Uburyo imbuto y’ibirayi ituburwa

Imbuto ivuye muri Laboratwari “Vitro Plantlets” ihabwa abatubuzi.

Ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu, Nteziryayo Ignace, arasobanura uko imbuto y’ibirayi ituburwa ndetse ngo iyo imbuto imaze kuva ku isoko ni ukuvuga ihinzwe inshuro nyinshi ntitanga umusaruro.

Hari ibyo twita Vitro Plantlets ni turiya tutwatsi batera muri green house, tuba twavuye muri laboratwari, ubwo buryo bwa mbere butanga ibyo bita Mini-Tubers, aka mini-tubers kabyara uturayi hagati yu 8 ni 10, utwo twa mini-tubers tugera ku rwego rwa gatatu, tugaterwa tugatanga ibyo bita Pre Base, iyo pres base nayo iraterwa kuri ari imwe hakavaho toni 8 kugeza ku 10 ni ukuvuga ibiro hagati ya 400 na 550 kuri ari 1.

Iyo pres base, itanga base. Base nayo ivamo Certifier, certifier nayo iba ikiri ku rwego rw’imbuto nayo ikabyara certifier ya 2; ari yo ihabwa abahinzi bakajya kuyitera ikazavamo ibirayi byo kurya. Iyo mbuto iyo uyihinze sezo (saison) 4 uhita uyivana ku isoko.  Ibi akaba ari ibyiciro by’imbuto uhereye kuri vitro plantlets kugeza kuyo umuhinzi ahinga ikagera ku muntu ugiye kuyirya.

Nteziryayo akomeza avuga ko impamvu ituma umusaruro utaboneka, hari igihe umuntu akugurisha imbuto yamaze kuva ku isoko yaramaze gusaza, ngo niyo washyiramo ifumbire n’ibindi nkenerwa byose ngo itange umusaruro ntawo uboneka.

Mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi, Hinga Weze iziha abatubuzi

Mu turere dusanzwe tuzwiho guhinga ibirayi, abahinzi bamaze igihe bagaragaza ko bahura n’ikibazo gikomeye cyo kubura imbuto nziza yizewe kandi itanga umusaruro.

Akaba ari mpamvu Hinga Weze yahisemo guha abatubuzi iyi mbuto ivuye muri Laboratwari.

Ushinzwe ubujyanama ku bijyanye n’imbuto muri Hinga Weze Rurangwa Maurice, avuga ko ari ukugira ngo umubare w’abatubuzi batubura imbuto zo mu byiciro byo hasi  ubashe kwiyongera noneho bihaze muri ya mbuto  yo ku rwego rwa kabiri  “Mini-Tubers”  kuko ari yo ishobora guhabwa abandi batubuzi bashobora kujya kuvanamo “Pre Base”.

Yagize ati “Abatubuzi bose  iyo bajyaga kuri RAB basaba imbuto ya Mini-Tubers na Pre-Base yabaga nke ni yo mpamvu Hinga  Weze ifatanyije na RAB twasanze  dushobora kureba abikorera b’abatubuzi dushobora gutera iyi nkunga tukaba twabongerera  ubushobozi mu bijyanye n’ubumenyi  tukanabongerera mu bikorwa byabo bakoraga, tukabatera inkuga mu gutubura izi mbuto zivuye muri Laboratwari   bakazitubura ku bwinshi noneho  wa mubare wa za  mbuto zo ku rwego rwa kabiri (Mini-Tubers ) aba batubuzi bakabasha kuziha bagenzi babo  batubura  imbuto zo mu bindi byiciro.”

Muri rusange, Hinga Weze imaze gutanga imbuto zatunganyirijwe muri Laboratwari “Vitro Plantlets” zigera ku 19,500.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 26 =