Muhanga-Huye: Abana bo mu muhanda bagowe no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19
Muri iki gihe isi yose ndetse n’u Rwanda muri rusange bihanganye no kurwanya iki cyorezo hakomeje kugenda hashyirwaho ingamba zitandukanye hirya no hino zo kukirwanya, iyo urebye hafi ya zose nta n’imwe aba bana bubahiriza bitewe n’ubuzima babamo. Ibi bishobora kubagiraho ingaruka igihe hagize umwe muri bo wanduye iki cyorezo kuko byoroshye kuba bakwanduzanya .
Mu mujyi wa Muhanga mu masaha y’umugoroba, abana bo mu muhanda bari hagati y’imyaka hagati y’imyaka icyenda na cumi n’itatu, mu ijwi rituje ryuzuye ikinyabupfura barasaba igiceri cyo kugura irindazi ryo kurarira, bagira bati ”mabuja, bosi wampaye igiceri ko mburaye, waba ubahaye cyangwa se ntacyo ubahaye bagusezerana umutima mwiza n’ijwi ryuje ikinyabupfura ngo urugendo rwiza”. Ni abana usanga banduye kumyambaro ndetse no ku mubiri bityo iyi mibereho y’abo ikaba imwe mu mbogamizi bafite zo kwirinda no kurwanya COVID-19, dore ko abenshi muri bo ntadupfukamunwa bambaye, ndetse hari n’abatwambaye ari utwo batoraguye, gukaraba ni hafi ya ntabyo.
Mu kumenya uko bahanganye n’iki cyorezo u Rwanda n’Isi muri rusange bahanganye na cyo, abanyamakuru barabegereye baganiriza, maze bagaragaza uko amakuru yo kwirinda bayamenya ndetse nuko bashyira mu bikorwa ingamba zo ku kirinda. Mubyobagaragaje nuko coronavirusi bayumvana abantu babanyuraho babivuga cyangwa bakabyumva kuri radiyo ya gare n’iyo mu isoko bigendera.
M.F. w’imyaka 13 umaze umwaka urenga mu muhanda , yabanje kuwubamo mu mujyi wa Nyanza nyuma yimukira I Muhanga, avuga ko amakuru afite yumvise radiyo ya gare ivuga ko mu Rwanda haje indwara mbi yitwa COVID-19 kandi kuyirinda bisaba kwambara agapfukamunwa n’ubwo kuri bo kutubona bibagoye. Mbarushimana akomeza agira ati ”dore numvise ko kuyirinda ari ukwambara agapfukamunwa mfite kamwe umubosi yanguriye, iyo nakameshe ngenderaho, ariko hari abandi tubana batatugira, hari n’abadutoraguye mu myanda, kuko nta mafaranga tugira yo kutugura.
U.F. nawe uba mu muhanda avuga ko bagowe n’imibereho babayeho itabemerera kwirinda uko bikwiye ati ”nk’ubu twumva bavuga ko ari ugukaraba cyane kandi twe ntaho tubona amazi tuba twihigira icyo kurya, ngo ni ukwambara agapfukamunwa kandi utwo twambara ni utwo twatoragoye mu myanda iri inyuma y’isoko twanduye bari bajugunye tujya kutumesa mu mugezi kugira ngo tujye tubona uko dukwepana na polisi. Uyu mwana akomeza agira ati “ubundi ngo abantu bagomba guhana intera kandi twe twirarira hariya kuri sitasiyo ugana I Kabgayi aho bakunze kwita kuri pulato, n’ahandi habonetse muri uyu mujyi muri rigori turi benshi, usanga akenshi tuba turwana dupfa ibyo kurya twatoraguye “.
Ibibazo aba bana baba mu muhanda mu karere ka Muhanga bafite, babihuriye ho n’abandi bana b’inzererezi bagaragara mu mujyi wa Huye, urugero ni urw’ uwitwa Ruzindana Jean de Dieu wiyemerera ko udupfukamunwa batwambara badutoraguye mu myanda kugira ngo badafatwa na Polisi. Ati ”twebwe twirindirwa n’Imana kuko mu muhanda amakuru ntituyamenya neza uretse kuba watambuka nk’ahantu ukabyumva kuri Radio babivuze, ariko ntibitworoheye bitewe n’uburyo tubayeho”.
Nyuma yo kumva bamwe muri aba bana baba mu mihanda batubwira uko babayeho muri iki gihe, Isi yose ihanganye no kurwanya iki cyorezo, twegereye umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukagatana Fortunée atubwira ingamba bafitiye aba bana. Agira ati ”ubu imbaraga nyinshi twazishyize mu gusubiza aba bana mu miryango kuko kwirindira mu muhanda bitoroshye, gusa ikibazo ni uko tubajyana bugacya bagarutse, no muri iki gihe cya COVID-19 hari abo twacyuye n’ubwo harimo abongera bakagaruka, ariko ni urugamba rudasaba umunsi umwe ni uguhozaho”.
