Kiramuruzi : Imirima irarabagirana imboga, mu gihe yabaga ari agasi

Gasana Jean Népomoscène, uyobora koperative Abahuje Akabuga amaze gusarura.

Abahinzi bahinga mu nkengero z’igishanga cya Kanyonyomba mu murenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo bavuga ko mbere bahingaga saison 2 gusa; ariko ubu mu mpeshyi bahinga imboga babikesha Hinga weze yabahaye uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Akarere ka Gatsibo kari mu Ntara y’ Iburasirazuba, kakaba gakunzwe kurangwa n’izuba ryinshi mu gihe cy’impeshyi, ndetse ugasanga imwe mu mirima yarakakaye kubera izuba aho usanga nta gihingwa kiharangwa. Kuri ubu hari ibyanya (site) byuhirwa hakoreshejwe imirasire y’izuba ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, binyujijwijwe mu mushinga Hinga Weze, ubu harimo gusarurwaho ibitunguru, amashu n’imiteja ku buso bwa hegitali 2.

Nyiranshuti Miriam atuye mu kagali k’Akabuga umurenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo aragira ati « mbere tutarabona ubu buryo bwo kuhira dukoresheje imirasire y’izuba, twahingaga saison 2 ni ukuvuga A na B, ariko ubu dusigaye duhinga saison 3 harimo na C. Icyo gihe imirima yabaga iraho ipfa ubusa tuyireba, ariko ubu ngubu turezamo imyaka, tukarya imboga, nkiri shu mfite ryaguraga amafaranga 400, ariko ubu kuko dufite imboga turarigurisha 200, natwe tukayarya tukihaza mu biribwa tukanasagurira amasoko ». Ikindi, « twahinze ibitunguru ku buso bungana na hegitali 5, turimo gusarura, umusaruro wacu umeze neza byanga byakunda ntituzaburamo amafaranga ibihumbi 500 ».

Ngirinshuti Miriam na mugenzi we barimo gukura ibitunguru.

 

Gasana Jean Népomoscène  ahagarariye koperative Abahuje Akabuga ikorera mu murenge wa Kiramuruzi, akarere ka Gatsibo. Ati, « Twari abaturage batuye hano hantu mubona, tugira ikibazo cy’amapfa, ubutaka bw’inaha murabona ko ari umucanga bwarumaga cyane, urabona ubu tuvuye mu gihe cy’icyi, iyi myaka mubona dufite ntakantu kabaga kagaragara hano kubera izuba utuntu twose twabaga twaravuyeho ».

Gasana akomeza agira ati « No guhinga twahingaga imyumbati, amasaka, ibishyimbo utuntu twose tuvangiye mu murima umwe, ntago umuhinzi wabaga wamubaza ngo weza iki ? Ngo agusubize ngo mfite iki. Ariko ubu twaje kugira igitekerezo cyo guhuza ubutaka tubuhuza turi abantu 28, tugira amahirwe yo kubona umuterankunga Hinga Weze. Binyujijwe muri uwo mushinga na RAB (Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi) batwitayeho baduha amazi, uburyo bwo kuhira, ubundi twahingaga saison 2 mu mwaka ariko ubu duhinga saison 3 mu mwaka ».

Ubu twejeje ibitunguru, amashu n’imiteja, byose tubihinze mu gihe ubundi twabaga twicaye. Ahantu hacu hari ku gasi ntakintu kihaba. Ariko kubera gahunda nziza nziza ya Leta y’abanyarwanda murabona ko turimo kurya neza, n’amafaranga aratugeraho kuko turerejeje.

Ubu twahinze kuri hegita 2 aya mashu, ibitunguru n’imiteja, ariko ubundi twifuzaga guhinga hegitali 10. Kuri izi hegitali 2, muri iyi saison C, izi mboga  ntituzaburamo miliyoni imwe n’igice (1.500.000).  Ubutaha dufite gahunda yo guhinga kuri hegitali 10 kuko bagiye kongera amazi.

Ndagijimana Narcisse ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri Hinga Weze, yagize ati « Hinga Weze ni umushinga duterwamo inkunga na USAID ukaba ugamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, atari ukuwuzamura gusa noneho tukava ku musaruro tukagera ku murumbuko, abahinga ku buso buto nabo bakazamura umusaruro, nibura tukavuga ngo abantu dukorana nabo bazamureho byibuze 50%  ku musaruro ndetse banarenze ni 100% barigezaho ».

Ndagijimana akomeza agira ati « Nibabona umusaruro biturutse mu kuzamura wa murumbuko noneho ujyere ku isoko, uhe umuhinzi amafaranga ashyira mu mufuka, avanemo amafaranga ashora mu yindi mishinga kugira ngo yiteze imbere, agire nandi ashora mu buhinzi kugira ngo akomeze yongere umusaruro, umuganisha kukugira imirire myiza. Ariko bikarenga wa munyarwanda muri rusange tukajya ku bagore ndetse n’abana bato, bari munsi y’imyaka 5 kuko tuzi neza ko ibibazo byinshi aribo bikunze kugiraho ingaruka bigendanye n’imirire . Ubuzima bw’umunyarwanda bubashe kumera neza ».

Mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu bice by’Iburasirazuba, uyu mushinga unafite intego yo gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere watunganije ubuso bwuhirwa bunga na hegitali 300 mu karere ka Gatsibo, Bugesera, Kayonza na Ngoma. Ku buryo abaturage batavuga ngo barahingira imvura, abagiraga ikibazo cy’amapfa barahinga kandi bakeza.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 11 =