Abafite ubumuga bafite imbogamizi mu kubona ubutabera kuko batazi amategeko

Irihose Aimable, Umuyobozi wa komisiyo y' ubukungu uhagarariye abafite Ubumuga mu karere ka Muhanga

Abafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga, bavuga ko kuba badafite ubumenyi ku mategeko abarengera bibabera imbogamizi zibakomereye zo kugera ku butabera.

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga, baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine, bamutangariza ko  bagifite imbogamizi zibakomereye mu buzima bwabo bwa buri munsi, harimo no kutagera ku butabera, kubera ubumenyi bucye bagifite.

Uwifashije Rosette ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, hamwe na bagenzi be bahurije kukwishimira aho bageze, ariko bagifite imbogamizi  zibabangamiye cyane, bifuza ko zakurwaho bakibona neza mu bandi badafite ubumuga.

Rosette yagize ati ‘’cyera ntitwafatwaga nk’abandi, ni byiza, ko bitakiriho, ariko turacyafite inzitizi zikomeye, kuko iyo urebye abaduhagarariye mu nzego bazi amategeko abarengera kuko bize bakamenya byinshi bakaba babasha no kwigerera ku butabera, ariko abo bantu baracyari bacye, aho usanga twebwe rubanda rwo hasi nta kintu tuba tuzi ku bijyanye n’amategeko arengera abafite ubumuga’’ .

Yatanze ingero z’abafite ubumuga bwo kutumva, kutabona cyangwa kutavuga, bigaragara ko iyo bagiye gusaba serivise nko mu nzego zitandukanye n’ahandi bibabera imbogamizi; kuko batigishijwe amategeko abarengera, nta nu muntu uba uhari uzi uburyo bavuganamo (bakoresha amarenga) bamwe bagahitamo kubyihorera. Ikibazo umuntu akagisubiranayo, bigatuma atabona ubutabera nk’abandi badafite ubumuga.

Rosette asaba ababakuriye kuzashyiraho abantu bazi kuvugana n’abafite ubumuga mu nzego zose aho bagiye bakagenda bisanzuye nk’abandi banyarwanda muri rusange. Anasaba ko abafite ubumuga bakiri hasi nabo bakigishwa uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

Irihose Aimable, Umuyobozi wa komisiyo y’ubukungu mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu karere ka Muhanga, yavuzeko ko abafite ubumuga, bafite uburenganzira nk’ubw’ abandi, ariko nawe ashimangira ko abiga bagakomeza bakiri bakeya cyane, akaba ari nabo bamenya ibijyanye n’amategeko abarengera.

Yagize ati “waba utazi amategeko akurengera ukamenya ubutabera?”  Yongeyeho ko no mu butabera, abavoka bazi kuvugana na bamwe mu bakoresha amarenga bakiri bacye, ku buryo babura abo babaza uburengazira bwabo cyangwa amategeko abarengera, kugira ngo bagere no mu butabera biboroheye. Bakaba banasaba kwigisha ururimi rw‘amarenga mu butabera, no mu nzego zose kugira ngo nibura aho babasha kujya hose bagende bisanga.

Niyomugabo  Romalis, Perezida w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu avuga ko aho Leta igeze  ikora kugira ngo abafite ubumuga bafatwe nk’abandi ari heza,  imbaraga zirimo gushyirwamo, kuko ubu mu mashuri  barimo kwigamo ari benshi kandi bazajjya bakomeza, ku buryo mu nzego zose bazajya bahasanga ubafasha  bakigisha na bagenzi babo uburenganzira bwabo n’ubutabera bakabubona mu buryo buboroheye.

Akarere ka Muhanga gafite abafite ubumuga babarirwa ku bihumbi bitanu na mirongo icyendan’umunani (5098) hagendewe ku makarita yabaruye ariko hakaba hari abandi 1417 batarafata amakarit, ni mu gihe mu gihugu hose habarirwa  abafite ubumuga bageze ku 340000.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =