Karongi: Bahawe imashini zirobanura imbuto mu gihe gito

Iyi ni umwe mu mashini zahawe abahinzi, zitubura imbuto y'ibirayi zikanabivangura hakurikijwe ingano yabyo.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku Isi, umushinga Hinga Weze watanze imashini zirobanura imbuto y’ibirayi zikurikije ingano yazo. Abazihawe bavuga ko zizatuma batanga imbuto nziza kandi nzima  mu gihe gito.

Taliki ya 29 Ukwakira 2020, nibwo u Rwanda rwizihije uyu munsi, insanganyamatsiko iragira iti “Duhinge, Twihaze, Twese hamwe mu Iterambere rirambye”.

Imbuto nziza ni kimwe mu by’ingenzi mu buhinzi, abahinzi bagiye bahura n’ikibazo cyo kubona imbuto nziza zanaboneka zikaba zihenze. Kugira ngo iki kibazo gikemuke, Hinga Weze yatangiye gufasha muri gahunda yo gutubura imbuto no kuyikwirakwiza  kugira ngo abahinzi babone imbuto nziza. Kugeza ubu Hinga Weze imaze gutanga  toni  4.12 y’ibishyimbo,  imbuto zatunganyirijwe muri laboratwari 19 500  na toni 5.25  y’imbuto y’ibirayi. None ubu yanatanze imashini zizafasha abahinzi gutubura imbuto.

Ndekezi  Thélésphole,  Uhagarariye   koperative Dukanguke yo mu kagari ka Kinyunzwe  umurenge wa Mutuntu yagize ati “ iki gikorwa  cyatunejeje cyane  ndetse twiteguye kuzikoresha neza kuko bizatuma dutanga imbuto  nziza kandi nzima”.  Akaba anaramara impungenge abari bafite ikibazo cy’iminzani itujuje ubuzirangenge kuko bahawe umunzani  ujyanye n’igihe. Ibi bikazazamura koperative kuko gutubura imbuto y’ibirayi byatwaraga igihe kitari gito n’umusaruro ntube uhagije. Ubu bikaba bizajya byihuta.

Ntabanganyimana   Razaro  wo mu kagari ka Gakuta, umurenge  wa Twumba, akarere ka Karongi, ni umwe mu bahawe imashini, yavuze ko mu myaka 2 amaze akorana  na Hinga Weze atari iyi mashini gusa ahawe kuko yanahawe  ubujyanama n’amahugurwa  bimufasha mu kazi ke k’ubuhinzi , ibintu yemeza ko ari iby’agaciro kuri we n’umwuga we w’ubuhinzi. Aho yagize ati “ uyu munsi ni uw’ibyishimo kuko hari ibintu byinshi cyane bigiye guhinduka, twavunwaga no gukora nta mashini, ariko ubu umusaruro uziyongera, ndetse  imbuto  zizajya ziba ziri ku kigero kimwe; bitandukanye na mbere aho byakorwaga n’abantu akenshi ugasanga bamwe barimo no kubyangiza”.

Si mu karere ka Karongi, Hinga Weze yatanze izi mashini, no mu karere ka Nyabihu naka Rutsiro yarazitanze, zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 30.

Harerimana Callixte, Umukozi  muri  Hinga Weze mu gice gishinzwe gutanga inkunga  no gukurikirana imikoreshereze y’izi mashini yavuze ko ibi bikoresho bahaye abatubuzi bizabafasha cyane.

Ati “ Aba batubuzi  bashoboraga gufata abantu  20 cyangwa 30 bajonjora ibirayi  bakaba  bamara hafi icyumweru,  iyi mashini rero izajya ituma byihuta.”

Hinga Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ingana na miliyani 31,7 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba  ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana  no kongera imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga  ufite intego yo gufasha abahinzi  ibihumbi 530 mu turere 10 mu gihe k’imyaka 5, kuva 2017 kugeza 2022.  Utwo turere ni Nyabihu, Bugesera, Ngoma, Gatsibo, Kayonza, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Ngororero.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 6 =