Imwe mu mikino y’amahirwe yasubukuwe

Hamwe muho bakiniraga imikino y'amahirwe (betting). Foto: Internet

Taliki 12 Ukwakira 2020, abagore bakoraga umurimo w’imikino y’amahirwe baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine bavuga ko bugarijwe n’ubukene kubera kumara amezi agera ku 8 badakora. Kuri uyu wa gatatu taliki ya 27 Ukwakira 2020, itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryatangaje ko imwe mu mikino y’amahirwe yemerewe gukora.

Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasohoye ibyemezo byafatiwemo harimo ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungura mu byiciro, nyuma yo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, amabwiriza kuri iyi ngingo akazatangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Kanda hano urebe ibibazo by’ubukene abakoraga iyi mikino bahuye nabyo

https://thebridge.rw/covid-19-abagore-bakoraga-umurimo-wimikino-yamahirwe-bugarijwe-nubukene/

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 9 =