Amwe mu mateka ya Samia Suhulu Hassan warahiriye kuyobora Tanzaniya

Mama Samia Suhulu Hassan warahiriye kuyobora Igihugu cya Tanzaniya, kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 19 Werurwe 2021; asimbuye Perezida Dr John Pombe Magufuli witabye Imana kuwa Gatatu taliki 17 Werurwe 2021. Ifoto: Google

Samia Suluhu Hassan warahiriye kuyobora Igihugu cya Tanzaniya kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 10 Werurwe 2021, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Tanzania. Yavutse taliki 27 Mutarama 1960 muri Zanzibar.

Samia Suhulu Hassan yashakanye na Hafidh Ameir mu 1978, babyaranye abana bane. Umwe muri bo Mwanu Hafidh Ameir ni umudepite mu nteko ishingamategeko ya Tanzania.

Samia Suhulu Hassan afite impamyabumenyi mu bukungu yo ku rwego rwa ‘postgraduate diploma’ yakuye muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza. Yize kandi imitegekere muri Kaminuza ya Mzumbe muri Tanzania.

Samia Suhulu Hassan avuga ko inzira yanyuzemo itari yoroshye nkuko hari ababivuga. Aho yagize ati “Urugendo rwanjye muri politike rwabaye rurerure kandi rurimo n’inyungu. Si ibintu byoroshye gukorera umuryango wawe ugakomeza n’ubuzima bwa politike, kwiga n’izindi nshingano zo mu kazi”.

Samia Suhulu Hassan abaye Perezida wa gatandatu wa Tanzania, na Perezida wa mbere w’umugore uyoboye iki Gihugu.

Samia Suhulu Hassan kuri ubu niwe mugore wenyine muri Afurika uyoboye Igihugu kuko Perezida wa Ethiopia ari ahanini uw’icyubahiro.

Samia Suhulu Hassan yari Visi Perezida kuva mu mwaka wa 2015, akaba asimbuye Perezida John Magufuli witabye Imana ku wa Gatatu taliki ya 17 Werurwe 2021.

Samia Suhulu Hassan abaye Perezida wa kabiri mu mateka ya Tanzania ukomoka mu birwa bya Zanzibar, uwa mbere yari Ali Hassan Mwinyi, wategetse Tanzania imyaka 10, kuva mu 1985 kugeza mu 1995.

Samia Suhulu Hassan yamenyekanye cyane ubwo yagirwaga uwungirije umukuru w’akanama ko mu nteko ko gutegura itegekonshinga rishya mu 2014. Inteko yatangazaga ibikorwa bitandukanye kuri televiziyo igihe birimo kuba, Abanyatanzania benshi bafite amatsiko yo kumenya ibirimo kuba arinabwo  isura ya Samia Suhulu Hassan yatangiye kumenyerwa mu maso ya benshi ndetse n’ubushobozi bwe bwo kuyobora burigaragaza.

Ubwo ishyaka  CCM ryatsindaga amatora rusange yo mu 2015, avugwa ko ari yo ya mbere yabayemo guhatana cyane mu mateka y’iki Gihugu, Samia Suhulu Hassan yanditse amateka aba umugore wa mbere ugeze kuri uwo mwanya wa Visi Perezida kuva Tanzania yatangira kubaho nk’Igihugu.

Mu bikorwa bisanzwe bya politike byo mu Nteko muri icyo gihe, Samia Suhulu Hassan yari azwiho kugira ubushobozi bwo gutuza no mu gihe mu gihe habaga harimo umwuka mubi w’imikorere kandi ngo akamenya no kuvugana n’abantu bose.

Inkomoko: BBC News na Wikipedia

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 − 3 =