COVID-19: Umubyeyi Mukeshimana yamuteje igihombo

Ni nyuma ya saa sita, Mukeshimana Claudine, avuye mu murima , aje muri butiki aho acururiza akaba anahatuye mu kagali ka Birembo.

Mbere yuko, icyorezo cya corona virus kigaragara mu Rwanda Werurwe 2020, Leta y’u Rwanda igafunga serivise zimwe na zimwe harimo nahacururizwaga inzoga, umwe mu babyeyi bacuruzaga umusururu mu karere ka Ngororero avuga ko yahuye n’igihombo bitewe nuko atakiwucuruza.

Mukeshimana Claudine atuye mu kagali ka Birembo, umurenge wa Sovu akarere ka Ngororero, aragira ati « mbere y’iki cyorezo cya corona virus, nacuruzaga umusururu, imaze kuza, bahise batubwira ko utubari dufunze, twarafunze, narahombye cyane pe ! Umwana yajyaga anywa amata ya buri cyumweru, ubu ntayo akinywa, ni ukunywa igikoma cy’akawunga gusa, ikindi, mbere mu kwezi ninjizaga ibihumbi 30 by’inyungu kuko nacuruzaga ibihumbi 70, nkakuraho ibihumbi 20000 byo kwishyura abakozi 2 bamfashaga, ariko ubu ntakigenda pe ».

Mukeshimana arakomeza ati « Naje hano i Mahembe nkodesha, muri uko gukodesha nshuruza umusururu nywuvanze na butiki noneho ndunguka ngura na kino kibanza nshururizamo, ndakomeza ndunguka ngura nicyo kibanza nacururizagamo umusururu. Aho corana iziye, aho nacururizaga umusururu ndahafunga nkomeza gucururiza hano muri butiki ».

Mukeshimana  yanavuze ko yahombye cyane kuko umusururu ariwo wamwinjirizaga kurusha butike kuko ubu ku kwezi abona inyungu y’ibihumbi 5 muri butiki, mu gihe agicuruza umusururu  na butiki yabonaga inyungu y’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 30. Kuko umusururu wamuhaga ibihumbi 20000 naho butiki ikamuha 10000.

Mukeshimana Claudine, igihe adafite abakiliya aba yifumira.

 

Kugira ngo ahangane n’igihombo akora ubuhinzi, ubucuruzi no gufuma

Mukeshimana avuga ko amaze gufunga aho yacururizaga umusururu, asigaye abyukira mu murima, nyuma ya saa sita akaza muri butiki.

Ikindi ngo kuko nta bakiliya baboneka, mu gihe yicaye aba afuma ibishora, udupira tw’abana, amanapero n’ibindi. Ibi akaba abikora ngo arebe ko yakongera kwisuganya, ndetse ngo mu gihe icyi cyorezo kizaba gicishije make, amashuri agatangira, atazabura amafaranga y’ishyuri n’ibikoresho cyangwa akaba yabura amafaranga yo kugura ubwisungane mu kwivuza, atabihariye umugabo we. Kuko ubusanzwe we yibera mu buhinzi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =