Kutaburanisha ukekwaho icyaha akagera aho apfa bimugira umwere

Komiseri ushinzwe ubutabera muri Ibuka Jean Damascène Ndabirora Kalinda wagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa thebridge.rw

Abakurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 bageze mu zabukuru bakwiye kuburanishwa vuba kuko bapfuye bataburanye bakitwa abere, bityo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ntibabe bahawe ubutabera.

Ku murongo wa telefone, umunyamakuru wa thebridge.rw yagiranye ikiganiro na Komiseri ushinzwe ubutabera muri Ibuka Jean Damascène Ndabirora Kalinda amubwira ingaruka zo gutinda kuburanisha abakekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Urabona hashize imyaka 27 jenoside ibaye abenshi mu bayikoze bari basanzwe ari abantu bakuru, iyo ufashe imyaka bari bafite ukongeraho imyaka 27 usanga bageze mu zabukuru bityo rero gutinda kuburanishwa kwabo bifite ingaruka nyinshi ku butabera bw’abarokotse jenoside ariko no mu butabera mpuzamahanga muri rusange, akomeza atanga urugero kurubanza rwa Kabuga Felisiyani uherutse gufatirwa mu Bufaransa ubu akaba yarashyikirijwe urwego rwasigaranye imirimo ya TPIR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda) ku cyicaro cyarwo mu Buholandi.

Imanza nkizo zigiye zifata imyaka nkiyo zagiye zifata muri ICTR (Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda), aho washoboraga gusanga urubanza rufata imyaka hagati ya 2 ni 4 haba hari icyizere gike ko uwo muntu azabasha kuburana cyane cyane ko aba ageze mu zabukuru.

Aramutse apfuye ataburanye n’ingaruka zikomeye cyane ku butabera kuko buri gihe cyose umuburanyi apfuye urubanza rutararangira ngo abe umwere cyangwa ahamwe nicyaha apfa yitwa umwere, kuba uwari ukurikiranyweho icyaha cya jenoside apfuye yitwa umwere ni ikibazo ku butabera bw’abacitse ku icumu kuko twifuza ko nibura uwakoze icyaha cya jenoside wese agomba kuburanishwa kandi agahanwa bikwiriye.

Yatanze urugero kuri Augustin Bizimana wahoze ari Ministiri w’ingabo muri Leta y’abatabazi wapfuye mu 2000 bikaza kumenyekana muri 2020 kandi yaragishakishwa ngo aburanishwe na IRMCT (Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda) . Akomeza avuga ko kiba ari ikibazo gikomeye cyane ariyo mpamvu basaba ko imanza zakwihutishwa kugira ngo nibura ubutabera bubashe gutangwa bakiriho, abantu babone ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 10 =