Kayonza: Ntibagihinga bategereje imvura kuko bakoresha uburyo bwo kuhira
Abagize koperative Abishyize Hamwe Busasamana barishimira intambwe bamaze gutera babifashijwemo n’umushinga Hinga Weze wabashyiriyeho uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Hakizimana Forduard, uyobora koperative Abishyize Hamwe Busasamana mu murenge wa Rwinkwavu, akarere ka Kayonza aganira na The Bridge yavuze ko Hinga Weze, yaje ikabahuriza muri koperative, ikabashyiriraho uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba izajya ibafasha guhinga saison zose. Yagize ati « Tutarabona ubu buryo bwo kuhira guhinga saison zose byaratugoraga kubera ikibazo cyo kubura imvura ariko aho Hinga Weze yaziye, murabona ubuso bugera kuri hegitali 8 butunganije, buriho ibihingwa bishimishije, uyu munsi umuhinzi uri muri iyi kopetaive arishimwe kandi aratekanye ». Ngo si ibi gusa ahubwo yanabafashije kubona ubuzima gatozi bwa koperative.
Ikindi nuko iyi koperative yagejeje kuri uyu mushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, ikibazo cyuko ibihingwa bafite bidashobora guhangana n’ibihe, ikabazanira imbuto z’indobanure nziza, zirimo imbuto za watermelon, imbuto z’inyanya, niza karoti zihangana n’ibihe; zerera igihe gito cyane zigatanga umusaruro uhagije. Yagize ati « Mbere ibintu twakoraga byasaga n’ibidasobanutse ugasanga turahinga ariko tukihinga niko twakundaga kuvuga, ugasanga umuntu ahinze hegitali yose, umuntu ayishyizemo ibishyimbo agakoresha ibihumbi 200 yajya gusarura ugasanga asaruye ibihumbi 100 ».
Yemeza ko iki kibazo cyacyemutse kubera imbuto bafiye uyu munsi n’uburyo ziri mu butaka, zivomererwa, ngo zizatanga umusaruro ushimishije.
Uko iyi koperative ihangana n’imihindagurikire y’ikirere
Hakizimana akiganira na The Bridge yavuze ko kubera ikibazo cy’izuba utahinga ngo utere ibihingwa utasasiye, ngo kuko iyo usasiye amazi agumamo ubutaka bugakomeza guhehera, bityo igihingwa kigakura vuba. Uku gusasira no kuhira bika biri mu buryo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Ikindi ni ugukoresha imiti, ari iyica udusimba kuko twakangiza igihingwa kikizamuka mu butaka, n’indi miti ishobora gusananira igihingwa kugira ngo gikomeze kibike ya mazi. Amazi ageze mu gihingwa ntavemo vuba.
Yanavuze ko mbere batarabona Hinga Weze, ubu bwari ubutaka bw’abantu bugiye butandukanye ibihingwa bakundaga guhinga ari ibishyimbo, ibirayi, ibigoli, ariko bakabihinga mu buryo butari ubwa kinyamwuga, ugasanga ingufu bakoreshe zidahwanye n’umusaruro bakuyemo.
Akomeza asobanura ko Hinga Weze itarabaha uburyo bwo kuvomerera hakoreshejwe imirasire y’izuba, bari bafite ikibazo cy’izuba, aho bahingaga bategereje amazi aturuka mu kirere y’imvura, rimwe na rimwe ikagwa uko ibishatse, kuko ntawe ubigiramo uruhare kugira ngo igwe. Bityo umusaruro wabaga ari mucye ku buryo batashoboraga kugira aho bakuvana, naho berekeza bitewe n’intego bihaye.
Ati « Kuva aho Hinga Weze idutereye inkunga ntago turasarura, ariko nkuko mwabibibonye imbuto ubwazo ziri mu murima ziratwereka ko umusaruro ushobora kuzaba uhagije; nidukomeza kuzitaho ndizera ko mu mezi 2 cyangwa 3 tuzaba twatangiye gusarura murabona ko izi nyanya zatangiye kuzana uruyange ziri hafi kwera, watermelon zatangiye kurandaranda, mu minsi iri mbere ziraba zatangiye kuzana amadegede. Ndizera ko mu mpera ziyi saison tuzaba turimo gusarura, umusaruro tuzabona uzaba uruta kure uwo twabonaga muri iyi mirima ».
Uyu muyobozi w’iyi koperative yanavuze ko saison C itangira mu kwa 6 ikarangira mu kawa 9 batayihingaga, uretse ko na saison A itangira mu kwa 9 yakundaga kubagora. Ati « Nkubu urabona tugeze hafi mu kwa 10 nta mvura twari twabona kandi ibindi bico irimo kugwayo. Twari dufite ikibazo cy’izuba. Kubona umuhinzi arimo guhinga uyu munsi n’ibintu byiza cyane ».
Imbogamizi zatumaga badahinga saison zoze zakuweho
Kayinamura Guy Evrard, Uhagarariye Umushinga Hinga Weze mu karere ka Kayonza avuga ko aka karere ari kamwe gafite amahirwe menshi yo kweza no kugemurira amasoko kubera ko gafite ubutaka bwiza kandi bwera ariko bakagira imbogamizi y’izuba ryinshi, kimwe mu ntego za Hinga Weze ni ugufasha abahinzi mu guteza imbere ubuhinzi bubasha guhanga n’imihindagurikire y’ikirere. Aragira ati « Ibyo dukora ni ugufasha abahinzi tubakorera ibyanya byuhirwa nka Rwinkavu na Ndego. Tugashishikariza abahinzi bari muri twigire muhinzi kwiyandikisha muri smart nkungarire, kugira ngo inyongeramusaruro ibagereho, banabone amahirwe ya nkunganire ku bikoresho byo kuhira Leta yashyizeho ».
Guy Evrard akomeza avuga ko babigisha guhinga kijyambere, bacukura imiringoti, imirwanyasuri, gutera ibiti bivangwa n’imyaka bifasha kurwanya isuri. Bakabafasha kubona inyongeramyusaruro ku gihe, gukoresha imbuto z’indobanure no guhingira ku gihe. Igihe cy’ isarura babahuza n’amasoko, abagurira ku giciro cyiza.
Hinga Weze ku bufatanye na RAB binyuze mu karere hari ubuso bugera kuri hegitali 30 bwuhirwa ; 20 mu murenge wa Ndego mu kagali ka Byimana ni 10 mu murenge wa Rwinkwavu mu kagali ka Busasamana.
Guy Evrard ati « Ariko dukomeza gushishikariza abahinzi, ari abari mu makoperative, abari muri twigire muhinzi ndetse n’umuhinzi ku gite cye ufite ubuso bunini kugana kunganire kugira ngo babashe kubona amahirwe kuri ya nkunganire yo kugura ibikoresho byo kuhira. Abo duhuza n’inzego bwite za Leta babashije kubona ibikoresho byo kuhira ku buso burenga hegitali 140 ».
Koperative Abishyize hamwe Busasamana igizwe n’abantu 32, ifite ubuso bungana na hegitali 10 ubumaze gutungwanywa ni hegitali 8 zahinzweho imboga n’imbuto. Izindi 2 nazo zikazahingwaho ibigoli.