“Ijwi ryose rifite agaciro”, ryubatse umuco w’amahoro mu muryango

Izere Mugeni Vedastine wasobanukiwe ko ijwi rya buri wese rifite agaciro mu iterambere ry'imiryango n'Igihugu

Abagabo, abagore n’urubyiruko bagaragaje ko Ihame ry’uburinganire n’ubwizuzanye iyo ryigishijwe neza rifasha mu kubaka umuco w’amahoro mu miryango, ibi babivuze mu gikorwa cyo gusoza umushinga ‘ Ijwi ryose rifite agaciro’ wari umaze imyaka itanu washyizwe mu bikorwa n’Impuzamiryango Profemme Twesehamwe ku bufatanye na Care international Rwanda .

Musabimana Berthilde, atuye mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, avuga ko abagore bahindutse kuko batinyutse bakaba batanga ibitekerezo byabo mu nama, nyuma y’uko bahuguwe n’umushinga ‘Ijwi Ryose rifite agaciro’ (Every Voice Count). Yaragize ati ” Hari icyo byamariye! Byatumye ntinyuka ku buryo aho najya hose nafata ijambo ngatanga igitekerezo cyanjye haba mu nama no mu nzego za Leta, nahindutse mu buryo bw’imyumvire, menya ko ntacyo ngomba gukora ntakivuganyeho n’umugabo kuburyo nanjye nsigaye nigisha abandi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye”.

Bigirimana Innocent Shafi, atuye mu Murenge wa Kibangu, akarere ka Muhanga, avuga ko amaze kumva ko buri jwi rifite agaciro, imyumvire yagiye izamuka, ati ” cyane cyane mbere wasangaga dufite ukwitinya mu gutanga ibitekerezo nko mu bice by’icyaro aho wasangaga umugore yitinya ndetse n’umugabo ariko aho bamaze guhugurirwa basigaye batanga ibiteketezo byabo bigatuma bateza imiryango yabo imbere”.

Akomeza agira ati” nabonye ko igitekerezo umugore azanye mu rugo nacyo kigomba guhabwa umwanya, bityo tukakiganiraho kuko byubaka umuryango, ubu nta mugabo uryamira umugore cyangwa ngo umugore aryamire umugabo kuko twasobanukiwe ko igitekerezo cya buri wese gifite agaciro kandi iyo umuryango uteye imbere n’abana bamererwa neza”.

Izere Mugeni Vedastine, atuye mu Karere ka Gisagara, akaba umunyamuryango wa Duhozanye, avuga ko nk’umugore mu rugo yamenye ko atagomba kwitinya mu gutanga igitekerezo cye kuko iyo umugore agize uruhare mu gutanga igitekerezo cye, umuryango utera imbere. Ati ” Nungutse byinshi! Mbasha gusobanukirwa ko buri jwi rya buri wese yaba umugore, umugabo, urubyiruko n’abafite ubumuga rifite agaciro mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange”.

Kanakuze Jeanne D’Arc, Umuyobozi w’Impuzamiryango Profemme Twesehamwe, avuga ko umushinga ‘Ijwi Ryose Rifite Agaciro’ bamazemo imyaka itanu ku bufatanye na Care international Rwanda ko ufite icyo uvuze kuri Politike y’Igihugu. Ati ” mu nshingano za Profemme Twese Hamwe dufite inshingano zo gukora ubuvugizi, kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no guhindura ibintu biri mu muco. Uyu mushinga wari ugamije gutega amatwi ibyiciro byose ugaragaza ibibazo n’ibitekerezo byabo kandi  bakanakurikirana ko byitaweho mu igenamigambi no mu ngengoyimari”

Ubushakashatsi bwakoze n’umushinga Every voice Count ( Ijwi rifite agaciro) kubufatanye by’Impuzamiryango Profemme Twese Hamwe  na Care international Rwanda umaze imyaka itanu ukorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Ruhango, Nyanza, Muhanga, Kamonyi na Huye.  Abaturage 30.000 bakoranye n’uyu munsinga bagaragaje ko bungukiyemo byinshi birimo kubaka umuco w’amahoro mu muryango.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 3 =