25/10/ 2026 @ 12:07:58 AM

Amatora k’Umudugudu: Abaturage basabye abayobozi gushyira imbere serivisi nziza n’ibikorwaremezo.

0
img 8603

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu gihugu hose habaye amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’umudugudu.

Bamwe mu baturage bo mu kagari aka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo, bagaragaje ibyifuzo byabo ku bayobozi batowe, birimo kunoza imihanda, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubungabunga umutekano no kurwanya ihohoterwa.

Alfonsine Mukarurangwa, utuye mu Mudugudu wa Tumurere, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, yavuze ko yishimiye uko amatora yagenze, ashimangira ko abaturage bakwiye gutora mu bwisanzure abo bumva bazabayobora neza.

Yavuze ko yifuza ko abayobozi batowe bazaharanira ko buri muturage ahabwa serivisi nziza, nta vangura, kandi ko uzajya abagana afite ikibazo azajya yakirwa neza.

Yagize ati: “Icy’ingenzi ni uko abaturage bisanzura mu buyobozi, bagahabwa serivisi nziza nta muntu uhejwe. Buri muturage agomba kubona umuyobozi akamwakira neza, akamufasha gukemura ikibazo afite. Iyo umuyobozi adashoboye kugikemura, aba agomba kumwereka aho ashobora kugikemurirwa.”

Alphonsine Mukarurangwa , uwatoye.

Mukarurangwa asanga iterambere ry’umudugudu risaba ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi, aho buri wese atanga ibitekerezo kugira ngo hatoranywe ibikorwa by’ingenzi bigomba gushyirwa imbere.

Yagize ati: “Uruhare rw’umuturage ni ugukorana n’ubuyobozi, bakagira inama kandi bagafatanya. Umuyobozi si we wenyine ugomba kugena ibikwiye gukorwa, kuko n’abaturage batanga ibitekerezo, bigakusanyirizwa hamwe, hagatoranywa iby’ingenzi bigomba kubanza gukorwa.”

Mu byo asaba abayobozi batowe gushyira imbere harimo isuku no gutunganya imihanda y’imigenderano.

Ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yavuze ko atageze yumva ikibazo nk’icyo mu Mudugudu wa Tumurere, ariko asanga hakenewe gukomeza kwigisha abaturage ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritagomba kwihanganirwa.

Yashimangiye ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubahwa no kubaho mu mutekano, yaba umugore, umugabo cyangwa umwana.

Harinditwari Samuel, na we utuye mu Kagari ka Tumurere, yavuze ko amatora yagenze neza kandi ko bishimiye abayobozi batoye.

Yasabye abayobozi batowe gushyira imbere imibereho myiza y’abaturage, kunoza imihanda no kubungabunga umutekano, ndetse no gukomereza ku bikorwa byari byaratangiye.

Yagize ati: “Twitoranyirije abayobozi twishimiye kandi tubona ko bashoboye. Turabasaba kwibanda ku mibereho myiza y’abaturage, imihanda n’umutekano. Natwe tuzafatanya na bo kugira ngo bakomereze aho bari bageze.”

Harinditwari Samuel, uwatowe.

Samuel yavuze ko abaturage na bo bafite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry’umudugudu, bitabira inama n’ibindi bikorwa batumwirwamo n’ubuyobozi, ndetse bagatanga umuganda n’ubushobozi aho bikenewe.

Yongeyeho ko ubufatanye hagati y’abaturage n’abayobozi buzafasha kugera ku ntego z’iterambere no kunoza imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi watowe yongeye gushyira imbere imihanda

Nkurunziza Vincent, w’imyaka 55, utuye mu Mudugudu wa Bahoze, Akagari ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, yongeye gutorerwa kuyobora uwo mudugudu nyuma yo gusoza manda ye ya mbere.

Yavuze ko kongera gutorwa abifata nk’icyizere abaturage bamugiriye, ashingiye ku bikorwa avuga ko yabagejejeho mu bijyanye n’iterambere, umutekano n’imibereho myiza.

Yagize ati: “Abaturage bamaze kubona ibyo nabagejejeho mu iterambere, mu mutekano no mu mibereho myiza, bangiriye icyizere bongera kuntora. Kuba bongeye kungirira icyizere ni amahirwe yo gukomeza kuzuza inshingano zanjye.”

