Abagore barabunza imitima kubera kubura ubwishyu bw’inguzanyo kuko ibyo bakoraga byahageze

Hari ababuze ubwishyu bw'inguzanyo basabye muri za banki kubera ko imirimo bakoraga yahagaze.

Bamwe mu bagore bari barafashe inguzanyo muri banki n’ibigo by’imari biciriritse bavuga ko barimo kugorwa no kwishyura iyo nguzanyo mu gihe akazi kabo kahagaze, abandi bo babuze uko bishyura.

Kamariza Clarisse (izina ryahinduwe) utuye mu murenge wa Runda, yigishaga mu ishuri ryisumbuye ryigenga ryo mu Mujyi wa Kigali. Ati “Ubwo amashuri yahagararaga by’agateganyo nari mfite ideni ry’asaga miliyoni n’ibihumbi 500 nari nsigaje kwishyura. Nkomerewe no kubona ubwishyu mu gihe ikigo nigishagaho cyabaye kibahagaritse ubwo amashuri yafungaga”. Akomeje kubunza imitima yo kubona aho yazavana amafaranga yo kwishyura.

Gusa ubwo ibigo na banki bagirwaga inama yo korohereza ababifitiye amadeni mu buryo bwo kwishyura, na we yaragiye aganira na banki yamuhaye inguzanyo, ariko ahora umutima utari hamwe kuko yazishyuzwa amafaranga menshi, nayo adafite aho ayavana, uretse guteregeza ko ishuri yigishagamo ryakongera kumuhamagara agasubira mu kazi.

Mukeshimana Liliane na we ni umugore wo muri aka karere wafashe inguzanyo kuri banki imwe mu ziguriza abagore mu mujyi wa Kigali. Avuga ko yasabye inguzanyo yashoye mu bucuruzi bw’akabari, bwaje guhagarikwa kubera COVID-19. Na we avuga ko agowe n’aho kuvana amafaranga yo kwishura, kuko utubari kuva muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi tutari twakwemererwa gufungurwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bakomokamo butangaza ko Leta yahaye umurongo ikibazo cy’abari bafitiye amadeni ibigo by’imari na na za banki, busanga bwubahirijwe bwatanga ibisubuzo byiza hagati ya banki n’abagurijwe.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca agira ati “Ababuze akazi bari bafite credit (inguzanyo) bishyura, Leta yabashakiye uburyo bwo kumvikana na banki,  uburyo bakumvikana bakishyura mu buryo bashoboye, kandi babongerera n’igihe.”

Akomeza avuga ko hari abakeneye nk’ubuvugizi bazegera ubu buyobozi bakaganira  uko byakorwa. Ibyo ngo byakorwa mu buryo bw’ubukangurambaga. Uyu muyobozi anabagira inama ko ababa bafite igishoro bakijyana mu bikorwa byemerewe gukora muri iyi minsi.

Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega cyo kugoboka banki n’ibigo by’imari ziciriritse kubera igihombo baba baratejwe na corona virus. Aka karere gasaba ababa bafite ikibazo cy’amikoro kujya gusaba akazi kuri site zitandukanye muri aka karere ziri kubakwaho amashuri ndetse no mu yindi mirimo.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 × 12 =