Ingaruka z’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro ntizagateye impungenge ababukoresha

Munyana Liberata, ushinzwe kuboneza urubyaro mu Bitaro bya Rwamagana

Ingaruka z’uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro ntizagateye impungenge ababukoresha

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Rwamagana, baragaragaza impungenge ku mpinduka bahura nazo iyo bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro. Izo zirimo kugira isereri, kuribwa umutwe ndetse no kubura imihango by’igihe kinini.

Niyonkuru Anette utuye mu mudugudu wa Kayenzi, akagari ka Karambi, umurenge wa Muhazi, agira ati: “Nashatse 2015 mbyara abana batatu bindahekana. Nahise njya kwa muganga banshyiramo agapira k’imyaka itatu kangiraho ingaruka nkajya mfatwa n’umutwe, isereri, no kwikubita hasi.”

Ibi kandi biragarukwaho na Umurerwa Longine wo mu mudugudu wa Gahengeri, akagari ka Karambi, umurenge wa Muhazi, uvuga ko nyuma yo guhabwa uburyo bw’urushinge bikamutera kubura imihango.

Agira ati: “Nakoresheje urushinge imyaka 9, ngira ikibazo cyo kubura imihango nkaribwa n’umugongo. Ibi byatumaga numva nciwe intege no kuboneza urubyaro.”

Munyana Liberata, ushinzwe serivisi zo kuboneza urubyaro mu bitaro by’Intara bya Rwamagana, aramara impungenge abagore ku ngaruka bahura nazo iyo baboneje urubyaro.

Agira ati: “Uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro bushobora kukunanira koko, bitewe n’imisemburo baba bashyize mu mubiri w’umuntu utayimenyereye. Iyo bukunaniye turaguhindurira tukaguha ubundi buryo bujyanye n’umubiri wawe”.

Akomeza avuga ko impinduka zishobora kubaho ku kintu cyose kigiye mu mubiri utari usanganywe, kimwe no ku yindi miti.

Agira ati: “Hari ushobora kuyifata ikamugiraho ingaruka, undi yayifata  ntigire icyo imutwara. Nk’uko  uburyo bumwe bwo kuboneza urubyaro bushobora kukugiraho ingaruka, wafashe agapira ko mu kaboko, ibinini, urushinge, cyangwa ubundi buryo, iyo ubuhisemo bukakukgiraho ingaruka uratugana tukaguhindurirra, tukaba twaguha ubundi buryo bwo bujyanye n’imikorere y’umubiri wawe.”

Kugeza ubu uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoreshwa mu Rwanda ni umunani aribwo: Urushinge, ibinini, urunigi, kwiyakana, agapira ko mu kaboko, agapira ko munda ibyara, agakingirizo, no kwifungisha burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 6 =