22/11/ 2026 @ 9:20:07 PM

Rwamagana: Abakandida 8 batorewe kujya mu Nama Njyanama y’Akarere

0
81bca3c4 f5c5 4ba6 a1f5 acdfc72458e1

 

Abakandida umunani (8) barushije abandi amajwi mu matora y’Abajyanama rusange b’Akarere ka Rwamagana, batorewe kujya mu Nama Njyanama y’aka Karere.

Aya matora yabereye muri salle ya Rwanda for Champions, mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya TSS, riherereye mu Karere ka Rwamagana.

Abakandida batowe ni aba bakurikira:

  1. Kagabo Rwamunono Richard, wagize amajwi 303.
  2. Nkotanyi Puter, wagize amajwi 247.
  3. Muganga Madinah, wagize amajwi 228.
  4. Musabwasoni Marie Grace Sandra, wagize amajwi 215.
  5. Mwiseneza Jean Claude, wagize amajwi 211.
  6. Ingabire Jenny, wagize amajwi 207.
  7. Nyinawumufasha Providence, wagize amajwi 143.
  8. Ndereyimana Assinapol, wagize amajwi 136.

Aba bajyanama umunani batowe baziyongera ku bandi bajyanama icyenda bamaze gutorerwa kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, bityo bakazaba bagize itsinda ry’abajyanama 17.

Nyirahabimana Joséphine

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =