Ababyeyi bamwe baremerewe n’amafaranga y’ishuri n’ibikoresho byo kwirinda COVID19 abakwa

Uru rupapuro abenshi bita Mubyeyi, ni urwerekana ko hari ahagiye hongerwa amafaranga harimo nay'ubwirinzi bwa COVID19.

Ku wa 28 Ukwakira 2020, nibwo abanyeshuri basaga miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atandatu (3.600.000) n’abarimu babarirwa mu bihumbi mirongo icyenda na bitandatu (96.000) bongeye gusubira inzira y’ishuri nyuma yo kumara igihe kinini mu rugo kubera ingamba zariho mu Rwanda zo gukumira icyorezo cya COVID-19. Mu gufungura bimwe mu bigo byongereye amafaranga, bamwe mu babyeyi bavuga ko ari umurengera.

Kugira ngo amashuri yongere gufungura imiryango kandi n’abayagana barindwe icyorezo cya COVID-19, Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bashyizeho ingamba amashuri agomba kubahiriza, zirimo gushyiraho ubukarabiro, amasabune ahoraho, imiti yica udukoko (alcohol) no kwambara udupfukamunwa. Kubahiriza izo ngamba bigasaba amashuri gukoresha ubushobozi bw’amafaranga atarateganijwe mbere. Icyakora Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasabye ibigo by’amashuri kutongera amafaranga y’ishuri.

Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi Salafina Flavia, mu kiganiro yagiranye na KTPress ku wa 29 Ukwakira 2020, yavuze ko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi atemerera ibigo kuzamura amafaranga y’ishuri ndetse ngo aho byaba, byabanza kuganirwaho ku mpande zombi. Yagize ati “Amabwiriza ya Minisiteri arasobanutse, nta kongera minerval ariko nta no gushaka kongera amafaranga mu bindi, twese tuzi isoko duhahiraho, nta gapfukamunwa ka 2,000 ibyo ni ibintu abantu bakwiriye guhagarika. Minisiteri ubu yatangije ibikorwa byo kubigenzura yifashishije abakozi bayo bari hirya no hino mu gihugu”.

Nyamara hari ibigo byongeye amafaranga y’ishuri harimo n’ayo bivuga ko azabifasha mu ngamba zo kurwanya COVID-19, hamwe usanga binakorwa mu buryo ababyeyi batishimiye. Iki kibazo kigaragara cyane mu bigo by’amashuri yigenga, aho usanga ku mafaranga y’ishuri y’igihembwe hariho ayitwa ayo kurwanya COVID-19.

Igihembwe kirekire, udupfukamunwa, ubwogero…

Nko mu Mujyi wa Kigali twahasanze ishuri ryigenga ryongeye kuri minerivali amafaranga ibihumbi makumyabiri (20.000 frws) yagenewe ibikorwa byo gukumira COVID-19. Ku rupapuro rumenyesha umubyeyi amafaranga ushaka kurerera cyangwa usanzwe arerera ku ishuri agomba kwishyurira umwana hariho amafaranga y’ishuri ibihumbi mirongo irindwi (70.000 frws) agomba kujya kuri konti yihariye. Aya ibihumbi makumyabiri ari kumwe n’andi y’ibindi bikoresho angana n’ibihumbi ijana na cumi na kimwe (111.000 frws) nayo agashyirwa ku yindi konti y’iryo shuri, yose hamwe akaba ibihumbi magana abiri na kimwe (201.000frws).

Mu karere ka Ruhango ishuri ryigisha iby’ubukerarugendo ryazamuye amafaranga y’ishuri. Mbere ya COVID-19 abiga mu ishami ry’ubukerarugendo bishyuraga amafaranga 164.000. Amashuri asubukuwe, iki kigo cyoherereje ababyeyi baharerera ubutumwa bwa telefoni bubamenyesha ko bagomba kwishyura amafaranga y’ishuri ibihumbi magana abiri (200.000 Frws), amafaranga yiyongereyeho akaba akubiyemo nay’ubwirinzi burimo kubaka ubukarabiro n’amazi yo gukaraba.

Umwana utarishyuye ayo amafaranga yose ntiyemerewe gukora ikizamini ndetse abishoraga bakagikora impapuro bakoreyeho zaraciwe nk’uko abo byabayeho babitangaza. Ibi byatumye badatahana indangamanota. Ariko Uwazanye amafaranga yuzuye nyuma yuko barangije ibizamini yahawe ibizamini. Naho utayazanye ntiyirirwaga aza, kuko yirukanwa.

Mu karere ka Kamonyi naho hari ishuri, mbere abaharerera bishyuraga amafaranga 105.000, basubukuye amashuri babwiwe ko bagomba kwishyura 140.000 kubera ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya COVID-19; harimo kubaka ubukarabiro, amazi, n’ibibatunga kuko igihembwe cyakurikiye isubukurwa ry’amashuri cyabaye kirekire.

Umwana waje, ababyeyi be bishyuye amafaranga asanzwe yishyura yemerewe kwiga no gukora ibizimani, ariko nta ndangamanota yatahanye. Ariko asabwa ko azayazana mu gihembwe gisoza umwaka w’amashuri 2020/2021, akabona guhabwa indangamanota.

Mu karere ka Ruhango hari irindi shuri ryonngeje amafaranga y’ishuri ava ku bihumbi ijana (100.000 Frws) agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frws) akubiyemo ubwirinzi bwa COVID-19 n’ibiribwa. Umwe mu babyeyi baharerera yararuciye ararumira ati “ntacyo nabona mvuga”.

