Igwingira mu bana ryagabanutseho 5% ariko urugendo ruracyahari: RDHS 2019-2020

Aha ni muhango wo kumurika ibyavuye muri RDHS 2019 - 2020.

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Buzima n’Imibereho by’Abaturage (RDHS 2019-2020) bwagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cyo kugwingira, bivuze ko mu bana icumi haba harimo batatu bafite iki kibazo.  Iryo janisha ryagabanutseho 5% ugereranyije n’uko ikibazo cyari giteye ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwa Gatanu RDHS 2014-2015, kuko bwo byagaragazaga ko mu bana icumi bane baba bafite igwingira (38%). Ubu bushakashatsi bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na Minisiteri y’Ubuzima.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, mu muhango wo kumurika ibyavuye muri ubu bushakashatsi yavuze ko “Guverinoma yashyizeho ingamba zo kurwanya igwingira zitanga umusaruro bituma igwingira rigabanukaho 5% mu myaka itanu ishize”

Mu Ntara eshatu (Amajyepfo, Uburengerazuba, Iburasirazuba) n’Umujyi wa Kigali habayeho igabanuka ry’imibare y’abana bagwingiye, mu Ntara y’Amajyaruguru ho iyi mibare yariyongereye.

Uko ikibazo cy’igwingira gihagaze mu Ntara zose hamwe n’Umujyi wa Kigali.

 

RDHS 2019-2020 igaragaza ko uretse mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba, mu zindi Ntara igipimo cy’igwingira kiri hejuru ya 30% Igihugu cyari kihayeho intego.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe mu kurwanya igwingira hakiri n’ibyo gukorwa kuko intego Igihugu cyari kihaye kugeraho uyu mwaka itagezweho.

“Ntabwo twishimiye intambwe yatewe. Igabanuka ryo ni ryiza ariko twifuzaga ko ubu igwingira riba ryaragabanutse nibura kugera munsi ya 30%”.

Imbonerahamwe igaragaza imibare y’ubu n’intego.

 

Ministre w’ubuzima yagaragaje ko bisaba gukomeza kongera imbaraga mu bijyanye no gufasha imiryango kubona ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri no gukomeza ubukangurambaga hakabaho kuzamuka kw’imyumvire mu miryango ku birebana no kurwanya igwingira binyuze mu gutegura indyo yuzuye. Yanagaragaje ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga ku kuringaniza imbyaro kuko hari igwingira riterwa n’imiryango iba yarabyaye abo biyigoye kurera.

Mu Karere ka Musanze, kabarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru yagaragayemo kuzamuka kw’imibare y’abagwingiye bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu kurwanya iki kibazo. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Kamanzi Axelle yabwiye The Bridge Magazine ati “Akarere ka Musanze nta kibazo cy’ibiribwa dufite, ahubwo usanga ikibazo kikiri mu bijyanye n’imyumvire. Dushyira imbaraga mu kijyanye n’igikoni cy’umudugudu tukaganira n’ababyeyi tukareba uburyo bwo gutegurira abana ifunguro ryuzuye. Ikindi dukomeza gushyira imbaraga muri ya miryango ikennye mu kunganira imirire y’abana no gushishikariza ababyeyi batwite kwipimisha za nshuro zagenywe.  Ikindi n’isuku kuko umwana yabonye ibyo kurya byose bishoboka ariko agahura naza ndwara ziterwa n’isuku nke ashobora kugwingira”.

Ibindi by’ingenzi RDHS 2019-2020 yagaragaje ku buzima bw’umwana

Igishushanyo kigaragaza imibare y’ abana bapfa.

 

Ubushakashatsi bwa RDHS 2019-2020 bwakorewe ku ngo 13,005 zatoranyijwe mu turere twose ahabajijwe abagore 14,634 n’abagabo 6513. Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu bugatanga amakuru afasha mu igenamigambi na politiki by’Igihugu. Ubushakashatsi nk’ubu buheruka bwakozwe mu myaka itandukanye 1992,2000,2005,2010 na 2014-2015.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 × 24 =