Ubuhinzi buteguye neza bubyara umusaruro mwiza

Abari bitabiriye urugendoshuri, basura imirima irimo imyaka inasasiye ya koperative Agaciro ikorera mu murenge wa Rweru.

Mu rugendoshuri rwakozwe n’abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bo mu mirenge ya Nyarugenge na Mayange rwabereye mu murenge wa Rweru, bamwe mubarwitabiriye bavuze ko bakuyemo ubumenyi butandukanye harimo akamaro ku gusasira ibihingwa no gutegura ingemye. Ibi bazabisangiza abandi bityo umusaruro wabo uziyongere.

Aba bagenerwabikorwa bo mu karere ka Bugesera, bavuga ko uru rugendoshuri rwari rukenewe kuko haribyo bakoraga nabi, bigatuma umusaruro uboneka utaba mwinshi, ubumenyi bahawe imbonankubone ngo buzabafasha kongera umusaruro.

Byukusenge Vianey ni perezida wa koperative Twitezimbere Muhinzi Nyarugenge ikorera kuri site ya Rugandara, ari mu bitabiriye urugendoshuri, arasobanura ibyo yungukiye muri uru rugendo shuri ashyira abanyamuryango b’iyi koperative ayoboye.  “Urebye twe tugira amazi menshi yo mu kiyaga cya Cyohoha yepfo, tukayakoresha aturutse muri reservoir twahawe na Hinga Weze. Duhinga urusenda, puwavuro, inyanya ariko ugasanga ahantu hacu hadasasiye. Mu gihe cy’izuba umuntu akavomerera, ejo ugasanga harumye, bikadusaba ko buri munsi haba hakenewe amazi, ariko ubu mbonye ko isaso ariyo ya mbere kuko hano batubwiye ko bavomerera kabiri mu cyumweru mu gihe cy’impeshyi; kandi amazi akaba akirimo babikesha gusasira. Mu gihe byadusabaga ko tuvomerera buri munsi, ubu tugiye gusasira natwe tujye tuvomerere kabiri mu cyumweru.”

Ikindi, “nabonye uburyo bwo gutegura imbuto, bategurira muri pepiniyeri, bakazazivanamo bajya kuzitera. Naho twebwe umuntu yirwarizaga ku giti cye, akaba yazana imbuto zirwaye, agahingira igihe runaka ashakiye, abantu bacu bari batarabyumva, ariko ubu mpavanye isomo ryiza ry’imitegurire y’imbuto kandi mbonye ko ubuhinzi buteguye neza bubyara umusaruro mwiza. Ibi, koperative yacu, tugiye kubishyira mu bikorwa.”

Iziyaremye Félicien ni perezida wa koperative Abakoranamurava ba Mayange, aragira ati  “icyo mvanye muri uru rugendoshuri  ni ugikora pepiniyeri nziza no gusasira, mbonye ibinyomoro byiza na watermelon nziza, tukaba tugiye guhinga kinyamwuga twivana mu bukene tukajya muri jyabukire.”

Ndagijimana Narcisse, ushinzwe ibikorwa bya Hinga Weze mu turere 10 ikoreramo, yavuze ko gusangira ubumenyi n’ubunararibonye kw’aba bagenerwabikorwa buyu mushinga bizatuma barushaho kubyaza umusaruro ibikorwaremezo byakozwe muri iyimirenge yombi.

Yanakomeje avuga ko urugendoshuri rukorwa ku bantu bahuje ibibazo, aho yatanze urugero ati “ Nyabihu ikibazo bagira sicy’ amazi ahubwo ikibazo bagira nicyo kuyirinda, icy’ isuri itwara imisozi, umuhinzi wa Nyabihu rero ntago yaza kwigira kuwa Bugesera udafite amazi, kuko we akeneye kuyabungabunga kugira ngo ayabyaze umusaruro. Aha, umwe yarebye icyo mugenzi we yakoze kugira ngo akemure ikibazo cye”. Akaba ariyo mpamvu uru rugendo rwakozwe n’abagenerwabikorwa bo mu karere ka Bugesera, aho abo mu murenge wa Mayange na Nyarugenge baje kwigira kuri koperative Agaciro ikorera mu murenge wa Rweru, kuri site Cyimpara-Kigina.

Mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, umushinga Hinga Weze washyizeho uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba, igikorwa cyakozwe ku buso bungana na hegitali 200, harimo akarere ka Bugesera.

Umushinga Hinga Weze, watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 × 11 =