Umwe mu babyeyi bemeye kuganira na The Bridge Magazine kuri iki kibazo yagize ati “nkanjye akazi nakoraga karahagaze no kubona asanzwe birangora, nuko nagize umugisha abavandimwe bakanyunganira naho ubundi, yari kuba ahagaze akazasubukura undi mwaka w’amashuri. Ibigo bimwe byirengagije ko hari ababyeyi batakaje akazi bitwaza ubwirinzi bwa COVID-19, ntibikwiye!”.

Umunyeshuri waganiriye na The Bridge Magazine yavuze ko kuba hari ibigo byitwaje ko igihembwe cyakurikiye isubukurwa ry’amashuri cyabaye kirekire; ko byari bikwiye no kureba ko igihembwe cya mbere y’uko COVID-19 iza, kuko batakirangije nkuko byari biteganijwe bityo amafaranga yari yaratanzwe yagakwiye kuba abarirwa mu gihembwe cyabaye kirekire.

Mu bitangazamakuru bitandukanye aho bagarukaga ku kibazo cyo kongera amafaranga y’ishuri hagiye hagaragara ubutumwa bw’abaturage bugaragaza ko iki kibazo gihari kandi kibahangayikishije. Umwe yaragize ati “Ibigo biri gusahurira mu nduru bikabije!! Bamwe baritwaza ngo igihembwe ni kirekire, ibiryo byarahenze!”

Undi ati hari “Aburije udupfukamunwa, uniform,…Ibyo bihuriyehe uburebure bw’igihembwe cyangwa ibyo biryo???”. Undi muturage yandikiye kimwe mu bitangazamakuru agira ati “Hari n’ikigo cyandikiye ababyeyi ngo amafaranga y’ingaruka za COVID19 ku kigo!!! Munyumvire nk’iyo nyito koko, nkubwo abo babyeyi bayaka muri iyo COVID19 bo bari mu ijuru ku buryo ntangaruka bahuye nazo??”

Nubwo hari bimwe mu bigo byongereye amafaranga, hari ibitarigeze byongera amafaranga y’ishuri, ikintu ababyeyi baharerera n’abataharera bashimye.

Ku isoko ibintu birahenze

Padiri Majyambere Jean D’Amour, Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri Sainte Bernadette aganira na The Bridge Magazine yagize ati “Igihembwe cya 2 cyabaye kirekire ku buryo byagaragaraga ko turamutse twishyuye minerval yari isanzwe yishyurwa ntago byari gushoboka kuri ariya mezi hafi 5 ngo tubashe gutunga abana no guhemba abakozi, twicaranye rero na komite y’ababyeyi turabibara bimera nk’itegeko ry’itatu, turabara ibigomba guhabwa abakozi, ibigomba gutunga abanyeshuri tugira icyo twongeraho kugira ngo tubashe kurangiza amezi 5. “Ku bijyanye n’ubwirinzi nabyo byose twagendaga tubibara, tukareba ubukarabiro, amasabune abana bakaraba nayo yariyongereye n’amazi yariyongereye, hano twishyura mu bihumbi bigera muri magana atanu (500.000 frws) cyangwa magana atandatu (600.000 frws) ku kwezi, ugasanga amazi atangiye kugera mu bihumbi magana inani (800.000 frws) ku kwezi kubera gukaraba buri kanya byasabye rero ko twongeraho ikintu. Hano bishyuraga ibihumbi ijana na mirongo itatu n’umunani (138.000frws) ku gihembwe ariko twahise tugera ku bihumbi magana abiri na birindwi (207.000frws)”

Minisiteri y’uburezi yerekanye aho ihagazeho kuri iki kibazo mbere hose ubwo amashuri yafunguraga ku wa 28 Ukwakira, 2020 aho yihanangirije ibigo ibibuza kongera amafaranga byitwaje COVID-19.

Ubwo amashuri yari yongeye gusubukurwa mu Ukwakira 2020, Minisitiri w’Uburezi yihanangirije ibigo ko bidakwiye kongera amafaranga y’ishuri. Asura Intara y’Amajyepfo ku wa 28 Ukwakira 2020, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kutongera amafaranga y’ishuri.

Mu bugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu mashuri atandukandukanye yaba aya Leta n’Ayigenga, Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi Salafina Flavia aganira na The Bridge Magazine yagize ati” aho byagaragaye ko ari ukurengera Minisiteri y’Uburezi yaganiraga n’ibigo by’amashuri kugira ngo hatabaho kurengera. Minisiteri yoherezaga abagenzuzi bakareba uko ibibazo bimeze bakaganira n’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri bagasuzuma kugira ngo barebe uko ikibazo kifashe bakagirwa inama”.

Nubwo ubutumwa Minisiteri yatangaga iba ibugenera ahanini ibigo bya Leta, abaganiriye na The Bridge Magazine bifuza ko yanakebura ibigo byigenga ntibizamure amafaranga y’ishuri mu buryo buremerera ababyeyi cyane ko hari n’igihe azamurwa bitemeranyijweho n’ababyeyi ahubwo ngo bikababwira ko utabyishimiye yajyana umwana we ahandi azashobora kwishyura. Gusa na none kuba ibyo bigo bikura ubushobozi bwo kwigisha, guhemba abarimu, kugaburira abanyeshuri mu byo abana bishyuye, bikaba ari indi impamvu yumvikana y’uko hagira icyiyongera kuri minerval ariko na none hatabayeho kurengera cyane ko bisabwa umubyeyi nawe wahuye n’ingaruka za COVID19.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 15 =