Rwamagana: Barishimira inkunga y’ingoboka bagenewe na Piran Rwanda LTD
Imiryango 220 yo mu Mirenge ya Musha, Mwulire na Munyiginya yo mu Karere ka Rwamagana Intara y’Iburasirazuba yagenewe inkunga y’ingoboka irimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ( 5.000.000 Frw) ku bufatanye na Campany ya Piran Rwanda Ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gace ka Musha .
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Musha, Mwulire na Munyiginya bagenewe inkunga na Company Piran Rwanda Ltd ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko bari babayeho nabi none bakaba bashimira ubuyobozi bwabagobotse .
Kamaraba utuye mu Mudugudu wa Kadasumbwa afite imyaka 72 y’amavuko avuga ko imibereho ye n’umwuzukuru we yari imeze nabi kubera kutabona ifunguro. Agira ati“ Inzara yari imereye nabi kuko ubundi najyaga ngira ikibazo nkajya kureba abantu dusengana none nabo nta kazi bafite rwose twari turi mu buzima bubi, mbese ndabashimiye ”.
Banganabaseka ni umuturage wahawe inkunga atuye mu Kagali ka Ntunga afite umugore n’abana batatu yaje mu Karere ka Rwamagana aturutse I Musanze aje gukora akazi k ‘ubufundi kuri ubu kakaba karahagaze avuga ko we n’umuryango we bigeze no kuburara akaba ashima ababageneye inkunga . Agira ati “ Ndishimye cyane kuko inzara yari itumereye nabi kubera ko nta kazi twari dufite ngo tubone icyo kurya kandi nta na mafaranga twari dufite ngo tujye guhaha kuva aho bibereye nari mburaye gatatu ”
Sematuro Lionel ni umuyobozi wa Company ya Piran Rwanda Ltd avuga ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu gufasha abaturage badafite amikoro yo kuba babona ibyo kurya muri ibi bihe turimo bikomeye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus. Agira ati “turabizi neza ko hari benshi batuye muri bino bice batunzwe n’akazi ka buri munsi niba rero kahagaze ntabwo yabona ibimutunga niyo mpamvu tuzajya tureba uko dushoboye aho twakura kugira ngo dutange umusanzu turebe imiryango imerewe nabi tuyisangize ibyo twashoboye kubona ”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire Rwagasana Jean Claude asaba abaturage batagifite imirimo muri iyi minsi kugana iy’ubuhinzi kugira ngo nabo bashobore kwifasha ati “ Imirimo imwe n’imwe yarahagaze ariko hari imirimo ihari ubuhinzi ntibwahagaze kandi ni igihe cyiza cyo guhinga, umusaruro ukomoka k’ubuhinzi n’ubworozi twawongera ukazaziba cya cyuho igihe tutakoraga indi mirimo ”
Company ya Piran Rwanda Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2014. Mu Karere ka Rwamagana ikorera mu Mirenge ya Musha na Mwulire.