COVID-19:  “Ntiwaterwa ngo nawe witere”

Intonganya zizana ihohorera. Foto: Internet

Mu gihe Umuryango w’Abibumbye (ONU) yatanze impuruza ko mu bihugu bimwe na bimwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora kwiyongera mu gihe cya COVID-19, kubera uburyo abantu biriranwaga mu ngo, mu Rwanda ntabwo imibare yigeze izamuka, mu karere ka Kamonyi naho ngo nta byacitse yahagaragaye.

Ubushakashatsi bwa UN Women bugaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’abagore ryakomeje kwiyongera cyane mu gihe cya guma mu rugo mu bihugu bitandukanye.

Hamwe na hamwe abatuye Isi bari bafite impungenge zuko abantu bashobora guhohoterana mu gihe birinanwa mu ngo. Mu karere ka Kamonyi ntabwo iyo mibare yiyongereye nkuko bigarukwaho n’Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca. Agira ati “ Mu karere kacu nta bantu bigeze batubwira ko bananirwa kumvikana mu gihe cya guma mu rugo. Nta byacitse iwacu mu karere ngo ni ukubera COVID-19.”

Mukamana Marie wo mu murenge wa Musambira muri aka karere avuga ko mu gihe cya guma mu rugo aribwo yunze ubumwe kurushaho n’umugabo we, bafatanyaga mu mirimo itandukanye nyamara mbere ngo hari ubwo uwo mugabo atamufashaga mu mirimo y’urugo bityo bikaba byakurura amakimbirane atera rya hohoterwa.

Habimana Jean Paul wo mu murenge wa Runda avuga ko nta bibazo by’ihohoterwa yigeze yumva mu murenge atuyemo ndetse no mu karere muri rusange mu gihe cya guma mu rugo. Ati “ Ntawe twigeze twumva uwishwe cyangwa wakorewe ubundi bugome. Niyo byaba bihari ni hake, ariko muri iki gihe abagize urugo bagerageje kunga ubumwe, kuko urumva ntiwaterwa nawe ngo witere.”

Ibivugwa n’uyu muyobozi  ndetse n’abaturage bijya gusa n’ibyatangajwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB). Umuvugizi w’uru rwego Bahorera Domonique, aherutse gutangariza itangazamakuru ko mu gihe cya guma mu rugo aribwo abashakanye bagaragaje kwiyubaha imbere y’abana, bityo bigasa n’ibiziba icyuho cyari kuba nyirabayazana wa rya hohoterwa.

Ati “Twebwe imibare yatweretse ko ibyaha byagabanutse, kuko utubari twari dufunze nta bagabo bajyanaga amafaranga y’urugo hanze kuyanywera. Ikindi ni uko abagore  babaga bari kumwe n’abagabo babo ntawajya hanze gusambana. Hari ubwo abagabo batinya kuvugana nabi n’abagore babo abana bumva.

Uru rwego rwatangaje ko ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa mu ngo mu minsi 28 mbere ya guma mu rugo rubigereranyije n’ibyo rwakiriye mu minsi 28 nyuma y’iyi gahunda, ngo byagaragaye ko iri hohoterwa ryagabanutseho 38%.

Ni mu gihe imiryango ikomoka mu Rwanda na mpuzahamahanga ndetse na Leta y’u Rwanda bakomezaga gushishikariza abantu kwirinda iri hohoterwa.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 7 =