COVID-19: Abagore bakora ubucuruzi buciriritse bafite impungenge zo kuzishyura inguzanyo

Hari impungenge zo kwishyura inguzanyo ku bagore bafashe inguzanyo. Foto internet

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Nyabugogo riherereye mu karere ka Nyarugenge baravuga ko bafite impungenge zo kuzananirwa kwishyura inguzanyo bafashe kugira ngo bongere bakore ubucuruzi bwabo,nyuma y’uko buhagaze mu gihe cya “Guma mu rugo”, n’aho bagarukiye ubucuruzi bukaba butagenda neza.

Nyirashuri Julienne ni umwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Nyabugogo, afite abana 4 atuye mu murenge wa Muhima, mbere ya “Guma mu rugo ‘’ yacuruzaga inkweto z’abagabo, ubu  acuruza amavuta yo kwisiga n’amasabune, avuga ko afite impungenge ko atazashobora kwishyura inguzanyo yafashe mu matsinda y’abagore abarizwamo, kuko abakiriya babaye bake.

Yagize ati “  Ubucuruzi bwanjye buhagarara nabayeho nabi mu bukene bukabije aho nta mafaranga na make nari mfite kubera kwita ku muryango njyenyine kuko umugabo wanjye yari umushoferi atwara abagenzi bajya mu ntara arobye (Bamutizaga imodoka amasaha make) nabyo birahagarara kuko ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zahagaze, mu gihe nashakaga kugaruka gucuruza nyuma ya ‘’Guma mu rugo” nafashe inguzanyo mu matsinda twabagamo  bampaye inguzanyo ya miliyoni  ariko mfite impungenge ko  ntazayabona ngo nishyure kereka Imana nimfasha kuko maze icyumweru ntangiye gucuruza kandi ni inguzanyo yonyine natangije nishyuyemo iseta, ndarangura ambana make aho byatumye ndeka gucuruza inkweto kuko bihenze mpitamo gucuruza amavuta yo kwisiga n’amasabune ndetse n’imibavu ariko ndabona bitagenda n’ abakiriya ni mbarwa muri ibi bihe bya COVID-19.”

Uwanyirigira Chancelline acuruza imyenda mu isoko rya Nyabugogo, avuga ko kuba acuruza ntabashe kugaruza ayo yashoye bimutera impungenge zo kunanirwa kwishyura inguzanyo.

Yagize ati ’’Ese wacuruza n’ayo washoye ntuyagaruze ukavuga ngo uzashobora kwishyura inguzanyo? Ubu rwose gucuruza ni ukwanga kuguma mu rugo ntacyo ukora. Ndabona imicururize yanjye itazatuma mbasha kwishyura inguzanyo ubu impungenge ni zose pe.”

Mukamurigo Gaudence nawe ati ’’Ibi bihe turimo birakomeye kuko uyu munsi uracuruza ejo ntucuruze kubera kubahiriza ingamba za COVID-19 mu isoko ugasanga bibaye ngombwa ko ukoresha ya yandi wacuruje ejo, iyo ndebye nsanga kwishyura neza inguzanyo bampaye bitazanshobokera.”

Impuguke mu by’ubukungu Habyarimana Straton akaba n’umukozi w’ikigo mpuzamahanga gihuriza hamwe ibigo n’imiryango igamije guteza imbere rwiyemezamirimo muto n’uciriritse (SEEP), akaba n’umuyobozi w’umushinga w’imari idahutaza muri iki kigo, avuga ko  mu gukemura iki kibazo hakenewe inkunga  ku ruhande rwa Leta n’abafatanyabikorwa, hagafatwa n’izindi ngamba.

Straton yanavuze ko abenshi bagiriwe inama yo kwegera amabanki yabo bakaganira ku cyakorwa. Hakaba hari ibintu 2 bishoboka. Icyambere, banki zishobora kubongerera igihe cyo kwishyura (loan rescheduling), cyangwa se akanya ko kubihanganira bakazatangira kwishyura bigenze neza (grace period). Ibi byombi ngo byagombye kujyana no kubakuriraho ibihano n’inyungu z’ubukererwe.  Icyakabiri nuko banki ishobora kubaka ubushobozi bwabo bwo guhangana n’ibihe bibi, ikabaha andi mafranga yo guhindura uburyo bw’imikorere bujyanye n’ibihe turimo (urugero: gucuza online kuri murandasi); kwagura ibyo bakoraga, cyangwa gushyiraho ibituma babasha gukora bubahiriza amabwiriza (refinancing). Ibyo byombi bikaba byakunda ari uko bateye intambwe bakaganira na banki.

Straton yakomeje agira ati “Inkunga y’amafaranga ni bumwe mu buryo Leta n’abafatanyabikorwa bakoresha gukemura iki kibazo. Ariko ntibihagije; hakeneye guhuriza hamwe ingamba, zirimo kongerera ubumenyingiro abagezweho n’ingaruka za COVID-19, kubaherekeza (coaching, mentoring), kubabera umuhuza n’amasoko cyangwa abatanga serivisi bakeneye, harimo amabanki, inzego zitanga ingwate, izitanga impushya n’ibyemezo, n’ibindi”.

Leta y’u Rwanda yatangije ikigega  kigamije kuzahura ubukungu cya miliyoni hafi 200 z’amadorari, mu manyarwanda abarirwa muri miliyari hafi 200. Leta ikaba yarashyizemo miliyoni 100 z’amadorari y’Amerika azakoreshwa mu kuzahura ubucuruzi bwahungabanijwe na COVID-19, burimo no gutanga inguzanyo ku bucuruzi buto n’ubuciriritse ku kiguzi gito, aho inyungu izabarirwa kuva kuri 5% kugeza ku 8% ku mwaka.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 17 =