Mururu: Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba kuregera indishyi

Gasarabwe Jean Damascène, Uhagarariye Ibuka mu kagali ka Kabahinda, Umurenge wa Mururu,wavuze ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahabwa indishyi.

Umuryango RCN Justice et démocratie ufatanjie n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS  waganiriye n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Mururu, akarere ka Rusizi, ku rubanza rwa Rukeratababo wahamye n’icyaha cya jenoside, akaba afungiye muri Suède; bagaraza ikibazo k’indishyi zitaregewe.

Rukeratabaro Theodore yavukiye mu cyahoze ari segiteri Winteko, komini Cyimbogo, perefegitura Cyangugu  mu 1969. Mu mwaka 1994, Rukeratabro yari umujandarume. 1998 yahungire muri Suède abona ubwenegihugu muri 2006; Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye kumukurikirana 2010, kubera uruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe abatutsi. Urukiko rwa Suède rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi no gushimuta abatutsi akatirwa igihano cyo gufungwa burundu.

Mu kiganiro ku makuru ku rubanza rwa Rukeratabaro mu murenge wa Mururu; Gasarabwe Jean Damascène, uhagarariye Ibuka mu kagali ka Kabahinda, muri uyu murenge, yagize ati « abagize ingaruka kubyo yangije, yasahuye, nabo yagize imfubyi n’abapfakazi kugeza ubungubu batarashobora kwiyubaka, ubwo koko babonye ubutabera ? Aha biba bishatse kuvuga ko bagomba guhabwa indishyi, zaba indishyi z’akababaro ».

Yakomeje agira ati « Njyewe nsa nuwakurikiye ruriya rubanza cyane, iyo urebye délégation zazaga hano iwacu, imodoka zazaga, indege zazaga, amafaranga yakoreshejwe ni menshi kugira ngo Rukeratabaro abone ubutabera, kuko dukurikije ukuri kwibyo twari tumuziho ntibyari gutwara kiriya gihe cyose, noneho ukibaza ngo aya mafaranga yamutanzweho ngo abone ubutabera ? Ariko bikaba bigaragara ko za mfubyi n’abapfakazi batarashobora kwigira ngo bakire za ngaruka zo kubura ababo, nabo yangirije imitungo kugeza magingo aya batari bashobora kugera kubyo bari bafite ? Mubyukuri ubwo bo babonye ubutabera? Aha bishatse kuvuga ko bakwiye guhabwa indishyi z’akababaro ».

Muhigirwa Innocent, ahagarariye Ibuka mu murenge wa Mururu, nawe yagize ati « abantu baregeye indishyi ni bantu 16, mubyukuri nuko abo bantu 16 aribo babashije kumenya urwo rubanza. Ariko ukurikiranye ibyaha yakoze n’ibitero yagiyemo ni abantu benshi yangirije bacitse ku icumu ;  urubanza rwarabaye ariko abacitse ku icumu bafite impungenge kuko abaregeye indishyi ni bake ugereranije  nabo yangirije imitungo n’ibitero yagiyemo. Hari abandi bantu baregera indishyi kuko ari benshi ».

Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga justice et mémoire ukurikirana imanza za jenoside yakorewe abatutsi  zibera mu bindi bihugu, yavuze ko ikibazo cy’indishyi ku rubanza rwaciwe rukarangira, urubanza rw’inshinjabyaha bitavuze ko abatararegeye indishyi muri urwo rubanza, biba byarangiye.  Ahubwo ko abataraziregeye nabo bemerewe gutanga ikibazo cy’indishyi na nyuma yuko urubanza rw’inshinjabyaha rwamaze gucibwa. Ametegeko akaba abyemera kuko ibyaha Rukeratabaro yahamijwe ari ibyaha bidasaza, n’ibirego by’indishyi bishingiye kuri ibyo byaha ntibisaza. Ati « ni ukuvuga ngo uwaba atararegeye indishyi muri urwo rubanza, aba ashobora no kubiregera mu rukiko rwo mu Rwanda atagombye gutanga ikirego mu rukiko rwo muri Suède ».

Ntampuhwe yakomeje asobanura ko ari ugutanga ikirego mu rukiko rwo mu Rwanda, ugakoresha rwa rubanza rwa  rwabereye muri Suède, rwahamije Rukeratabao icyaha, nk’ikimenyetso kigaragaza ko koko indishyi usaba zifite aho zishingiye.

Kuri uru rubanza, Ntampuhwe yavuze ko Rukeratabaro aburana yafashwe nk’umuntu utishoboye, udafite imitungo mu gihugu cya Suède, bityo hakaba harebwa niba hano mu Rwanda ahafite imitungo yavamo indishyi.

Kuri iki kibazo cy’indishyi zidatangwa, Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Kimenyi Alex, Uhagarariye  umuryango wita ku burenganzira bwa muntu Kanyarwanda avuga ko ku bijyanye n’indishyi zidatangwa, ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cy’abacitse ku icumu FARG, akaba aribwo buryo bwonyine bwo kugira ngo bariya bapfakazi n’abana b’imfubyi igerageze kubafasha ku birebana n’ubuvuzi, imyigire y’abana, kububakira nizindi gahunda yagiye ishyiraho zo kubagoboka ku buryo bw’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye.

Mu bantu 16 babashishije kugera mu rukiko muri Suède bakaregera indishyi n’urukiko rukavuga ko bazazihabwa, kugeza ubu ntawe urazihabwa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 30 =