Nyuma yo gutakaza imirimo, ubuzima burabakomereye

Zimwe mu nzu zakorerwagamo utubare ubu zikorerwamo Indi mirimo kuko utubare tutemewe.

Bamwe mu baturage batakaje imirimo kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID19, batangaza ko ubuzima bubakomereye mu miryango yabo kuko batagikora imirimo ibabyarira inyungu nk’uko byahoze. Bifuza gufashwa kubona ibindi bakora bibatunga.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru barimo abahoze bakora mu tubari, mu nzu zambika abageni, mu tubyiniro no mu bijyanye n’imisango y’ubukwe no kuvugira Inka. Kaneza Valentine, abarizwa mu Mudugudu wa Kagitarama, akagari ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga. Ni umwe mu baserevaga (gutanga inzoga n’ibyo kurya mu kabari) mu kabari akabona amafaranga amufasha kwibeshaho no kwigurira icyo akeneye nk’umwana w’umukobwa utaragize amahirwe yo kugira umwuga yiga mu Mashuri.

Avuga ko kuva COVID19 yagera mu Rwanda bagahagarika utubari, atongeye kubona akazi kamuhemba ku kwezi, kuri ubu imibereho ikaba imukomereye kubera ko atabona aho akura amafaranga amufasha kubaho. Ati ” ubuzima burankomereye kubera ingamba zo kwirinda COVID19. Utubari twahise dufungwa rugikubita, kuva ubwo nicara mu rugo, sinkibona aho nkura amavuta, isabuni n’utundi tuntu umukobwa akenera, Kandi no guhinga nabyo simbishoboye kuko kuva mbere hose sinigeze mbikora.”

Abambikaga abageni nabo barashobewe

Nyirahabimana Solange nawe atuye mu Mudugudu wa Biti, akagari ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga. Yahoze akora umurimo wo kwambika abageni no gutunganya ahabera ubukwe. Kuri ubu nawe ntafite uko abayeho bitewe n’uko ubu ibijyanye n’ubukwe byashyizwemo ingamba zihariye zo kwirinda COVID19, bityo ngo byatumye ubukwe bubanza guhagarikwa igihe kitari gito.

Avuga ko n’aho bukomorewe ingamba zishyirwaho ko ubukwe bugomba kutarenza abantu 20, aho usanga abakenera imyenda ari umukwe n’umugeni n’ababyeyi rimwe na rimwe. Ati ” Ingamba zo kwirinda COVID19 zadusubije mu rugo,nta kazi tukibona kuko mu bihe bya mbere ubukwe bwabanje guhagarikwa,naho bukomorewe ingamba zemejwe ko ababutaha batagomba kurenga 20.Urumva nawe abo twambika uko baba bangana, akenshi ni umukwe n’umugeni gusa, kandi hari ubwo utanabona n’icyo kiraka cyo kubambika kuko wenda bakigutanze.”

Nyirahabimana avuga ko umurimo wo kwambika abageni no kurimbisha ahabera ubukwe byari bimutungiye urugo, kuko mu kwezi atajyaga abura ibihumbi ijana  (100 000 Frw)  acyura nyuma yo kwishyura inzu, amahoro y’isuku n’umutekano, n’ibindi.

Iki kibazo ntikiri i Muhanga gusa, no mu karere ka Ruhango hari abataka.  Gahongayire Dative ni uwo  mu Mudugudu wa Gakomeye, akagari ka Gafunzo, umurenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango, akaba yari afite inzu yambika abageni ikanataka ahabera ubukwe. Avuga ko ingamba zo kwirinda Covid 19 zatumye ubukwe bumara igihe kirekire budakorwa zamukomye mu nkokora mu bijyanye n’ubukungu. Ati ” Ubu nta kazi mfite kanyinjiriza amafaranga, mbayeho mu buryo bungoye kuko n’ayo guhingisha sinkiyabona, gutunga urugo nabyo ntibyoroshye kuko ntakibona aho nkura bitewe n’uko imirimo nakoraga yahagaze. Kwishyura Mituweli n’amashuri y’abana nabyo ntibinyoroheye,mbayeho mu buryo bwo gupfundikanya.”

Abacurangaga mu bitaramo n’ubukwe byarabayobeye

Gakwaya Onesme wo mu Mudugudu wa Rugerero, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango. Ni umwe mu bari batunzwe no gucuranga mu bukwe bakamwishyura, avuga ko byahagaze kuva Covid 19 yagera mu Rwanda mu rwego rw’ingamba zo kwirinda. Ahamya ko umurimo wo gucuranga mu bukwe wari umutunze Aho ngo yabonagamo mu kwezi  hagati y’ibihumbi ijana na mirongo itanu  by’amafaranga y’u Rwanda (150.00 Frw) n’ibihumbi  magana abiri ( 200 000 Frw) mu gihe byabaga byagenze neza.

