Kuba mu itsinda byatumye ahangana na COVID-19

Uwitije Solange, ukora akazi ko kudoda, ubucuruzi n'ubworozi, akaba ari nabyo byamufashije guhangana n'ingaruka z'ubukene zatewe na COVID-19.

Muri iki gihe u Rwanda n’Isi muri rusange byugajiwe n’icyorezo cya COVID-19, cyanatumye hari abisanga mu bukene kubera guhagarikwa no kubura akazi. Uwitije we yabashije guhanga nacyo abikesha kuba akora umwuga utari umwe.

Uwitije Solange utuye mu kagali ka Ruyonza, umurenge wa Ruramira, akarere ka Kayonza , ageze mu mwaka wa 4 mu mashuri yisumbuye, ntiyabashije gukomeza kwiga kuko yatwaye inda, atari yateguye;  amaze kubyara, umujyanama ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana yamubaye  hafi, amushyira  mu itsinda Imbereheza  rifashwa n’umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Iri tsinda ryamworoje inkoko 2 n’ ingurube imwe. Hashize umwaka ingurube, ibyara ibyana 7, bitangiye gukura agurishamo 4, into murizo bamuha  amafaranga y’u Rwanda (frws) 40.000, inini bamuha 80.000frws naho izindi 2 bamuha 120.000frws. Ibindi 3  abyororana na nyina, nyuma yaho nyina irongera ibyara ibyana 12 , ndetse na zazindi 3 nazo zirabyara.

Aragira ati « Amwe mu mafaranga nagurishije muri izo ngurube naguzemo imashini idoda y’ibihumbi 90frws nyuma yo kwiga kudoda amezi atandatu niyishyurira amafaranga 36000. Ubu mfite compte muri SACCO y’umurenge iriho amafaranga 350.000, ndabitsa nkabikuza ntakibazo mfite.

Uwitije Solange aragira inama abakobwa babyara bakumva ubuzima bwarangiye cyangwa se bakishora mu buraya agira ati « nyuma yo kubyara, ubuzima burakomeza, niba wagize impanuka ukabyara, we kumva ko ubuzima bwarangiye ahubwo urebe icyo wakora cyaguteza imbere hamwe nuwo wabyaye ».

Intego ye ni ugukomeza kwiteza imbere, haba hari ikimugoye akegera abo bari kumwe mu itsinda akabagisha inama.

Uko yahanganye n’ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 

Ibi bikorwa yavuze haruguru nibyo byamufashije kutazahazwa n’ingaruka za COVID-19 zirimo ubukene. Aragira ati «  urebye njye ntakibazo nagize cyane  kuko nabonye ibiraka byo kudoda, iyo ntadoze  nkora n’ubucuruzi, nshuruza imyaka y’ibishyimbo, narinarabihunitse, ikilo  kimwe nakiranguraga ku mafaranga 500, none ndimo ndabigurisha, ikilo kimwe nkagitangira amafaranga 1100; nkanahugira mu matungo yanjye ».

Ni mu gihe avuga ko hari abakoraga ubucuruzi, nyuma yaho bahagarikiye amasoko ngo byanze bikunze byabagizeho ingaruka kuko amasoko yafi ya yose yarahagaritswe yaba irya Kabarondo nirya Kayonza. Ati « urumva bakoresheje ayo bari bafite arabashirana urumva ko bibagoye gutunga imiryango yabo, njye rero siniringiye isoko nubwo nacuruzaga, iyi mashini yanjye yarantunze kuko nabonaga umpa ikiraka ngafataho ibihumbi 2 cyangwa 3.Akamfasha muri ibi bihe bya corona ».

Inama aha urubyiruko  nuko batakiringira akazi kamwe, ukora ubuhinzi cyangwa ubucuruzi  akiga n’undi mwuga.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 8 =