Push Pull igisubizo mu guhashya nkongwa harengerwa n’ibidukikije

Umurima w'ibigori uteyemo desmodium (umuvumburankwavu) hagati, naho ku mpande hateyeho bracharia (ivubwe) aribyo birwanya nkongwa mu bihingwa. Nibwo buryo kamere bwo kurwanya nkongwa. Push Pull / Hoshi Ngwino.

Binyuze mu mushinga wa UPSCALE wa Food for hungry ku bufatanye n’ Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, harimo gukorwa ubushakashatsi bwimbitse ngo hanozwe uburyo kamere bwo kurwanya nkongwa bwiswe Puch Pull (Hoshi Ngwino), butangiza ibidukikije.

Umushinga UPSCALE ni umushinga w’ubushakatsati kuri technology ya push pull yo kurwanya udukoko twangiza imyaka hakoreshejwe uburyo gakondo. Nkuko byatangajwe n’Ukurikirana ibikorwa muri Food for Hungry mu Rwanda, Grolia Mutoni.

Yanasobanuye impamvu Akarere ka Gatsibo ari kamwe mu turere bakoreramo. “Hari umushinga wahabanjirije wafatwa nk’imbanzirizamushinga, abahinzi bakaba basa naho bamaze kumva umushinga wa push pull, bizafasha gukora ubushakashatsi bwimbite harebwe icyo byafasha abaturage no kugira ngo iyi technology inonosorwe kugira ngo irusheho kugirira umuhinzi akamaro”.

Grolia Mutoni yakomeje agira ati” Mbere hakoreshwaga imiti yica udukoko umusaruro ukaboneka ariko ikagira ingaruka ku bidukikije. Iyi technology yo ni uburyo bw’umwimerere ikaba ari ishobora kurwanya udukoko (nkongwa) kandi hatangijwe ibidukikije”.

 

Grolia Mutoni, Ukurikirana ibikorwa muri Food for Hungry mu Rwanda.

Mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Nyagihanga, abakoresheje ubu buryo kamere bwo kurwanya nkongwa baravuga uko bukoreshwa n’ibyiza byabwo.

Bugenimana Yohana atuye mu kagali ka Gitinda, Umurenge wa Nyagihanga yagize ati “Ni ubuhinzi bwa gihanga dukoresha ibyatsi desmodium na bracharia. Ni ukuvuga ko tubanza tugatera umurama wa desmodium / push tukabona gutera ibigoli tukagenda dutera ku mirongo hagati tugateramo ibigoli nabyo biri ku mirongo; ku nkengero z’umurima tugateraho bracharia ariyo / pull. Ibinyugunyugu bibyara nkongwa byaza mu murima bigasangamo desmodium ikabihumurira nabi bigahungira muri bracharia kuko yo ihumura neza. Bigateramo amagi agapfa nabyo bigapfa bityo tukeza ibigoli tutiriwe dukoresha imiti isanzwe.  Ubu umusaruro wariyongereye ndetse twaruhutse imvune yo kwirirwa dutoragura nkongwa”.

 

Uwizeyimana Pascasie ari mu murima watuburiwemo umuvumburankwavu(desmodium).

Uwizeyimana Pascasie nawe atuye mu kagali ka Gitinda yagize “Mbere ntarakoresha ubu buryo bwa push pull nagiraga umusaruro muke ndetse nkarwaza na nkongwa, nasaga naho mpingira ubusa, ariko ubu ngubu aho natangiriye gukoresha uburyo bwa push pull (hoshi ngwino) umusaruro wariyongereye. Umushinga FH (Food for Hungry) warakoze cyane kuko niwo wabanje kuduha ibi byatsi, natwe tukagenda duhanahana.

 

Uwamurera Médiatrice arimo kugaburira inka ivubwe( bracharia)

Uwamurera Médiatrice we atuye mu kagali ka Mayange yagize ati “Ubu buryo ni bwiza cyane uretse no kuba burwanya nkongwa bunarwanya kurisuka (striga). Iki cyatsi cya desmodium (umuvumburankwavu) aho kiri kurisuka ntiyongera kuhaza.  Kandi tubigaburira amatungo, inkwavu zikunda umuvumburankwavu cyane. Iki cya bracharia (ivubwe) inka ziragikunda cyane ni nk’urubingo”.

 

Inkwavu zimo kurya umuvumburankwavu zikunda cyane kuko iyo ziwumvise ziza zisiganwa.

Umushakashatsi mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Ishami ryo kurwanya ibyonnyi mu bihingwa RAB, Nkima Gremain yavuze ko imiti iterwa mu bihingwa mu kurwanya ibyonnyi ikoreshwa kuko nta yandi mahitamo yari ahari; kuko ubundi hagomba gukoreshwa uburyo butagira ingaruka ku bidukikije.

Yagize ati “Imiti ikoreshwa mu kurwanya nkongwa cyangwa utundi dusimba mu bihingwa yica utundi dusimba twita inshuti z’abahinzi kuko tugira umumaro mu kuzamura umusaruro, urugero nk’inzuki. Ubu harimo gushakishwa ubundi buryo gakondo bwakifashihswa mu guhangana n’ibyonnyi mu bihingwa hanabungabungwa ibidukikije, push pull akara ari bumwe muri ubwo buryo. Food for Hungry ifatanije na RAB tuzagenda tubusakaza mu giguhu hose, hasurwa n’imirima y’icyitegererezo”.

Umushinga UPSCALE watangijwe mu Rwanda 2020, Ugushyingo, uzamara imyaka 5.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 29 =