Amaterasi bakorewe na Hinga Weze ni kimwe mu bisubizo byo kurwanya isuri

Rugeshi, mu murenge wa Kavumu, ahakozwe amaterasi ku buso bwa 50 ha n'umushinga Hinga Weze

Akarere ka Ngororero ni kamwe mu turere twibasiwe n’ibiza mu mvura y’umuhindo, aho imisozi yatengutse ikagenda, n’ibyari bihinzeho bigatwarwa n’isuri; abaturage ba Rugeshi bavuga ko amaterasi Hinga Weze yabakoreye ari kimwe mu bizahangana n’ibiza byabatwariraga ubutaka n’imyaka ihinzeho.

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ku wa 16 Kamena uyu mwaka 2020, Hinga Weze yatangiye gukora amaterasi mu kagali ka Rugeshi, umurenge wa Kavumu, akarere ka Ngororero, ku buso bwa hegitali 50. Si aha gusa kuko muri uyu mwaka wa 3 Hinga Weze igiye kumara, amaterasi ari ku buso bwa hegitali 1640 ari ku musozo. Ni mu gihe bateganya gukora amaterasi ku buso bungana na hegitali 2000 mu myaka 5 uyu mushinga uzamara.

Aha ni mu murenge wa Kageyo, mu karere ka Ngororero, ahibasiwe n’ibiza by’umuhindo.

 

Habimana Alfonse ni umucuruzi w’inyongeramusaruro akaba n’umuhinzi mu kagali ka Rugeshi umurenge wa Kavumu, aragira ati “mbere amasambu yacu yatwarwaga n’isuri ariko kuko Hinga Weze yabaye umufatanyabikowa mwiza ikaba yaraduciriye amaterasi, ubutaka bwacu ntago buzongera gutwara n’isuri, ifumbire twashyiragamo nayo yigenderaga ariko ubu izagumamo. Kandi tuzateraho n’ubwatsi, amatungo yacu abone ikiyatunga, aduhe umukamo mwiza n’ifumbire. Duhinge tweze twihaze mu biribwa tunasagurire amasoko.”

Akomeza avuga ko abahinzi bo mu kagali ka Rugeshi bari basanzwe bitabira kugura inyongeramusaruro n’ifumbire, none bikaba bigiye kuba akarusho kuko baciriwe amaterasi. Bikazatuma azamura amatoni yacuruzaga. Ati “Ubusanzwe iyo saison yagenze neza, nacuruzaga toni 70 ariko ubu zizazamuka nshuruze nka toni 90 cyangwa 100.”

Bukomera Jean ni umujyanama w’ubuhinzi mu kagali ka Rugeshi aragira ati « Icyari imbogamizi, kuko ino ari mu misozi, twafumbiraga, imvura yagwa ubutaka n’ifumbire bikigendera, ugasanga buri mwaka niko dufumbira ariko ntihanoge kuko habaga hadatunganije. Ubu turishimira aya materasi Hinga Weze idukoreye kuko  nko kuri ari 1 twahakuraga hagati y’ibiro 100 na 150, ariko ubu dufite intego kuko tuzafumbira duhingire ku gihe kandi dutuje, twizeye  byibuze  kuzasarura ibiro hagati ya 250 na 300 kuri ari 1.

Uretse kurwanya isuri, Hinga Weze yatanze akazi

Irafasha Francine ni capita muri aya materasi aragira ati “uretse kuba aha hantu haracikagamo inkangu cyane, amazi akamanuka ari menshi agakukumura imyaka n’ubutaka bikaruhukira mu kabande, ubu bikaba bitazongera; gukorwa kw’aya materasi byampaye akazi, ngura mutuelle de santé, amwe nyifashisha mubyo narinkeye, andi nyaha ababyeyi bakemura ibindi ku ruhande.”

Amaterasi ni imwe mu nkingi ifasha abahinzi kubungabunga ubutaka n’ibiburiho.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 10 =