Nyanza: Kubura uburenganzira ku mitungo bibasubiza inyuma

Iyo abagize umuryango bafatanije, iterambere ririhuta.

Bamwe mu bagore batuye mu karere ka Nyanza bavuga ko babangamirwa nuko hari imitungo bagira ariko ntibayigireho uburenganzira busesuye, bigatuma iterambere ryabo ritihuta.

Mu Rwanda ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikomeje kwigishwa kugira ngo umugabo n’umugore bumve ko bafite uburenganzira bungana. Ni mu gihe hari bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyanza bavuga ko hari uburenganzira batemererwa kuko abagabo babo hari ibyo bashaka kwikubira nyamara batarabikoze bonyine.

Umwe mu bagore utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yavuze ko nawe ubwe bijya bimubaho kuko hari ubwo yimwa uburenganzira ku bintu bavunikiye.

Ati “Ugasanga umugabo atakwemera ko ukora kubyo mwakoze kandi mwarabikoranye”

Uyu mugore yakomeje avuga ko yakodesheje umurima awuhingamo ibishyimbo, bimaze kwera, abigabana n’umugabo nyamara atazi aho ay’umugabo akorera  ayashyira, gusa ahamya ko yirinda kubivuga kugira ngo abaturanyi batamunyuzamo ijisho.

Yagize ati “Nirinda kubivuga kugira ngo abaturanyi batambona nabi”.

Kayirangwa Anna Marie we yavuze ko ibyo guhezwa ku mitungo bitamubaho ariko hari abaturanyi bibaho. Aho yatanze urugero ko hari umugabo wagiye kugurisha inka maze amafaranga yose ahita ayanywera kandi no mu busanzwe  kugira ngo umugore we  ateke ibishyimbo bisaba ko umugabo we  amuha uburenganzira.

Gakindi Innocent utuye mu karere ka Nyanza yavuze ko ikibazo cy’abagore bahezwa ku mitungo kibaho.

Aho yagize ati “Hari Umugore duturanye wigeze kunganirira ko atemerewe gukura ibijumba cyereka byibura umugabo amuhaye uburenganzira”

Aba bose bavuga ko guhezwa ku mugore ku mitungo bigira ingaruka mu muryango, hakaba hazamo gutandukana n’ubukene.

Umuhazabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Nyanza Muhongerwa Darie avuga ko ikibazo cyo guheza abagore ku mitungo bakizi ariko atari i Nyanza gusa, kandi bo ubwabo hari icyo bagikoraho.

Ati “Dukora ubukangurambaga bwo kubasobanurira ko bafite uburenganzira ku mutungo yaba umugore cyangwa umugabo. Ariko hari ababa batarasezeranye, bigatuma babuzwa uburenganzira ku mitungo bagizemo uruhare kuyishaka. Twibutsa ibyiza byo gusezerana bakabyumva, nuko icyorezo COVID-19 cyadukomye mu nkokora guhuza abantu bitemewe ariko tuzajya dukora ubukangurambaga kugira ngo ibyo guheza umugore ku mutungo bicike”.

Nshimiyimana Théogène

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 5 =