Kabuga Felisiyani mu nzira yerekeza i Arusha
Ku wa 30 Nzeri ni bwo urukiko rusesa imanza rw’i Paris mu Bufaransa ruzatanga igisubizo ku iyoherezwa rya Kabuga Felisiyani i Arusha aho agomba gushyikirizwa Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha. Urukiko rw’i Paris rukaba rugomba gusuzuma gusa niba inzira z’iburanisha zaragenze neza.
Mu kwezi kwa gatandatu, urukiko rw’ubujurire rw’u Bufaransa rwemeje ko Kabuga agomba koherezwa i Arusha. Uruhande rwe rwanze kwemera iki cyemezo, ruvuga ko yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko hari n’izindi nzira z’iburanisha zitagenze neza. Byongeye kandi abunganizi be ndetse n’umuryango we bakaba basaba ko yaburanishirizwa mu Bufaransa bitewe ngo n’uko ubuzima bwe butameze neza kandi ngo akaba ageze mu zabukuru.
Kuri ubu bujurire bwe, abacamanza bakuru bashobora gushimangira iyimurwa rye, icyo gihe u Bufaransa buzaba bufite ukwezi ko kuba bwamushyikirije ubutabera mpuzamahanga. Bashobora kandi gutesha agaciro icyemezo cy’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire, muri icyo gihe dosiye izagomba kugaruka mu rukiko rw’ubujurire, rwaba urwari rwasuzumye ikibazo mbere cyangwa urundi rufite ububasha nk’ubwarwo.
Hari abifuza ko yakoherezwa mu Rwanda
Bamwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bifuza ko yazanwa kuburanishirizwa mu gihugu cye. Ibyo ngo byatuma abatangubahamya baboneka hafi, urubanza rwe rwihuta kandi bakamubona ari gukora igihano mu gihe yaba yahamijwe ibyaha.
Muri bo harimo Kamanayo Justin (izina ryahinduwe), utuye mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango mu majyepfo y’igihugu, ati”Ibihugu by’amahanga bishobora gukomeza kuzanamo amacenga, bigatinza urubanza nkana bityo akaba yanapfa adahamijwe icyaha ku buryo bwa burundu. Aje mu Rwanda, ndumva hari byinshi byakirindwa bigatuma urubanza rwe rwihuta, tugahabwa ubutabera bwuzuye.”
Abandi bifuza ko Kabuga yazanwa mu Rwanda babishingira ku kuba Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasabye « ibihugu byose gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda gukora amaperereza ku byabaye, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa kohereza mu Rwanda abantu bose bakekwaho kuba barakoze jenoside bahunze bari mu mahanga batarafatwa ».
Ikindi ngo ni uko u Rwanda rwashyizeho Urukiko rukuru rushinzwe imanza nk’izo. Byongeye kandi bizwi ku isi yose ko u Rwanda rufite imicungire itagira amakemwa yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 ndetse ni cyo gihugu cyonyine muri Afurika cyemewe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gusubizaho ingendo z’indege. Biroroshye rero ko Kabuga yavanwa n’indege i Burayi akazanwa i Kigali nta nkomyi.
Hari inzitizi
Mu buryo bw’amategeko biragoye ko Kabuga Felisiyani yazanwa kuburanira mu Rwanda. Umunyamategeko, Me Juvens Ntampuhwe ati « kuzana Kabuga kuburanira mu Rwanda byashoboka ari uko byemejwe n’abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ». Ati « Mu gusoza imirimo yarwo i Arusha, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda (ICTR) rwemeje ko azaburanishwa n’urukiko rw’umuryango w’Abibumbye igihe cyose yazaba agaragaye, keretse abacamanza ba ruriya rwego babyemeje , kandi byasabwe n’umushinjacyaha ko Kabuga Félicien yashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda ». Abandi barebwa n’iki cyemezo cya TPIR ni Protazi Mpiranya na Agusitini Bizimana. Uyu we byemejwe ko yapfuye, urukiko rukaba rukomeje guhiga usigaye ari we Protazi Mpiranya.
Aha bikaba bigaragara ko kuba hari bamwe mu bafatiwe hanze bakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda barimo nka Lewo Mugesera, Yohani Uwinkindi, n’abandi ari uko urwo rukiko nta cyemezo rwari rwabafasheho mbere.
Izindi nzitizi zishobora kuba zihari ni izishingiye ku buzima bw’uregwa butameze neza nk’uko bitangazwa n’abamwunganira ndetse n’umuryango we, no kuba hari abavuga ko mu Rwanda ngo nta nzego zikwiriye ziri ku rwego mpuzamahanga zivura koronavirusi zihari.
Me Juvens Ntampuhwe asobanura ko kugira ngo umuntu wafashwe mu buryo nk’ubwa Kabuga yoherezwe mu kindi gihugu bisaba ibintu byinshi. Harimo kuba hariho amasezerano hagati y’ibihugu yo kohererezanya abakekwaho ibyaha. Iyo ayo masezerano ntayahari, na bwo ibihugu bishobora kumvikana bikabikora. Icyo gihe hakorwa amasezerano agaragaza uburyo uwo muntu azoherezwamo, uburyo azafatwa, uko azaburanishwa,….
Hari ubwo kandi, kubera impamvu za politiki cyangwa izindi zihariye igihugu gishobora kwanga kohereza ukirikiranyweho icyaha, kikavuga kiti « ntitumwohereza, natwe turamwiburanishiriza ». Ku bijyanye n’ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga, Me Juvens ati « ihame ni iri :muburanishe cyangwa umwohereze. Bivuze ko aho aba ari hose aba agomba kuburanishwa kandi mu buryo bwubahirije amategeko, bitari bya bindi bya nyirarureshwa ».
Kuri Kabuga we, agomba koherezwa i Arusha kuko TPIR ari uko yabitegetse kandi icyemezo cy’umucamanza gikurwaho n’ikindi cy’umucamanaza.
Kabuga Felisiyani, bivugwa ko ari we muterankunga mukuru wa jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu w’1994, yatawe muri yombi ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 25 yari ishize ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku Rwanda rumushinja ibyaha bitanu bigize icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 n’ibyaha bibiri bigize ibyaha byibasiye inyokomuntu.
U Bufaransa buramutse butamwohereje i Arusha bishobora gufatwa nko kubura ubufatanye mu butabera mpuzamahanga.