Uko watermelon ihingwa
Watermelon ni igihingwa kiri mu bwoko bw’imbuto, gihingwa ahantu hashyuha; nubwo gisaba kukivomera kugira ngo cyere. Iyo kitaweho gitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza.
Umuhinzi wa watermelon akaba n’ umugenerwabikora w’umushinga Hinga Weze, Sibomana Vincent, aganira n’umunyamakuru wa The Bridge yamubwiye uko watermelon zihingwa.
Ugura umurama wa watermelon mu iduka ricuruza imirama n’imiti y’ibimera n’amatungo; cyangwa ku bashinzwe iby’ubuhinzi mu murenge. Ugafata wa murama ukawinika mu ndobo irimo amazi, igihe kingana n’amasaha 48 ni ukuvuga iminsi 2. Ukawukuramo, ukawushyira ku gitambaro gitose, ukawusanza, ukawutwikiriza ikindi gitose mu gihe cy’amasaha 48, uba wazanye umumero. Ugafata ibihoho ugapakiramo itaka, ukajya ufata urubuto rwazanye umumero ugashyira mu gihoho, ushyiramo kamwe kamwe; ukazivomerera mu gitondo na nimugoroba, nyuma y’ibyumweru 3 ni ukuvuga iminsi 21, ukazigemurira mu murima wabanje kuzikura mu bihoho. Ibihoho ntubica kuko birongera bigakoreshwa, uzikuramo neza wabanje kuvomera kugira ngo bikorohere zigumane n’igitaka wahumbikanye.
Cyangwa se ugafata wa murama wazanye umumero ukawugemurira mu murima utabanje kuwushyira mu bihoho.
Umurima uziteramo ugomba kuba uteguye neza, unasasiye. Ukajya uzivomerera ni mugoroba. Aha Sibomana azihinga bitewe n’imiterere yaho avomerera kabiri mu cyumweru ngo bibabihagije kuko ziba zisasiye. Ariko iyo uhise uzishyira mu murima utabanje kuzishyira mu bihoho uzivomera mu gitondo nani mugoroba mu gihe cy’ibyumweru 3.
Sibomana, anavuga ko watermelon zifite amoko menshi, ariko izihingwa mu Bugesera, hari izitwa sukari zifite amabara y’icyatsi n’umweru nizitwa juliye zisa n’icyatsi kibisi.
Watermelon nkuko ugomba kuzimenyera amazi ni ukuvuga kuzuhira, ugomba no kuzitera umuti uzirinda ibyonnyi, rimwe mu cyumweru. Hakaba hakoreshwa umuti witwa dudu cyangwa roketi, nkuko Sibomana yabisobanuye.
Watermelon yerera amezi 3, akenshi umugozi umwe uzaho watermelon 3, gusa ngo hari n’igihe nta nimwe izaho.
Watermelon zizirana n’imvura akaba ariyo mpamvu zihingwa mu gihe cy’izuba, kuko niyo uhumbika umurama ntibigusaba kuzubakira pépinière (pipinyeri). Zisarurwa rimwe, ugatera izindi. Mu karere ka Bugesera na Rukumberi mu karere ka Ngoma aho bakunze kuzihinga bazihinga inshuro 3 mu mwaka ariko mu gihe cy’izuba.
Icyo Sibomana agaragaza nk’imbogamizi nuko hari igihe bashaka umurama bakawubura, ngo byaba byiza ugiye uboneka igihe cyose umuntu awushakiye. Igiciro cy’umurama giterwa na saison kuko hari igihe garama 50 igura amafaranga y’u Rwanda 15.000, waba wabonetse garama 50 zikagura amafaranga y’u Rwanda 12.000.
Uretse kuba ziribwa zitanga n’amafaranga
Abahinzi b’abagenerwabikorwa b’umushinga Hinga Weze, ba Mayange na Nyarugenge, ubwo bakoraga urugendoshuri mu Murenge wa Rweru, Sibomana Vincent yaberetse umurima ufite ubuso bunga na hegitali 1 yahinzemo watermelon, yavuze ko kugira ngo zere n’ibyo yazitanzeho byose byamutawye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 n’ibihumbi 800.000, zimaze kwera yazigurishije amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 3.
Ubundi bwoko bwa watermon
Ubwo umunyamakuru yashyiraga ifoto kuri statut (imbugankoranyambaga), ari mu murima wa watermelon, umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubutaliyani yamubwiye ko yishimiye ko watermelon zisigaye zihingwa mu Rwanda. Amubwira ko mu gihugu cy’Ubutaliyani zihera cyane, ndetse hakaba ubwoko bwinshi bwa watermelon ziryoshye kandi nini. Nazo zihingwa mu gihe cy’izuba ariko zikavomererwa, ikiyongeraho nuko zifumbirwa hakoreshejwe ibisigazwa by’ibyo bateka (ibitoki, ibirayi, imyumbati n’ibindi), ibi bigatuma ziba nini cyane.
Ibi bisigazwa babirundira ahantu hamwe bikabora, byamara kubora bakabifumbiza. Ni mu gihe mu mijyi yo mu Rwanda, abantu batanga amafaranga ngo bayibakize kandi hari abafite imirima cyangwa bakaba bakubaka uturima tw’igikoni mu ngo, bakabifumbiza.