Nyabihu : Bagiye guhabwa ibikoresho byo kubungabunga umusaruro

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru wungirije muri Hinga Weze na Bagaragaza Augustin, perezida w’abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Jenda, bamaze gusinya amasezerano y'inkunga y'ibikoresho byo kurinda umusaruro kwangirika.

Amakoperative 10 yo mu karere ka Nyabihu ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze bagiye guhabwa inkunga y’ibikoresho bizabasaha kubungabunga umusaruro wangirikaga bikabateza igihombo.

Mukeshimana Claudine ni visi perezida wa kopetarive KOPEYIKARE igizwe n’abanyamuryango 68, ihinga ibinyomoro mu karere ka Nyabihu umurenge wa Jenda, yagize ati «  Icyo ibi bikoresho bigiye kudufasha, twajyaga dusarura tukabitwara mu mifuka byangiritse, byamenetse hakaboneka igihombo, ariko ubwo tugiye kubona ibikoresho tuzajya tubisoromeramo bive mu murima bifite ubusugire bitangiritse ; cya gihombo twagiraga kuko tugiye kubona ibikoresho ntago kizongera kubaho. Amatunda yacu azajya agera ku isoko neza atangiritse ».

Si igihombo cyaterwaga no gusarurira ahatujuje ubuziranenge gusa ahubwo cyanaterwaga n’iminzani itujuje ubuziranenge.

Bagaragaza Augustin ni perezida w’abahinzi b’ibirayi mu murenge wa Jenda yagize ati « Twari twugarijwe n’iminzani itujuje ubuziranenge, iyo twari dufite ikoreshwa n’amabuye, aho wasangaga abapima ibirayi, abaguzi b’ibirayi n’umuturage uje kugurisha ibirayi bye ; uwapimaga wasangaga ari ugushakisha ».

Yongeho ati « Ubu turishimye cyane kubera ikibazo cy’iminzani gisa nicyacyemutse kubufatanye na Hinga Weze twabonye iminzani ijyanye n’igihe yujuje ubuziranenge ».

Abahagarariye amakoperative 10 yo mu karere ka Nyabihu, bamaze gusinya amasezerano yo guhabwa inkunga y’ibikoresho birinda umusaruro kwangirika.

Olier Habimana, ushinzwe ishami ry’amasoko no gufata neza umusaruro mu mushinga Hinga Weze avuga ko zimwe mu nshingano z’uyu mushinga ari ni ukongera umusaruro, kubona amafaranga muri uwo musaruro no kwihaza mu biribwa.

Aragira ati « Gufasha aya makoperative ni mu rwego rwo kugira ngo tubafashe kugabanya umusaruro wangirika kuko iyo ugabanyije umusaruro wangirika, utuma ya mafaranga babonaga bongera kuyashora mu bikorwa by’ubuhinzi kuko bituma barushaho kugira imbagara zo kongera umusaruro ».

Olivier, yanasobanuye igihe umusaruro ushobora kwangirika, « Umusaruro wangirika guhera mu isarura, hari ibihingwa byangirika, byongera ubuhehere, hari udusimba cyangwa ibyonnyi bikunda ahantu hahehereye cyangwa hari amazi menshi ugasanga byinjiye muri uwo musaruro bikawangiza, ukabora ». Ikindi ngo iyo uwo musaruro wangiritse cyangwa ukabora utakaza intungamuburi, ukagaragara nabi, wagera ku isoko kuganira n’abaguzi bikaba ikibazo kuko ubuziranenge buba bwagabanutse.

Mukamana Laurence, Umuyobozi Mukuru wungirije muri Hinga Weze, yavuze ko    ikibazo cyo gutakaza umusaruro girahari ku bihingwa bimwe, usanga ari nki 10%, ibindi ugasanga ari 20% hari nibigera kuri 30 %.

Aragira ati « Ibaze mu byo wasaruye nk’ibiro 100 utakaje 10% cyangwa 20 % aba ari igihombo gikomeye, ibi bigaragara mu musaruro w’imboga, uw’ibishyimbo, uw’ibigoli nuw’ibarayi. Ubwo rero icyo kibazo nicyo twaje gukemura naya makoperative atandukanye ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ».

Uyu muyobozi Mukuru wungirije yanavuze ko izi nkunga z’Abanyamerika binyuze muri Hinga Weze atari ibikoresho byo gutunganya umusaruro gusa, ahubwo batera inkunga n’abajya gutubura imbuto, inkunga babageneye zikaba zaratangiye kubageraho kugira ngo batangirane niri hinga, maze beze byinshi bitunganywe neza, bifashe imiryango kurya ibitunganye.

Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 162 bizahabwa amakoperative 63 yo mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID; koperative 28 zo mu karere ka  Nyabihu zizahabwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 32. Uku gutanga ibi bikoresho, aya makoperative nayo azagiramo uruhare rwayo, agaciro k’ibi bikoresho gashobora kugera kuri miliyoni 300 na 400 nkuko Umuyobozi Mukuru wungirije yabitangaje.

Iyangirika ry’umusaruro mu gihe cy’isarura na nyuma yawo ni ikibazo kitoroshye cyugarije Isi. Imibare yatangajwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku birirwa(FAO) mu mwaka w’2018 igaragaza ko ku Isi, umusaruro ugera kuri 40% wangirikira mu mirima mu gihe cy’isarura na nyuma yaryo. Mu Rwanda ho ubushakashatsi bwagaragaje ko umusaruro w’imboga n’imbuto uri hagati ya 20% na 40% wangirika bitewe no kutigengesera mu kuwusarura. Muri rusange umusaruro ukomoka ku buhinzi wangirika wangirikira mu isarura na nyuma yaho ungana na 16%.

Iri yangirika ry’umusaruro ni ikibazo gitera igihombo gikabije kuko nk’inyanya zihingwa mu Rwanda zitakaza ibingana na 33% iyo zimaze hanze amasaha abiri nyuma y’isarurwa. Nk’ibitoki biteza igihombo kiri hagati ya miliyoni 35 z’amadolari na 47(miliyari hafi 47 Frw)s ku mwaka, bitewe no kutabifata neza mu isarura na nyuma yaho.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 28 =