Professeur Shyaka Anastase: Itangazamakuru ryiza niriharanira ubumwe bw’abanyarwanda

Prof Shyaka Anastase Minisitiri w' Ubutegetsi bw'Igihugu

Mu ijoro ryo kwibuka abanyamakuru 60 bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 ryateguwe n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru MHC na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside CNLG. Prof Shyaka Anastase Minisititiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko aba banyamakuru baharaniye  gukora itangazamakuru ry’umwuga rikorera abanyarwanda muri leta itarashakaga gukorera abanyarwanda.

Prof Shyaka Anastase yakomeje asobanura ko aba banyamakuru bahagaze ku kuri bakarwanya ikibi. Ni mu gihe hari abahemberaga  inzangano, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati « umwijima w’icuraburindi rya jenoside wakongejwe n’abanyamakuru bafashije abanyapolitiki kwigisha abaturage umugambi wa jenoside akaba ari nabyo byatumwe jenoside iba jenoside ya rubanda. Ngo   iyo itangazamakuru ritajyamo yari kuba jenoside y’abanyapolitiki, umuvuduko yafashe wo kuba jenoside ya rubanda byongerewe imbaraga z’itangazamakuru. »

Abanyamakuru bari mu rugendo rwo Kwibuka abanyamakuru bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994

Prof Shyaka yashimiye ibitangazamakuru bitandukanye byarwanije ivangura byanga inzangano n’amacakubiri anavuga ko nabyo mu kwibuka twiyubaka byajya byibukwa kuko bitanga urugero rwiza rwo gukomeza gufasha itangazamakuru. Ibyo bitangazamakuri ni Radio Muhabura, Rwanda Rushya, Le Soleil, Kanguka, Le Flambeau na Kiberinka .

Ngo nubwo abenshi mu babishinze batakiriho ariko ibitangazamakuru byabo byabaye isoko  y’ubutwari mu itangazamakuru.

Bamwe mu bayobozi batandukanye harimo nabo mu nzego z’ Itangazamakuru bari mu ijoro ryo kwibuka abanyamakuru bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994

Prof Shyaka yashimangiye ko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bifite inshingano ikomeye yo kwibuka ibitangazamakuru byarihaye isura nzima  ndetse no kwibuka ko itangazamakuru ari iry’abaturage.

Ikindi ngo uko u Rwanda rwiyubaka ni nako itangazamakuru ryiyubaka kuko hakozwe n’amavugururwa akomeye mu itangazamakuru mu gukomeza kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Prof Shyaka yasabye abanyamakuru gukomeza guharanira kugira itangazamakuru ryiza mubyo rivuga, ryandika no gukora kinyamwuga rizirikana amateka y’u Rwanda, icyerekezo rufite, iterambere cyifuza no kurwanya icyaricyo cyose cyarukoma mu nkokora.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 × 19 =