Murwanashyaka yumvaga atakora mu bishingwe none ubu ni umuhinzi w’umwuga

Murwanashyaka areba ko ibinyomoro bye nta byonnyi byagiyemo.

Murwanashyaka Evariste ni umugabo w’imyaka 40 afite umugore n’abana 3, atuye mu murenge wa Kintobo, Akarere ka Nyabihu, mbere ntiyakozwaga ibyo gukora mu bishingwe ngo atiyanduza, ariko ushizwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze yaraje amwigisha guhinga kijyambere akora mu bitaka n’ibishingwe yumva arabikunze; yiyemeza kuba umuhinzi w’umwuga.

Murwanashayaka Evaliste atuye mu kagali ka Ryinyo, Umurenge wa Kintobo akarere ka Nyabihu kamwe mu turere 10 umushinga Hinga Weze ukoreramo, aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yavuze uko yaretse ibyo yitaga ubusirimu, ubu akaba ari umuhinzi w’umwuga ubikunze kandi ufite intego yo kugera ku iterambere rirambye abikesha ubuhinzi.

Mu nyigisho nahawe na Hinga Weze, umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID; nuko nakuyemo ubumenyi, igisumba byose ni ugukunda umwuga w’ubuhinzi ubwo agronome Ignace yazaga kunyigisha, hari igihe nigeze kwigira umusirimu nkumva ko ntakora mu bishingwe, ntakora mu ifumbire ngaha umukozi 1000 akajya mu murima wanjye ariko ubu byose ndabyikorera. Kuko Ignace twaririrwanye twirirwa dutoba ibishingwe n’ibyondo n’ibishingwe nuko numva ndabikunze. Ubu narahindutse pe, ntago iyo nshaka kugera nari nagerayo ariko ubu ndi mu nzira.

Mpiga ibihingwa bitandukanye, harimo ibinyomoro, ibirayi, ibigoli, imboga ndetse n’ibishyimbo; nkimara guhabwa ubwo bumenyi nibwo natangiye gutegura uyu mushinga wo guhinga ibinyomoro kuko bambwiye ko ibinyonyomoro bitanga umusaruro.

Ibi binyomoro nabiteje ifumbire y’imborera n’imvaruganda. Nari nsanzwe mpinga bisanzwe nk’abandi mu kajagari ariko ubu ndi inararibonye kubera ko nabyize, narahuguwe ndabimenya ubu rwose bindimo.

Nateye ibiti 800 by’ibinyomoro, igiti kimwe keraho ibilo 10 by’ibinyomoro inshuro 3 ku mwero. Ikilo cy’ibinyomoro kigurwa amafaranga y’u Rwanda 500. Kandi igiti cy’ikinyomoro kimara imyaka 4.

Uretse ibinyomoro, uyu mushinga wampaye ibiro 60 by’ibirayi, mfata imirima 4, umurima umwe wa metero 5 kuri metero 10, yose nateyeho ibilo 60 nsaruramo ibiro birenga 400 nkuramo amafaranga 120.000. Byose n’inyigisho z’uyu mushinga kuko ubusanzwe twafata ifumbiye y’ibishingwe bijejeta tukabivanga n’ibirayi, ibirayi bimwe bikagenda bikaborera mu butaka ariko ubu ngubu hari icyo banyigishije, bita guhoza, batwigisha guca imirongo atari kwakundi bahinga ubutaka bumanuka isuri ikabujyana, uko twabiteraga ikirayi kimwe kikiyubika ikindi kikiyubura. Ubu ho uragenda ugafata ifumbire y’imborera ugashyira mu butaka ugahoza, ugashyiraho itaka kugira ngo igabanye ubukana, warangiza ugashyiraho imvaruganda nayo ukayihoza noneho ukagenda urambikaho ikirayi kireba hejuru, urabyumva ko bihabanye cyane ntanaho byari bihuriye. Umusaruro wariyongereye.

Murwanashyaka ubu yanaguze ishyamba rya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mu kwagura umwuga we.

Ikindi ashimira ubuhinzi, nuko igihe yarafite umwenda ku ishuri ryaho umwana we yiga, ikigo cyaje kigafata umusitari w’imboga z’amashu zihanywe n’umwenda yararibereyemo ungana n’amafaranga y’u Rwanda 50.000, akaba yishyuye ideni gutyo.

Ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze mu Karere ka Nyabihu, Nteziryayo Ignace atangaza ko intego yabo ari ugufasha abahinzi babereka uko bahinga mu buryo bwa kijyambere, bahinga imbuto nziza, bakoresha ifumbire mu buryo buboneye kugira ngo umusaruro wiyongere. Ibintu yemeza ko abahinzi bamaze kubyumva kandi birimo kugenda bitanga umusaruro ugaragara.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 + 10 =