Nkurunziza Vincent wongeye gutorerwa kuyobora Umudugudu wa Bahoze.

Nkurunziza yavuze ko nubwo hari ibikorwa byagezweho muri manda ye ya mbere, hakiri ibindi bigomba gukorwa, cyane cyane gutunganya imihanda yinjira mu duce dutuwe n’abaturage.

Yasobanuye ko Umudugudu wa Bahoze ufite ibikorwa remezo n’ibigo bitandukanye, birimo ibiro by’Umurenge wa Ndera, ibiro by’Akagari ka Kibenga, Ikigo Nderabuzima cya Kibungo, ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imodoka (Contrôle Technique), icyicaro cya Polisi, Seminari Nto ya Ndera, paruwasi n’Ishuri rya Groupe Scolaire Ndera, ari na ho amatora yabereye.

Yavuze ko kimwe mu byo ashyize imbere muri manda nshya ari ugukemura ikibazo cy’imihanda mibi, cyane cyane iyinjira mu duce dutuwe n’abaturage, kugira ngo boroherezwe ingendo n’abatuye mu yindi midugudu.

Yagize ati: “Ikintu cya mbere twihaye intego ni ugukora imihanda, kuko uduce dutuyemo twaratunganyijwe kandi abaturage batangiye kwishyira hamwe kugira ngo biteze imbere. Gukora imihanda ni ingenzi kugira ngo abaturage bagenderane n’abo mu yindi midugudu.”

Yongeyeho ko uwo mudugudu ukikijwe n’indi midugudu irimo Rugazi, Tumurere na Runyonza, bityo ko imihanda myiza izafasha abaturage kugenderana no koroshya ingendo.

Yavuze kandi ko bagiye guca imiyenzi ikikije ingo hagashyiraho n’amatara amurikira aabaturage.

Nkurunziza yasabye abaturage kuzafatanya n’ubuyobozi kugira ngo intego zashyizweho zigerweho.

Yagize ati: “Icya mbere ni ukubahiriza amabwiriza, icya kabiri ni ugukorana n’ubuyobozi, icya gatatu ni ukumva ko ibikorwa ari iby’abaturage ubwabo kandi ko babifitemo uruhare.”

Yashimangiye ko uruhare rw’abaturage mu gufata neza ibikorwa remezo no gushyigikira gahunda z’iterambere ari ingenzi kugira ngo umudugudu ukomeze gutera imbere.

Mu matora yo ku rwego rw’Umudugudu hatowe komite nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu irimo, umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,ushinzwe amakuru n’amahugurwa n’ushinzwe iterambere.

Hatowe abahagarariye imidugudu mu Nama Njyanama z’Utugari

Hanatowe komite nyobozi z’inama z’igihugu ku rwego rw’umudugudu irimo inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’anafite ubumuga.

Ingengabihe y’amatora 2026

Ku wa 31 Ukwakira, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari hatorwe umujyanama uhagarariye Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, abajyanama b’abagore bangana na 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge, abakandida babiri b’abagore bangana na 30% by’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore.

Hazatorwa abagize komite nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.

Ku wa 7 Ugushyingo, amatora azakomeza ku rwego rw’Umurenge, hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga.

Hazatorwa abajyanama b’abagore bangana na 30% mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge ndetse na Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.

Kuri iyi tariki ya 7 Ugushyingo kandi ni bwo hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere. Ibi bikorwa bizakorwa kugeza ku wa 21 Ugushyingo 2026 bivuze ko abaziyamamariza kuyobora uturere bazagira iminsi 15 yo kwiyamamaza.

Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere.

Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere, mu rwego rwo kubahiriza ihame rya 30% by’abagore.

Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama umunani rusange bazaba bagize Inama Njyanama z’Uturere.

Ku wa 24 Ugushyingo hatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi y’Akarere. Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere n’Abayobozi b’Akarere bungirije babiri, umwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’undi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa 28 Ugushyingo, hazatorwa Komite Nyobozi z’Inama z’Abagore n’Inama y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali.

Ku wa 30 Ugushyingo 2026 hatorwa abagize izi Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko ku wa 15 Ukuboza 2026 ari bwo inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zuzuye, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.

Aba bayobozi mu nzego z’ibanze batangiye gutorwa, bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 2 =