Gashaki – Musanze: Urubyiruko rurasaba ishuri ry’Ubumenyingiro
Urubyiruko rwa Gashaki akarere ka Musanze rurasaba ko muri uyu murenge hashyirwaho ishuri ry’ubumenyingiro (TVET School) kuko ababyeyi bamwe badafite ubushobozi bwo kujyana abana kubyigira kure aho bibasaba kwiga baba ku ishuri. Ibi bigatuma urubyiruko rwiriwa ruzerera.
Noheli Nkurikiyumukiza ni umwe mu rubyiruko akaba anaruhagarariye muri uyu murenge, atuye mu kagali ka Mbye yagize ati “ iyo urebye hano mu murenge wa Gashaki nta TVET school nimwe dufite kandi mu by’ukuri, umwana aba afite ishyaka ryo kwiga ariko yabwira umubyeyi ati ndashaka kujya kwiga ubwubatsi, ndashaka kujya kwiga ubudozi, ugasanga azajya kubyiga hariya i Musanze, ariko ubushobozi bw’umubyeyi bugoye cyane, icyadufasha hakajyaho TVET School byaba byiza cyane”. Yanavuze ko kutagira aya mashuri y’imyuga bikurura ubuzererezi no gutwara inda zitateganijwe kuko abarangije uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 babura icyo bakora bitewe no kutamena umwuga.
Habamenshi Cyprien ni Pasiteri mu Itotero ry’Abangirikani mu Rwanda, Paroisse ya Ntarama mu murenge wa Gashaki, akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Amadini muri uyu murenge yavuze ko hari amashuri yubatswe na Paroisse ariko ntiyigirwemo agera kuri 6, kuri ubu akaba yatanga igisubizo. Yagize ati “ubu twatangiye kuzivugurura, tugiye gufata icyemezo cyo gutangiza TVET duhere ku byoroshye; ubudozi, ububaji twatangira gukoresha ayo mazu kugira ngo dushyigikire bariya bana”.
Si TVET School gusa uru rubyiruko rukeneye ahubwo bakeneye na ICT Room. Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeanine, yavuze ko ibyo uru rubyiruko byasabye ari byiza cyane.
“Niba urubyiruko rwitekerereza icyo rukeneye ni icyizere ko urubyiruko rufitiye ubuyobozi bwiza, ICT Room, ahantu bashobora gukoresha ikoranabuhanga, kubona urubyiruko rureba imbere mu cyerekezo cy’Igihugu birashimishije, nk’ubuyobozi twabyumvise ningombwa ko bijya mu bikorwa”.
Muri iki gihe u Rwanda n’Isi mu rusange byugarijwe n’icyorezo cya corona virus, aho bibujijwe ko abantu bahura hamwe mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya; ubu harimo kwifashishwa ikoranabuhanga mu kazi gatandukanye harimo inama n’amahugurwa yaba abari imbere mu gihugu n’abari hanze. Ibi bikaba byaratumye ibyinshi byarakomeje gukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga harimo zoom, webex n’izindi. Aho abantu barebana imbonankubona, bakavugana ndetse bagatanga ibitekerezo batavuye aho bari .