Hinga Weze yatanze ibikoresho by’isuku mu gukomeza kwirinda covid19

Umwe mu bajyanama w'abaherekeza w'ababyeyi wahawe kandagira ukarabe mu murenge wa Mayange

Umushinga USAID Hinga Weze watanze kandagira ukarabe n’amasabune mu karere ka Bugesera, ikazanabitanga mu turere twose ikoreramo, bizifashishwa mu gukomeza kwirinda icyorezo cya covid19.  Bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na 74.286.000.  

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’ Umuryango w’ Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, intego akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530.000.

Phoebe Kamuzima uhagarariye ishami rya Hinga Weze mu Karere ka Bugesera avuga ko ibi bikoreshe byatanzwe ku matsinda manini y’imirire bakorana mu murenge wa Mayange, bizajya byifashishwa mu gihe ababyeyi baje mu gikoni cy’umudugudu. Gusa ngo itsinda rizajya rigabanywamo abantu bake kugira ngo beguhura ari benshi mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya covid 19.

Asobanura igikoni cy’umudugudu yavuze ko ari nk’ishuri ababyeyi bagize umudugudu bahuriramo kugira ngo bige gutegura indyo yuzuye y’umwana, bakaba bibanda ahanini kukwigisha umurezi w’umwana mu kumugirira isuku no kumutegurira indyo ikwiranye n’igihe agezemo. Aho icyo gihe gitangirira ku mubyeyi witegura gusama, utwite, uwonsa ndetse n’umwana kuva akivuka kugeza igihe  agize imyaka 2.

Uwanyirigira Anitha umujyanama w’ubuzima mu kagali ka Kibenga, umurenge wa Mayange avuga ko ibi bikoresho bizatuma barushaho kugira isuku cyane cyane muri ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo cya covid19, aho buri wese ashishikarizwa gukara intoki kenshi. Byumwihariko igihe bazaba bari mu itsinda ryo gutegura ifunguro, kugaburira ababyeyi n’abana.

Ahishakiye Fidensius umujyanama w’ubuhinzi mu mudugudu wa Rwarusaku nawe avuga ko izi kandagira ukarabe zizabafasha mu gihe baje mu itsinda, ari nako bahana intera hagati yabo kandi bambaye udupfukamunwa nkuko bakomeza kubishishikarizwa na Hinga Weze ndetse n’inzego za Leta.

Abajijwe niba bazabigeraho cyane ko amazi asanzwe ari make muri aka karere yagize ati « amazi koko n’ikibazo ariko biterwa n’ikintu umuntu ahaye agaciro ni ukuvuga ngo tugomba gushaka ayo mazi hanyuma tukabona uburyo dukara twirinda icyorezo cya corona virus kuko nubundi udafite ubuzima ntago waba uriho ».

Mu karere ka Bugesera ahatanzwe kandagira ukarabe n’amasabune ni mu mirenge 8 ariyo Mayange, Nyarugenge, Shyara, Musenyi, Kamabuye, Rilima, Gashora na Rweru.

Iki gikorwa kizakomereza mu tundi turere Hinga Weze ikoreramo aritwo Gatsibo, Kayonza,  Ngoma,  Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Rutsiro na  Nyamagabe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 29 =