Si we gusa. Kagenza Japhet atuye  mu Mudugudu wa Kinyoro, akagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango. Avuga ko ari umwe  mu bavugiraga inka mu misango y’ubukwe akaba n’umusangiza w’amagambo. Ngo kuri ubu imibereho ye yasubiye inyuma kubera ko atakibona aho abikora bitewe n’uko nta misango y’ubukwe ikibaho ku mpamvu z’ingamba zo kwirinda Covid. Ati” Imibereho yanjye yasubiye inyuma, mbayeho mu buzima bugoye kubera ko nta misango y’ubukwe ikibaho ngo mvugire inka cyangwa ngo mbe umusangiza w’amagambo mu bukwe. Uyu murimo wari untunze kuko nawubonagamo amafaranga ari hagati y’ibihumbi mirongo itatu na mirongo itanu buri cyumweru (30 000 Frw na 50 000 Frw)

Hari n’abacurangaga nka Musengamana Jonathan. Uyu yahoze acuranga mu tubari bamwe bazwi ku izina rya DJ, abarizwa mu Mudugudu wa Gakombe, akagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga. Avuga ko nyuma yo gufunga utubari n’ibitaramo ubuzima bwamukomereye kuko nta kindi yabonye yakora ndetse n’ubukwe yajyaga abonamo uturaka nabwo bukaza guhagarikwa. Aho bukomorewe ibyo gucuranga byavuyeho  kuko n’imisango y’ubukwe itakibaho. Agikora akazi ko gucuranga mu tubari yabonaga amafaranga ari hagati y’ibihumbi mirongo itatu na mirongo itanu mu mpera z’icyumweru kuko ariho abacuranzi bakenerwaga cyane. Ngo ukwezi kwashoboraga kurangira yinjije hafi  ibihumbi magana abiri. (200 000 Frw)

Ihagarikwa ry’imwe mu mirimo itanditse ryagize ingaruka ku bukungu

Ku bijyanye n’ingaruka z’iki kibazo ku bukungu bw’igihugu, Habyarimana Straton nk’inzobere mu bijyanye n’ubukungu avuga ingamba zo kwirinda Covid 19 zatumye imwe mu mirimo itanditse igeze iki gihe itarakora ngo ndetse n’iyakomorewe ikaba ikora igihe gito. Ngo yagize ingaruka ku bukungu bw’abantu ku giti cyabo kuko batakaje ubushobozi bwo guhaha. Ibyo byatumye icyagombye kwinjizwa n’abacuruzi kitinjira, nabo bajya gusora bagasora make bitewe n’icyo binjije, bityo ubukungu w’igihugu nabwo bituma budatera imbere nk’uko byari byitezwe.

Ashimangira ko izo ngamba zari ngombwa kuko ngo ubukungu bwa mbere igihugu gifite ari ubuzima bw’abantu, ko byari ngombwa kubanza kuburengera, ari nabyo byatumye mu gihembwe cya mbere cy’umwaka nyuma ya Covid 19 ubukungu bw’igihugu bwarasubiye inyuma ku kigero cya 12% ngo naho mu gihembwe cya kabiri byagiye bisubira mu buryo kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubukungu bw’igihugu bwasubiye inyuma ku kigero cya 3%, ndetse bikaba bitanga icyizere ko buzagera aho bugasubira mu murongo mwiza.

Kuri ikibazo cy’ababuze akazi kubera Covid19,  abayobozi b’akarere ka Ruhango na Muhanga bavuga ko cyatekerejweho ku rwego rw’igihugu, Leta ikagenera abikorera inkunga ibafasha kuzahura bizinesi(ubucuruzi) zazahaye bitewe n’iki cyorezo.

Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko aka karere ayo mafaranga  kayahawe akaba yaranagejejwe mu mirenge mu rwego rwo kuzahura imirimo y’abikorera yazahajwe na Covid19 n’indi itarafungurwa ku mpamvu z’ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa z’iki cyorezo. Ati ” akarere kahawe mu rwego rwo gufasha abaturage kuzahura bizinesi zazahaye agera kuri Miliyoni 52 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe imishinga 41 yakozwe mu rwego rwo kongera gukora ngo ba nyirayo biteze imbere kandi babone n’ikibatunga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kandi avuga ko ubu bari muri gahunda yo gushishikariza abaturage bategereje ko ibyo bakoraga bikomorerwa nk’utubari, ibitaramo n’ibindi bakwiye gushaka indi mirimo bajya gukora nk’ubuhinzi n’ubworozi itarigeze n’ubundi ihagarara,  aho gukomeza gutegereza ibyo batazi igihe bizafungurirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari n’ubukungu, Kayiranga Innocent ku bijyanye n’iki kibazo cy’abakoraga imirimo itarakomorerwa, ko basabye abafite iki kibazo mu mirenge yose gukora imishinga yabateza imbere bakayinyuza muri BDF; ishimwe igahabwa amafaranga anyujijwe muri za Sacco z’imirenge. Ati ” kugeza ubu tumaze kubona imishinga 15 gusa,turacyategereje n’indi kugira ngo nimara kwemerwa izahite ihabwa amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa.”

Kayiranga avuga ko imishinga mike imaze gushyikirizwa BDF yiganje mu baturage baherereye mu mirenge igize umujyi wa Muhanga irimo iya Nyamabuye, Shyogwe, Cyeza, Muhanga ngo kuko urebye neza ariho abaturage bakoraga iyo mirimo itarakomorerwa baherereye, naho indi mirenge y’icyaro iherereye mu misozi ya Ndiza, abahatuye benshi batunzwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ku rundi ruhande bamwe mu bakoraga imirimo yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid 19 itarakomorerwa bavuga ko bahuye n’imbogamizi zo kutagira ubumenyi  bwo gukora imishinga basabwa, ngo n’uwo basabye kuyibakorera abasaba amafaranga kandi ntayo bafite. Ibi byatumye bamwe batinda kuyitanga kuko na n’ubu hari abatarayisoza.

Mugisha Bénigne na Umwiza Rachel

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 2 =