Nyanza: Hari abagore bavuga ko hari imirimo abagabo babo badakwiye gukora
Bamwe mu bagore batuye mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko hari imirimo abagabo babo badakwiye gukora. Inama y’Igihugu y’Abagore isaba umugore n’umugabo gufatanya muri byose kuko aribyo bizana iterambere ry’umuryango.
Mu Rwanda ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku mugabo n’umugore rikomeje kwigishwa kugirango habeho iterambere ry’urugo bigizwemo uruhare n’umugabo n’umugore gusa hari bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyanza babwiye the bridge.rw ko hari imirimo abagabo babo badakwiye gukora
Umwe yagize ati”Byaba ari nko gasuzugura umugabo, ubwo koko urumva wabwira umugabo ngo amese ibyahi by’umwana kandi utarwaye ubwabyo n’umuco ntubyemera”.
Mugenzi we nawe yagize ati”Ntabwo natinyuka kubwira umugabo wanjye ngo ajye gukubura cyangwa ngo yoze amasahane iyo mirimo ngomba kuyikorera rwose, ubwabyo mbimubwiye yanabifata nk’agasuzuguro kuko ntibimukwiye”
Nubwo ariko humvikanamo ko hari abagore bavuga ko hari imirimo abagabo babo badakwiye gukora umugabo witwa Sakindi Emmanuel avuga ko iwe mu rugo afatanya n’umugore we mu mirimo yose kandi bibafasha kuko bombi ubwabo binabarinda kuvunishanya
Ati”Umugore wanjye biroroshye kuba atetse nanjye ndi koza amasahane cyangwa mfashe umwana murinda kuba yarira bituma rero ubwacu tutavunishanya kandi niryo terambere rikaba ryagerwaho dufatanyije”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Abagore Muhongerwa Darie yibutsa abagore n’abagabo ko bakwiye gufatanya muri byose imirimo yo mu rugo bifasha urugo rwabo rukaba rwatera imbere
Ati”Biragoye kubona abafite iyo myumvire muri iki gihe gusa ubwo ubimbwiye ukurikije abo mwaganiriye birashoboka ko bibaho bitewe n’icyorezo COVID 19 ubu guteranya abantu ntibyemewe ariko tuzakomeza gukora ubukangurambaga tubabwira ndetse tunabereka akamaro ko gufashanya muri byose byumvikane rero ko hazajya habaho kwigisha”
Uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye benshi bubatse ingo bahamya ko ari ingirakamaro gusa bamwe bavuga ko hari imirimo umugabo cyangwa Umugore adakwiye gukora benshi bahamya ko intandaro ya byose biterwa n’uburere baba barahawe batarashinga ingo cyangwa bakabiterwa ni uko umuco wabigenaga mu bihe bya kera hashize
Theogene NSHIMIYIMANA
The Bridge.rw/NYANZA