Kimwe mu byitezwe cyane muri RDSH ya 6 izatangazwa vuba aha ni ukureba niba ikibazo cy’igwingira cyaragabanutse

Claudine ahaha amafunguro y’umugoroba (Photo. Alice)

Ni mu masaha y’umugoroba, abatuye mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasanze, Umurenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo barabona izuba ritangiye kurenga.  Claudine (amazina ye yahinduwe) arahaha ibyo aza gukoresha mu gutegura ifunguro rya nimugoroba; mu byo ahaha ntashobora kwibagirwa imboga kuko zamufashije gukura umwana we mu bafite imirire mibi.

“Ubu namenye ibyo umwana agomba kurya kugira ngo atajya mu mirire mibi, ariko nyine mbere sinari mbizi nari nk’abandi babyeyi usanga bafite abana bari mu miririre mibi bagwingiye hirya no hino, abajyanama batugiriye inama, baravuga ngo umuntu agura utudodo, akagura utujanga n’utundi.. umwana nkamenya ko ngomba kumugurira igi akarirya kuko naryo ririnda umwana kugwingira n’utundi tuntu turimo intungamubiri”

Claudine ajya kumenya ko umwana we afite ikibazo cy’imirire mibi yabibwiwe n’abajyanama b’ubuzima. Yamujyanye kumupimisha ibiro, basanga afite ibiro umunani gusa kandi afite umwaka n’igice. Ubusanzwe umwana w’umukobwa uri muri icyo kigero kandi utaragwingiye aba afite nibura ibiro 13. Nyuma yo guhabwa inama akamenya ibyo amugaburira umwana yasubiye ku murongo arakura neza.

Umwana wa Claudine ari mu bagezweho n’inyungu z’ingamba zafashwe nyuma y’aho ubushakashatsi ku Buzima n’imibereho y’abaturage (RDHS) bugaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu. Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye n’inzego z’ubuzima.

RDHS ya Gatanu yerekanye ko “38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye”. https://www.statistics.gov.rw/statistical-publications/subject/district/reports

Impinduka mu mibare y’abana bagwingiye mu myaka ishize

 

Nubwo umubare w’abagwingiye wagabanutse, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyashyiraga imibare ahagaragra Ubuyobozi bwagaragazaga ko uko biteye bikwiye guhinduka kuko umubare w’abana bagwingiye ukiri hejuru.

Mu muhango wo gusinya imihigo wabereye i Kigali ku wa 9 Kanama, 2018 Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zose guhagurukira ikibazo cy’igwingira.

“Kurwanya igwingira bigomba gushyirwa mu byihutirwa kandi bigomba kwitabwaho mu buryo bwihariye. Bamwe mu bana b’Abanyarwanda baragwingiye, atari ukubera ko babuze ibiribwa ahubwo kubera ko hatari uburyo buhamye bwo gukurikirana imibereho yabo”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku bana (UNICEF) naryo riba ritegereje amakuru atangwa na RDHS ku buzima bw’abana n’ababyeyi cyane ko rikunze kugaragaza ko “igwingira rituma umwana agwingira mu mitekerereze n’ubwenge, agatsindwa ku ishuri, akagira ibibazo bishobora gutuma azabaho mu bukene; byongeye kandi igihugu nacyo kiba kihatakarije amaboko kandi gikeneye abafite ubumenyi buzagishaha ku ntego gifite”

Imibare yatangajwe na RDHS mu bihe bitandukanye yatumye Guverinoma y’u Rwanda imenya uburemere bw’ikibazo maze hamwe n’Abafatanyabikorwa ishyiraho ingamba zikomeye zo guhangana n’ikibazo cy’igwingira. Hashyizweho politiki y’igihugu mbonezamikurire y’abana bato, ubukangurambaga ku minsi 1000 yo kwita ku buzima bw’umwana, gahunda z’uturere zo kurwanya imirire mibi no guha ibigo nderabuzima imfashanyigisho kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato. Mu zindi ngamba kandi hashyizweho gahunda y’igihugu mbonezamikurire yaje kubyara Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana.

Tugarutse ku mwana wa Claudine ubuzima bwe bwahindutse kubera zimwe muri izi ngamba. RDHS ya Gatandatu igiye gusohoka niyo izerekana mu buryo bw’imibare niba hirya no hino mu gihugu hari abana benshi babaye nk’uwa Claudine bakava mu kiciro cy’abagwingiye. Intara n’Uturere hose bazaba bategereje aya makuru ngo bamenye uko bahagaze muri uru rugamba bamazemo iminsi dore ko naho imibare ikiri hejuru.

Mu Ntara zose imibare y’abana bagwingiye iracyari hejuru

 

Ubushakashatsi ku Buzima n’imibereho y’Abaturage RDHS bukorwa buri myaka itanu, bushingira ku makuru akusanywa mu ngo zitoranywa mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ubushakashatsi bwa RDHS ya Gatanu (2014-2015)  bwashingiye ku makuru yakusanyijwe mu ngo 12.699.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 9 =