Bwiza Sandrine wanditse igitabo “After the bus left”, uwo ariwe

Bwiza Sandrine afite igitabo yanditse bwa mbere, cyanasohotse uyu mwaka 2020.

Bwiza Sandrine, afite imyaka 25, yavukiye mu murenge wa Kacyiru, akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali; yize amashuri abanza ahitwa EPAK de Bosco Kimihurura, amashuri yisumbuye yayize muri Groupe Scolaire Bon Conseil Byumba, mu karere ka Gicumbi. Ubu, ni umunyeshuri muri Mount Kenya University Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho, akanakora no mu nzu imenyekanisha ibitabo yitwa Imagine We Publishers.

Afite imyaka 13, yinjiye mu muryango w’aba guide mu Rwanda, aho yigiye byinshi cyane kugeza nuyu munsi avuga ko biri no mu byamufashije kuba uwo ariwe. Birimo ikinyabupfura, gukorera hamwe, gufashanya, kubaha, kudacika intege, gukora cyane ndetse n’ubumenyi ku gitsina-gore binyuze muri gahunda z’uyu muryango  kugeza nanubu akibarizwamo.

Bwiza ni umunyamatsiko  cyane kuko ahora ashaka kumenya ibintu byinshi bishya no gukora byinshi. Avuga indimi 5: ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza, ikinyakoreya, igihinde, n’ikidochi(Deutsch  gikoreshwa mu Budage). Zimwe muri izi ndimi yazigeye mu ishuri izindi aziyigisha akoresheje ikoranabuhanga (internet).  Ikidage yakigiye Goethe Institute, ikigo cy’abadage kiri mu Rwanda.

Igitabo “After the bus left” tugenekereje mu kinyarwanda bivuga “Ubwo imodoka yari igiye”, gikubiyemo inkuru mpamo yamubayeho afite imyaka 14 y’amavuko, ubwo yajyaga mu rugendo shuri muri Nyungwe, we na mugenzi we bakaburana nabo bari bajyanye, bakamara iminsi 2 bashakisha inzira yabasubiza i Kigali. Ngo nubwo bari bahangayitse kuko baburanye n’abandi, yavumbuye byinshi, igihe bari batarabona inzira ibasubiza i Kigali, ibintu agereranya n’ubukerarugendo kuko bageze mu nkambi ya Kigeme hamwe no mu Nzu Ndangamurage y’u Rwanda.  Iki gitabo yagisohoye uyu mwaka 2020, Nyakanga. Akimurika bwa mbere ku Ikirezi Bookstore taliki 1/8/2020.

Mu kwandika iki gitabo yahuye n’inzitizi kuko yatangiye kucyandika mu mwaka wa 2015. Yacyanditse abifatanije n’amasomo, ibintu avuga ko bitari byoroshye, indi mbogamizi yatumye iki gitabo cye gitinda gusohoka, nuko amacapiro yo mu Rwanda ahenze cyane.

Iki gitabo kiboneka muri Library ikirezi, Ubumuntu shops, Image We Rwanda. Ndetse ngo bigenze neza cyazashyirwa mu masomerero ku bigo by’amashuri byo mu Rwanda.

Umwaka ushize 2019, Bwiza yinjiye mu marushanwa yitwa World Bank Group blog arayatsinda ahabwa igihembo cy’umwanditsi mwiza kuri murandasi (Best blogger) Washingiton DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibi bikaba byaratumye yitabira inama yitwa Spring meeting iba buri mwaka ikaba ibera I Washingiton DC   aho aba ahagarariye urubyiruko mu Rwanda ndetse n’Africa.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 − 7 =