Imibare ya NISR na RIB iributsa ko ihohoterwa rikiri ikibazo gikomeye 

Ihohoterwa ricike burundu

Muri uku kwezi ku Gushyingo (2020) ku rukuta rwa Twitter (Soma twita) rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha hagaragaye amatangazo agera muri arindwi aho uru rwego rwasabaga abaturage kuruha amakuru yatuma rufata abantu bakekwaho icyaha cyo kwica abandi no gusambanya abana. Ubwo butumwa akenshi bugezwa ku mbuga nkoranyambaga zirimo whatsapp na facebook, uko ubutumwa buje niko abantu barushaho kubona ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ryiyongera.

Nko muri buriya butumwa burindwi navuze butanu bwaganishaga kuko bubiri bwavugaga ku bagore bishwe, bubiri ku bana bafashwe ku ngufu ubundi ku mwana wishwe.

Izamuka ry’imibare y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikibazo gikomeje gucungirwa hafi n’inzego bireba k’uko nka Ministre w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Professeur Tuyisenge Jeannete yagize ati “ubufatanye bw’inzego burakenewe kugira ngo tubashe kugabanya iri hohoterwa”

Yabutanze kuri uyu wa 25 Ugushyingo, 2020 ubwo hatangizwaga iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.  Muri uwo muhango ni nabwo RIB yagaragarije ko ibyaha by’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina byiyingereyeho 19.62% ugeraranyije imyaka ibiri ishize.

Imbonerahamwe igaragaza uko ibyaha byiyongereye.

 

Imibare yavuye mu Bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’Abaturage (Rwanda Demographic Healthy Survey bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) nayo ishimangira ko hari ibigikeneye gukorwa mu kurwanya ihohoterwa.

Muri RDHS 2014-2015 mu bagore bavuze ko bakorwe ihohoterwa ribabaza umubiri,  57.5% muri bo bavuze ko barikorewe n’abagabo babo naho mu birebana n’irishingiye ku gitsina 33.8% nibo bavuze ko barikorewe n’abagabo babo. No mu matangazo twavuze haruguru ya RIB hagiye hagaragaramo ay’abagabo bishe abagore babo. Ibi bikerekana ko ihihoterwa ryo mu ngo rigihari kandi rinatwara ubuzima.

Imbonerahamwe igaragaza imibare y’abagore bavuga ko bahohotewe 2010 ndetse na 2014-2015.

 

Impamvu zigarukwaho cyane mu gutera ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa harimo ubusinzi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, gucana inyuma kw’abashakanye, gusesagura umutungo w’urugo ndetse n’abatumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ihohoterwa ryigaragaza mu buryo butandukanye ariko kuri ubu iririmo kugaragara cyane ni irijyanye no gusambanya abana.

Imbonerahamwe igaragaza imibare y’ibyaha RIB yakiriye.

 

Isabelle Karihangabo, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB asaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru ku bikorwa byose by’ihohoterwa kuko iyo bitinze kumenyekana bishobora no guteza imfu.

“icyo dukangurira abantu bose ni ukutabiceceka, ni ukutabyihererana. Hari ihohotera rishobora kugera ku rupfu, uwahohoteye umuntu bikarangira amwishe. Ariko hari n’imfu zishobora guterwa n’uwahohotewe igihe yabyihereranye bikarangira bimurenze agafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima cyangwa kwica umukorera ihohoterwa”

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 + 20 =