“Ababyeyi bahe abana umwanya wo kuganira” 

Madame Jeannette Kagame ari kumwe n'abana. Photo: Twitter

Kuri uyu munsi w’Umwana w’Umunyafurika, Madame Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo kuko kubashakira uburyo bwo kwiga n’imibereho bidahagije.

Kuri Twitter ye, Madame Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bugira buti « Kuri uyu munsi w’Umwana w’Umunyafurika, nk’ababyeyi twibukiranye ko gushakira abana uburyo bwo kwiga, n’imibereho bidahagije.  Tugomba kubaha umwanya wo kuganira nabo, kubatoza kuyobora ibitekerezo byabo neza, guhora bifashisha ikoranabuhanga ndetse no gusangiza abandi ubumenyi bafite ».

Minisiteri y’ Iterambere ry’ Umuryango, ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti « Kwizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, ni umwanya mwiza  wo kongera gushishikariza abaturarwanda bose kuzirikana ku ndangagaciro zo kwita ku mwana wese nk’uwawe, kurerera abana mu muryango, kubaha uburere buboneye no kubarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ».

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’ Afurika bizihije Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Mu Rwanda insanganyamatsiko iragira iti « Malayika Murinzi, Umuhamagaro kuri buri Munyarwanda ». Naho ku rwego rw’Afurika ikagira iti « Ubutabera bubereye umwana muri Afurika ».

Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika wizihizwa buri taliki ya 16 Kamena buri mwaka.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 25 =