Jyewe mbana n’umugabo wanjye, iyo ngiye guhinga mu gishanga avuga ko mba ngiye gutanga ubuhamya. Nahirira inka, kwiga kw’abana byose ninjye bireba no gushaka ibyo barya byabo”.

Valentine yavuze ko yabonye inzu babamo yarigiye kugwa kubera imvura, afata ku bigori agurishaho amafaranga  ayisanisha ahari hagiye kuzabagwira ariko nabyo ngo ntibyahawe agaciro, ahubwo akavuga ko ari ukwiyerekana. Yunze ati “Ntakundi nabigenza nyine uretse kwihangana ngo nubake”.

Aba babyeyi niho bahera basaba ko imirimo bakora mu rugo yahabwa agaciro, kuko byanatuma abagabo babaha agaciro ntibumve ko ntacyo baba bakoze.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rwamagana, Musanabera Christine yameza ko imirimo  abagore bakora idahabwa agaciro ari iyo mu rugo,  ariko ngo binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye hagenda hatangwa ibiganiro hakorwa ubukangurambaga mu miryango kugira ngo imirimo yomu rugo yakozwe n’umugore ihabwe agaciro.

Yagize ati “Niba umugabo aje agasanga umugore yatetse, yakoze isuku, abana bariye nta bwaki, ibintu byose bifite gahunda, agomba kwiyumvisha ko ibyo byose bitikoze. Ni imirimo iremereye, itagaragarira amaso, ariko abagabo babyumva bagenda babyumvisha  abandi”.

Imibanire y’abagize umuryango niyo ituma abawugize bahana agaciro buri wese agashyigikira ibyo mugenziwe aba yakoze kandi akabiha agaciro.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 25 =