COVID-19: Ubukene bukabije ku bigishaga mu mashuri yigenga

Amashuri yafunze imiryango, aha ni mu murenge wa Rurembo.

Kuva Leta y’ u Rwanda yafata icyemezo cyo gukura abana ku ishuri guhera taliki ya 21 Werurwe 2020, mu kubarinda ko bahandurira COVID-19, bamwe mu barimu bigishaga mu mashuri yigenga baheruka umushahara w’ukwezi kwa 3, bikaba byarabateje ubukene mu miryango. Ni mugihe Minisiteri y’Uburezi yari yavuze ko bafatanije n’ibigo bakorera bazabiha umurongo, nyama kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere.

Uwimana Angélique atuye mu mudugudu Kabagari, Akagari Rususa, Umurenge wa Ngororero Akarere ka Ngororero ni umwarimu mu ishuri ry’inshuke ryigenga yahembwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 32, avuga ko aheruka umushahara mbere ya corona, kuko amafaranga yishyurwaga yavaga mu babyeyi.

Ibi ngo byamugizeho ingaruka kuko ubuzima bwe busa nubwahagaze ndetse n’ inguzanyo yari yarafashe mu matsinda yayiburiye ubwishyu, kubona icyo kurya nabyo ngo biramugoye we n’umuryango we ugizwe n’abana 8.

Angélique avuga ko mbere ya corona iyo umushahara wabaga utaraza, abacuruzi bacuruza ibiribwa bajyaga bamwizera bakamukopa ariko ubu ngo ntibishoboka ko bamugirira icyizere.

Icyifuzo cye nuko ababishinzwe batekereza ku barimu bigishaga mu mashuri yigenga bakaba babaha inguzanyo bityo bakareba umushinga bakora utuma binjiza amafaranga.

Uretse uyu mubyeyi wigisha mu ishuri ry’inshuke, nabigishaga muri kaminuza kubaho ntibiborohoye muri ibi bihe bahagaritswe ku kazi.

Umwe mu barimu bo muri Kaminuza ya Kigali UNILAK, utashimye ko dutangaza amazina ye, yavuze ko ubu imibereho ye igoye kuko yari asanzwe atunzwe n’umushahara yahembwaga na Kaminuza amazemo imyaka 7.

Yaragize ati” Njyewe ubusanzwe nari ntunzwe n’umushahahara kuko kuva mu mwaka wa 2010, ndangiza Kaminuza I Butare, natunzwe no kwigisha, aho nabanje kwigishaho imyaka ibiri muri Secondaire nyuma nza kubona akazi hano muri UNILAK, umushahara wanjye wari ibihumbi 400, uyu mushahara niwo wambashishije kubona ideni muri Banki, aho Umwalimu Sacco wangurije miliyoni 3, ubu naburaga amezi 11 ngo ndirangize ryose. Uyu mwarimu yakomeje avuga ko guhabwa ibaruwa isubika amasezerano y’umurimo byatumye ahangayika, kuri ubu kubaho biramugoye we n’umuryango we w’abana babiri n’umugore.

Igice cy’Itangazo rya Kaminuza ya UNILAK rihagarika abakozi cyaragiraga kiti” Dushingiye kuri ibi byavuzwe haruguru, ubuyobozi bwa UNILAK bubabajwe no kumenyesha abakozi bose ba UNILAK ko amasezerano y’akazi bari bafitanye na Kaminuza asubistwe guhera tariki 4 Gicurasi 2020, kugeza igihe Leta y’u Rwanda izatangaza ko amashuri na za Kaminuza bifunguwe.”

Impuguke mu bukungu ndetse n’abarimu bo mu mashyuri yigenga basabye Leta gushyiraho Ikigega cy’Ingoboka gifasha zimwe mu nzego z’abikorera, zigaragaza ko imirimo zakoraga yahungabanyijwe n’icyorezo cya Covid-19, dore ko hari abarimu bigishaga mu mashuri yigenga bahawe amabaruwa asubika amasezerano y’umurimo.

Ese Minisiteri y’uburezi yabivuzeho iki?

Mu kiganiro na RBA tariki ya 1 Gicurasi 2020, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi Madame Irere Claudette yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza gufasha abarimu ba Leta kubaho, Leta izakomeza kubahemba kugeza igihe amashuli azafungurira imiryango.

Muri icyo kiganiro, yanabajijwe ku kibazo kirebana n’imibereho y’abarimu bo mu mashuri yigenga bigaragara ko bamwe batazahembwa avuga ko nabo ikibazo cyabo kizwi kandi ko MINEDUC (Minisiteri y’Ubuzima), izafatanya n’ibigo bakorera bakagiha umurongo.

Yaragize ati « Nibyo koko hari amashuri yigenga yahagaritse amasezerano y’umurimo y’abarimu, icyo nasaba abo barimu ni ukutwandikira ubundi ikibazo cyabo tukazagisuzumana n’ibigo bakorera ndetse n’zindi nzego, rero turifuza ko basaba iyo nkunga kandi tuzanabibafashamo aho bishoboka, ariko icyo dushaka ni uko ubwo bufasha bazabwerekeza mu gufasha cyane cyane abarimu babo, tuzabikurikirana kuko aya ni amashuri adufasha kwigisha, tuzakurikirana ku buryo ushaka ubuvugizi bwihariye twamufasha »

Ese abahanga mu bukungu babona bate iki kibazo ?

Dr Bihira Canisius, ni inzobere mu bukungu akaba n’umusesenguzi w’ibibazo rusange by’abaturage, aganira na The bridge Magazine, yatangaje ko mu bihe nk’ibi bidasanzwe Leta ariyo ifata iya mbere mu kunganira buri rwego ruba rwagaragaraje ko ubukungu bwarwo bwahungabanye bitewe n’ikibazo kigaragara mu gihugu.

Dr Bihira aragira ati « birakwiye ko hajyaho urwego cyangwa se ikigega cy’ingoboka cyihariye, cyunganira by’umwihariko urwego rw’abikorera ku giti cyabo, harimo nabo mu kiciro cy’uburezi, kuko amashuri nayo nubwo ntabivuga ko 100% acuruza, ariko kandi burya muyigenga menshi akora ubucuruzi abinyujije mu burezi, ayo mashuri rero kubera ko yabeshwagaho n’amafaranga y’ishuri, birumvikana ko intumbero yari yarihaye ndetse n’ishoramari ayo mashuri yari yarakoze ritazazana inyungu nk’uko bari bayiteze…Niyo mpamvu mbona Leta ikwiye kureba uburyo yatera inkunga ayo mashuri byibura akabasha nayo kubonera abarimu bayo n’igice cy’umushahara cya buri kwezi kugeza ibihe amashuri azongera agatangira ».

Amashuri amwe n’amwe yigenga, ababyeyi batanga amafaranga uko bishoboye, abonetse agahabwa abarimu, hakaba n’ibindi bigo biha kimwe cya kabiri cy’umushahara abakozi babo ndetse hakaba n’ibigo bitagira icyo bigenera abarimu bitewe n’ubushobozi buke.

Kugeza magingo aya, Minisiteri y’Ubuzima ntacyo iravuga ku gihe amashuri azongera gufungura.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 7 =