Abafite rendez vous kwa muganga ntiborohewe no kuhagera
Muri iki gihe twugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ntawemerewe kuva mu Karere kamwe ajya mu kandi, ndetse ntanuwemerewe kuva mu rugo Mujyi wa Kigali. Abafite uburwayi butuma bajya kwa muganga inshuro nyinshi kimwe n’abafite rendez vous ku bitaro bitandukanye bahangayikishijwe nuko batazashobora kugerayo.
Kuwa 4 Mutarama 2021, nibwo ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri byasohoye itangazo rivuga ko gahunda ari ukuguma mu Karere ndetse na guma mu Mujyi wa Kigali. Naho kuwa 18 Mutarama 2021, inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasohoye itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri rivuga ko ingendo mu Mujyi wa Kigali zibujijwe ndetse nizo muri uyu Mujyi zerekeza mu Ntara zitandukanye zibujijwe. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange nazo zibujijwe.
Bamwe mu basanzwe bivuza indwara zitandukanye bava mu Karere bajya mu kandi cyangwa se bava mu Ntara bakaza kwivuriza mu Mujyi wa Kigali, akaba ariho bahera bibaza uburyo bazivuza. Sibo gusa kuko n’abatuye mu Mujyi wa Kigali bafite rendez vous ku bitaro bitandukanye bibaza uko bazagerayo.
Umubyeyi utuye mu Birambo mu Karere ka Karongi, ubwo yabyariraga ku bitaro bya Kirinda 2019 yarabazwe n’umwana bamumuteruramo yapfuye, kuva icyo igihe yagize ikibazo amaraso ntatembera ngo agere mu kaguru bigatuma atabasha kugenda.
Uyu mubyeyi, umuganga yamutegetse ko atagomba gusama mbere y’umwaka umwe, yarabyubahirije. Kuri ubu yarasamye, umuganga wamukurikiranaga amaze kubona ko ntakibazo ariko buri kwezi agomba gufata imiti ku bitaro bya Legacy biri mu mujyi wa Kigali, yitera akoresheje urushinge. Yasabye ko bajya bamuha iyo yajyaga akoresha mu gihe cy’amezi 2 kubera ko aturuka kure bikamuhenda cyane, ariko bamubwira ko bitakunda kubera amabwiriza y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).
Ni ihurizo rikomeye kuri uyu mubyeyi kuko ahora yibaza uburyo azagera kwa muganga.
Undi mubyeyi utuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, afite ikibazo cy’umugongo yahawe rendez vous ku Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe taliki ya 25 Mutarama 2021, nawe ntatuje yibaza uko azagera ku bitaro bya Kanombe nyuma yuko ibinyabiziga rusange na moto bitemerewe gutwara abantu. Yagize ati « kubona rendez vous ya hafi biragoye, urumva nsibye indwara yaba yiyongera no kubona indi byasaba kuzategereza ».
Umubyeyi ufite ikibazo cy’amaso wivuriza ku bitaro biherere Bishenyi mu Karere ka Kamonyi Rwanda Charity Eye Hospital, nawe aribaza uko azahagera. Yagize ati « byibuze ari nk’umuntu ufite imodoka yakwaka uruhushya akajya kwivuza, ariko ubushobozi mfite ntibwanyemerera kuyikodesha. Iyi COVID yaje ari ikigeragezo ».
Aba bose barasaba ko hajyaho uburyo buborohereza bakagera kwa muganga.
Ibyemezo by’inama y’Abaminisiti yo kuwa 4 Mutarama 2021 byatangaje ko ingendo hagati y’Uturere dutandukanye tw’Igihugu no hagati y’Uturere n’Umujyi wa Kigali zibujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi serivisi z’ingenzi. Ndetse n’ibyemezo byo kuwa 18 Mutarama 2021 bivuga ko serivisi z’ubuzima zemewe. Ariko uburyo bwo kugera kwa muganga, nibwo abarwayi batagaragarijwe, bigatuma udafite ubushobozi bwo gukodesha imodoka cyangwa atayifite abireka rukazaca Imana.
Kuri Twitter y’Umujyi wa Kigali bashyizeho ubutumwa bugira buti “Umujyi wa Kigali urabamenyesha ko umuturage ufite ikibazo kihutirwa nko kugera kwa muganga afiteyo rendez_vous, yabimenyesha ubuyobozi bumwegereye agafashwa, hari imodoka buri Murenge ufite zirimo kunganira uwaba afite ikibazo koko cyumvikana muri ibi bihe bya #GumaMurugoKigali” .