Mukamana: Guhinga kijyambere byamugejeje ku bworozi bw’umwuga

Mukamana Angélique afite imyaka 32, ni umubyeyi w’abana 3, afite umugabo batuye mu Murenge wa Kintobo Akarere ka Nyabihu; ni umugenerwabikorwa w’umushinga Hinga Weze, yemeza ko aho ageze mu iterambere ari ukubera uyu mushinga kuko mbere yasaruriraga mu murima none ubu akaba asagurira n’amasoko.

Aganira n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine yavuze uburyo uyu mushinga wamwigishije guhinga kijyambere akagenda yagura ibikorwa bimuganisha ku iterambere rirambye.

Mbere Hinga Weze itaraza ngo duhugurwe, ngo iduhe n’izindi nama za buri munsi twahingaga mu kajagari ntago twari tuzi guhinga ku mu murongo, murareba nk’ibi bigoli biteye ku murongo, kuri ari 30 nzakuraho imifuka 10 ni ukuvuga toni 1 y’ibigoli; hano havuye ibirayi byari byiza dukurikizaho ibi bigoli, twari tuziko ifumbire mvaruganda ariyo tuzakoresha ku musaruro gusa, ariko ubu yatwigishije gukoresha ibyatsi twapfushaga ubusa, ibiganogano twatwikaga tumaze gusarura ingano, ariko ubu twamenye uko dukora ifumbire y’imborera noneho tukavazanga naya mvaruganga bityo ubutaka ntibugunduke.

Iyi fumbire ni Hinga Weze yanyigishije uko ikorwa, ninka toni 6, narayikeneraga cyane kuko ubutaka bwabaga bwaragundutse ugasanga nta musaruro ndimo kubona, ariko ubu ntakibazo mfite kuko namaze kumenya uko ikorwa. Nimara guhaza imirima yanjye nzajya nyigurisha ingorofani igura amafaranga 1500.

Mbere yuko banyigisha gukora ifumbire y’imborera, badufashije gutwara ibirayi bingeraho mu buryo butangoye, ndabihinga nkuramo umusaruro ushimishije kuko byatumye ngera kuri gahunda yo kuba umwajenti (agent) w’inkoko bitewe nuko nabonye ubushobozi bwo gutubura inkoko, mu gihe mbere nahingaga nabi simbone ubushobozi.

Ndangura imishwi mito y’inkoko, imwe iba ihagaze amafaranga y’u Rwanda 1350 harimo n’ibiryo bizayitunga mu gihe cy’iminsi 45, nanjye nkazigurisha ku mafaranga 2000, ku nkoko imwe. Natangiriye ku mishwi 100 none ubu ngeze ku mishwi 1700. Aha akaba akuramo amafaranga y’u Rwanda angana na 3.400.000 mu gihe cy’ukwezi n’igice, inyungu akuramo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 1.105.000.  Yemeza ko azakomeza gukora neza akarushaho kwaguka.

Uyu mubyeyi yanavuze ko ataba yejeje ibirayi ngo abe uwa nyuma mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, ikirenzeho nuko abana be barya indyo yuzuye n’ibindi byose byakenera.

Nteziryayo Ignace, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze yemeza ko iyo umuhinzi ateguye umurima neza, agatera imbuto nziza, agakoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda, akabagara, akarwanya ibyonnyi; agira umusaruro mwiza. Ibi akaba aribyo bakangurira abahinzi.

Umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 21 =