Uyu muyobozi kandi akomeza agira ati” dufatanyije n’inzego z’abikorera dukomeje gukumira abo bana, tubasaba ko batinjira muri gare, mu masoko n’ahandi, twifashishije inshuti z’umuryango ndetse n’abakuru b’umudugudu barimo kubarura abo bana bari mu mihanda, bagahabwa udutungo tugufi tubafasha kuguma mu rugo, abaturutse mu tundi turere dukorana na two tukababashyikiriza bagasubizwa mu miryango yabo”.
Ababyeyi n’inzego zitandukanye basanga hari igikwiye gukorwa
Mukayisenga Annonciata ukora imirimo yo gusukura umujyi wa Muhanga avuga ko nkawe uhura cyane n’aba bana, nawe abona iki kibazo cy’abana gihangayikishije ati ” abana nta dupfukamunwa bagira, ntibajya bakaraba ni ukwirirwa bazenguruka uyu mujyi, nk’ubu ni ukwirirwa ndwana nabo basandagiza iyi myanda bashakamo ibyo barya, iyo bumvise ngo baje kubafata baza gushakamo udupfukamunwa, ubwo se urumva iyi ndwara ibagezeho batashira, kandi si bo gusa kuko hari n’utundi twana tuza gusabiriza tugasubira iwabo, usanga bakwanduza imiryango baturutsemo.”
Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda z’ Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu CLADHO n’uburenganzira bw’abana Evariste Murwanashyaka avuga ko uburyo bariya bana babayeho byoroshye cyane kuba bakwandura, ati ”nk’ubu birirwa batoragura ibyo biboneye harimo n’utwo dupfukamunwa bambara batoraguye, kandi ubona ubuyobozi busa nk’ubufite ibindi byinshi bahugiyemo, ukabona abo bana batitaweho”.
Murwanashyaka akomeza avuga ko bakomeje gutabariza aba bana, kuri ubu hari hamwe byakozwe abana basubizwa mu miryango, hakifuzwa ko hashyirwaho aho bakusanyiriza abatarajya mu miryango bakabashyiriraho ubwirinzi budasanzwe.
Hategekimana Lambert, Umuyobozi w’ishami ryo kurengera abana no kubera umubyeyi umwana utabyaye, muri komisiyo y’Igihugu y’Abana avuga ko uburyo bwo kubarindira mu muhanda budakemura ikibazo. Ati ” ahubwo turigukorana n’uturere ngo babashe gusubiza aba bana mu miryango, kuri ubu rero ibikorwa byariyongereye, abana basubijwe mu miryango gusa n’uko kubera iki cyorezo abana batiga hariho ubuzererezi budasanzwe, ugasanga byarazamuye umubare, nk’ubu mbere y’iki cyorezo ku bushakashatsi bwakozwe abari mu mujyi wa Kigali no mu duce two hirya no hino mu gihugu bari 2882, ariko kuri ubu hibanzwe mu gukumira no guhangana n’iki cyorezo nta bundi bushakashatsi burakorwa, igihangayikishije rero ni aba bagenda bakongera bakagaruka bikaba biri mu bisaba imbaraga”.
Dr Otto Niyonsenga ushinzwe gukurikirana ibigendanye n’ikicyorezo mu ntara y’amajyepfo, avuga ko nta bwandu bw’ababana barabona, ariko ko hari impungenge ko hagize umwe muri bo urwara yakwanduza benshi, akaba ariyo mpamvu byaba byiza basubijwe mu muryango, kuko nubwo bo umubiri wabo ugifite ubwirinzi ariko bashobora gushyira mukaga ubuzima bw’abakuze, igihe bahuye nabo hari uwagize ibyago byo kwandura.
Muhanga na Huye ni tumwe mu turere dutandatu (6) twunganira umujyi wa Kigali, ubona ari imijyi ikomeje kugenda itera imbere cyane, naho rero usanga higanje abana b’inzerere zibateje impungenge kubera imibereho barimo, ishobora kuba inzira yoroshye yo kwanduriramo cyangwa se kwanduzanya iki cyorezo. Mu gukemura iki kibazo hafashwe ingamba zo gusubiza aba bana mu miryango yabo, kuri ubu akarere ka Muhanga kamaze gucyura abana basaba 35 muri aya amezi abiri ashize. Gusa hataha bamwe, bugacya haje abandi.
UMUTESI Marie Rose na UWAMBAYINEMA Marie Jeanne