Karongi: Bahawe imashini zirobanura imbuto mu gihe gito
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku Isi, umushinga Hinga Weze watanze imashini zirobanura imbuto y’ibirayi zikurikije ingano yazo. Abazihawe bavuga ko zizatuma batanga imbuto nziza kandi nzima mu gihe gito.
Taliki ya 29 Ukwakira 2020, nibwo u Rwanda rwizihije uyu munsi, insanganyamatsiko iragira iti “Duhinge, Twihaze, Twese hamwe mu Iterambere rirambye”.
Imbuto nziza ni kimwe mu by’ingenzi mu buhinzi, abahinzi bagiye bahura n’ikibazo cyo kubona imbuto nziza zanaboneka zikaba zihenze. Kugira ngo iki kibazo gikemuke, Hinga Weze yatangiye gufasha muri gahunda yo gutubura imbuto no kuyikwirakwiza kugira ngo abahinzi babone imbuto nziza. Kugeza ubu Hinga Weze imaze gutanga toni 4.12 y’ibishyimbo, imbuto zatunganyirijwe muri laboratwari 19 500 na toni 5.25 y’imbuto y’ibirayi. None ubu yanatanze imashini zizafasha abahinzi gutubura imbuto.
Ndekezi Thélésphole, Uhagarariye koperative Dukanguke yo mu kagari ka Kinyunzwe umurenge wa Mutuntu yagize ati “ iki gikorwa cyatunejeje cyane ndetse twiteguye kuzikoresha neza kuko bizatuma dutanga imbuto nziza kandi nzima”. Akaba anaramara impungenge abari bafite ikibazo cy’iminzani itujuje ubuzirangenge kuko bahawe umunzani ujyanye n’igihe. Ibi bikazazamura koperative kuko gutubura imbuto y’ibirayi byatwaraga igihe kitari gito n’umusaruro ntube uhagije. Ubu bikaba bizajya byihuta.
Ntabanganyimana Razaro wo mu kagari ka Gakuta, umurenge wa Twumba, akarere ka Karongi, ni umwe mu bahawe imashini, yavuze ko mu myaka 2 amaze akorana na Hinga Weze atari iyi mashini gusa ahawe kuko yanahawe ubujyanama n’amahugurwa bimufasha mu kazi ke k’ubuhinzi , ibintu yemeza ko ari iby’agaciro kuri we n’umwuga we w’ubuhinzi. Aho yagize ati “ uyu munsi ni uw’ibyishimo kuko hari ibintu byinshi cyane bigiye guhinduka, twavunwaga no gukora nta mashini, ariko ubu umusaruro uziyongera, ndetse imbuto zizajya ziba ziri ku kigero kimwe; bitandukanye na mbere aho byakorwaga n’abantu akenshi ugasanga bamwe barimo no kubyangiza”.
Si mu karere ka Karongi, Hinga Weze yatanze izi mashini, no mu karere ka Nyabihu naka Rutsiro yarazitanze, zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 30.
Harerimana Callixte, Umukozi muri Hinga Weze mu gice gishinzwe gutanga inkunga no gukurikirana imikoreshereze y’izi mashini yavuze ko ibi bikoresho bahaye abatubuzi bizabafasha cyane.
Ati “ Aba batubuzi bashoboraga gufata abantu 20 cyangwa 30 bajonjora ibirayi bakaba bamara hafi icyumweru, iyi mashini rero izajya ituma byihuta.”
Hinga Weze ni umushinga watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ingana na miliyani 31,7 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi bato, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga mu buhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Uyu mushinga ufite intego yo gufasha abahinzi ibihumbi 530 mu turere 10 mu gihe k’imyaka 5, kuva 2017 kugeza 2022. Utwo turere ni Nyabihu, Bugesera, Ngoma, Gatsibo, Kayonza, Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Ngororero.