Nyabihu: Abahinzi ntibakibura imbuto kubera ko bazegerejwe

Rwemera Jean D'Amour, ari mu nzu atuburiramo imbuto y'ibirayi (greenhouse).

Abahinzi bo mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, bafashe icyemezo cyo gutubura imbuto nyuma yuko bajyaga batanga komande bakazibura, none ubu umushinga Hinga Weze wabahaye inkunga y’imbuto nabo bakaziha abahinzi, ibintu bemeza ko byakemuye ikibazo cy’ ibura ry’imbuto.

Rwemera Jean D’Amour ni umutubuzi w’imbuto, atuye mu Kagali ka Gasizi, Umurenge wa Jenda Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba. 2013 nibwo yatangiye gutubura imbuto hagati ya toni 5 ni 8 ariko ubu ageze kuri toni 100.

Yagize ati ”Urabona Hinga Weze n’ikintu kiza yakoze yarebye umuhinzi nka Rwemera ati ‘muri greenhouse ntago wakagombye guhora uhigondera wowe gusa, yanteye inkungu y’imbuto y’ibirayi bya vitro Plantlets 4000; kandi nkoreshamo 12000. Ibihumbi 4 ni inkunga ikomeye, ni ukuvuga ko yaterwa ahantu hangana na hegitali zigeze kuri 3. Izo hegitali 3 rero iyo uzihinze hanze, ntabwo wabura gukuramo toni 25 kuko ibi ntago biba byakagira ingufu cyane. Pres base niyo ivamo toni 40. Nahinze pres base havamo toni 120 icyo ni ikintu kiza cyo kwishimira Hinga Weze yakoze”.

Imbuto yo ku rwego rwa pres bas igura amafaranga y’u Rwanda 900 naho base ikagura amafaranga y’ u Rwanda 600. Impamvu pres base ihenda nuko aba aribwo igisohoka.

Icyo Umutubuzi Rwemera afasha abandi batubuzi n’abahinzi

Uyu mutubuzi avuga ko abahinzi b’ibirayi, yaba abahinzi ku giti cyabo, abatubuzi, amakoperative bishimye kuko baza kuzigura ku bwinshi kuko izi mbuto z’ibirayi zitanga umusaruro, ngo aho umuturage yakuraga toni 3, kuri ubu ahakura hagati ya toni 10 na 12.

Rwemera yemeza ko izi mbuto Hinga Weze yabazaniye zafashije abaturage batari bafite ubushobozi, aho umuturage imuha ibiro 200 cyangwa 500 hirya no hino, nawe bakamuha komande nkiya toni 30 na 40 akazigemura mu mirenge inyuranye; abaturage bakeza byiza kandi ku buryo buhagije kandi bugatanga umusaruro. Kuko mbere imbuto zaburaga, ariko ngo ubu muri Nyabihu basigaye ari aba mbere mu kubona imbuto ku buryo bwiza kandi bworoshye.

Mukanoheli Dativa ari kumwe n’Umukozi wa Hinga Weze ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze Nteziryayo Ignace, bari mu nzu ibikwamo umusaruro kugira ngo utangirika.

Mukanoheli Dativa nawe atuye mu Murenge wa Jenda ni umutubuzi w’imbuto za kijyambere, umwuga yatangiye 2015 yavuze ko batarahura na Hinga Weze bagiraga ikibazo cy’ibura ry’imbuto.

Aho yagize ati “Twaburaga imbuto, twajyaga kuzishaka iriya za Kinigi transport ikaba ndende, niba wateze ujya gushaka imbuto urumva ko dépense aba ari nyinshi. Ariko iyo uzitubura abahinzi bazibona hafi nta gutega kandi imbuto ari nziza. Kuva twamenyana n’uyu mushinga umusaruro wikubye inshuro 6; bitewe nuko baduha imbuto nziza z’indobanure, tukazibika neza, tugahinga neza kijyambere ubutaka ntibugitembanywa n’amazi.

Uyu mushinga wamuhaye toni 1 y’ imbuto y’ibirayi atubura ku rwego rwa certifier ya 1 zivuye ku mutubuzi Rwemera ziri ku rwego rwa base, akuramo toni 6 n’igice. Rwemera we azifata ziri ku rwego rwa mbere vitro plantlets.

Ibindi Hinga Weze yahaye aba batubuzi  

Uretse imbuto ya vitro Plantlets ibihumbi 4 yahaye Rwemera, Mukanoheli agahabwa toni 1 y’imbuto y’ibirayi yo ku rwego rwa base; banahawe iminzani, umwe ugura ibihumbi 500; imashini itoranya ibirayi, amapalete ajyamo toni zirenga 30. Gants (uturindantoki), botte (inkweto) n’ amahugurwa.

Ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze Nteziryayo Ignace, yavuze ko guha aba batubuzi imbuto ari ukunganira abandi batubuzi, igiciro kikamera nkicyagabanutse, abahinzi bakabona imbuto ku mafaranga make bigatuma bashobora kuzamura umusaruro wabo; kubona imbuto ku buryo bworoshye kandi bitabahenze. Amapalete nayo afasha gusigasira umusaruro, imbuto zikagumana ubuziranenge bwazo; abandi batubuzi, abahinzi bakazifata zarabitswe neza. Iminzani yujuje ubuziranenge, aho umutarage agenda atekanye yizeye ko ibyo yaguze byuzuye atibwe.

Hinga Weze imaze gutanga imbuto y’ibirayi yo ku rwego rwa mbere vitro plantlets 19500 zahawe abatubuzi 4, nabo bahaye abatubuzi 20. Naho imbuto yo pres base na base, Hinga Weze imaze gutanga toni 50 zahawe abahinzi 2000.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 2 =