Dusobanukirwe na RDHS, Ubushakashatsi buvamo amakuru yifashishwa cyane mu igenamigambi na politiki by’Igihugu  

Ni ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda hagiye gutangazwa ubushakashatsi bwa RDHS.

Ikigo k’Igihugu cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) na Minisiteri y’Ubuzima bagiye gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage buzwi nka Rwanda Demographic Health Survey cyangwa RDHS mu magambo ahinnye y’icyongereza.

Ni ku nshuro ya Gatandatu mu Rwanda hagiye gushyirwa ahagaragra ibyavuye muri RDHS kuko ubushakashatsi nk’ubwo ubuheruka bwakozwe muri 2014/2015 nabwo bwaje bukurikira ubwakozwe mu myaka 2010, 2005, 2000 na 1992.

Muri raporo y’ubwo bushakashatsi ya 2014-2015, Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare cyaranditse kiti “ Intego nyamukuru y’ubu bushakashatsi ni ugufasha inzego zifata ibyemezo, zigena zikanategura politiki ndetse n’igenamigambi  gushingira ku makuru asesenguye mu birebana n’uburumbuke mu babyeyi, kuringaniza imbyaro, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa batarageza imyaka itanu, imibereho n’imirire y’abana n’ababyeyi, ubukana bwa malariya, ubumenyi ku gakoko gatera SIDA n’inzindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo…”

Ibyiciro bikorerwaho ubushakashatsi.

 

Kubera iyo ntego ubu bushakashatsi bufite bituma abantu batandukanye babuhanga amaso cyane mu gihe hagiye gutangwa ibyo bwagaragaje. Inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya Leta ziba zibuhanze amaso ngo zimenye umusaruro w’ingamba na politike zashyizweho zikanashyirwa mu bikorwa, ndetse ngo zimenye n’ahagikeneye kongerwa imbaraga.

U Rwanda sirwo rwonyine rukora ubushakashatsi bwa DHS kuko bukorwa mu bihugu bisaga 90 ku isi, bikabufasha kubona amakuru akenewe mu igenamigambi. Mu Rwanda amakuru atangwa na RDHS yifashishwa mu itegura rya gahunda zitandukanye z’Igihugu nka Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi NST1,  Intego z’Igihugu z’igihe kirekire nka Vision 2020 na 2050, Guteza imbere ibikorwaremezo bitandukanye nk’amavuriro, amazi n’amashanyarazi.

Byongeye kandi intego zigenwa mu mihigo y’uturere nazo zimwe zishingira ku makuru atangwa na RDHS. Aha harimo nko guhangana n’ikibazo cyo kukwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kuzamura umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga n’ibirebana n’abana bahabwa inkingo.

Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage bukorwa hakusanwa amakuru mu turere twose tw’Igihugu. Hatoranywa ingo zihagije ku buryo zitanga amakuru ashingirwaho mu kubona ishusho ya rusange mu gihugu. Kuva muri 2010 umubare w’ingo zitoranywa gukorerwaho ubu bushakashatsi ziba ziri hejuru ya 12,000. Hakusanywa amakuru ku buzima n’imibereho by’abagize ingo harimo abana, abagore n’abagabo.

Ibyiciro byibandwaho mu bushakashatsi

 

Amakuru yatanzwe na RDHS ari mu byagiye bifasha mu kuvuguta umuti w’ibibazo ubu bushakashatsi bwagiye bugaragaza ko ari ingutu ndetse bishobora no kubangamira gahunda z’iterambere. Bimwe muri ibyo bibazo byanahagurukiwe harimo igwingira ry’abana, malariya, impfu z’abana n’ababyeyi, n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo. Bimwe u Rwanda rwabivugutiye umuti mu buryo bwatumye n’amahanga aza kurwigiraho.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =